Roma : Inteko ya Kiliziya ishinzwe iyogezabutumwa ku isi yahawe umuyobozi mushya

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019, Papa Fransisko yagize Karidinali Luis Antonio Tagle, Arkiyeskopi wa Manille, Umuyobozi bw’Inteko ya Kiliziya ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi.

JPEG - 4.2 ko

Akaba asimbuye kuri uwo mwanya Kardinali Fernando Filoni wagizwe Umukuru w’Umuryango w’Abiyeguriye Imva Ntagatifu (ya Kristu).
Ugutorwa kwa Kardinali Tagle kwabaye ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe Icyaha kongeye gutuma ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa byongera kuyoborwa n’umukaridinari ukomoka muri Aziya, nyuma y’imyaka ya za 2006-2011 ubwo byayoborwaga na Kardinali w’umuhinde Ivan Dias.

Kardinali Luis Antonio Gokim Tagle, yavutse ku 21/06/1957 i Manille, ku babyeyi b’abakristu. Se akomoka muri Tagolog, nyina akaba umushinwa. Yahawe ubupadiri mu 1982. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya yavanye muri Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika, akaba yarakoze ubushakashatsi ku ngingo y’Imiterere n’imihindagurikikire y’Ubusabane bw’abepiskopi nyuma ya Vatikani ya II. Nyuma y’imyaka 7 i Roma yiga, yaje kuba umwe mu bagize Komisiyo mpuzamahanga y’Ubumenyi-menyamana mu 1997.
Yagizwe Kardinali na Papa Benegito wa 16

Nyuma y’aho abereye padiri Mukuru wa Katedrali ya Imus, mu Ukwakira 2001 yatorewe na na Papa Yohani Pawulo wa II kuba umwepiskopi w’iyo diyosezi afite imyaka 44. Icyo gihe ubutumwa bwe bwibanze ku iyogezabutumwa ry’urubyiruko, aba ari na we utangiza bwa mbere ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Aziya i Imus. Ku wa 13 Ukwakira 2011, Papa Benedigito wa 16 yamugize Arkiyeskopi wa Diyosezi y’Umujyi wa Manille, nyuma y’amezi 13, mu Ukuboza 2012, mu nama ya “consistoire” iheruka ku bwa Benegitio akiri umushumba wa Kiliziya, ahabwa ingofero y’ubukaridinali bita‘barrette cardinalice’ mu rurimi rw’igifarans.
Uretse kuyobora diyosezi y’umujyi wa Filipini, Kardinali Tagle ni na we Perezida wa Caritas internationalis. Ahawe ubutumwa bushya nyuma y’iminsi mike Papa Fransisko agendereye ibihugu bya Tayilandi n’u Buyapani, biragaraza uburyo ashyize umutima ku mugabane wa Aziya.

DOCICO/CEPR