Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

JPEG - 119.2 ko
Urugendo nyobokamana rw’apadiri basura Seminari nkuru ya Nyakibanda (23-06-2016)

Ku wa 18 ugushyingo 1931, Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa yatangaje iteka rishyira Seminari Nkuru Mutagatifu Karoli Borome y’i Kabgayi ku rwego rwa Seminari Nkuru ihuriweho na za vikariyati apostoliki z’u Rwanda, u Burundi, Kivu, Ikiyaga cya Alubereti zaje kwiyongeraho n’iya Beni (Butembo). Ubuyobozi bwayo bwahawe abamisiyoneri ba Afurika. Mu mwaka w’ 1936, iyo seminari yimuriwe i Nyakibanda. Mu mwaka w’1951 yatangiye kwakira abakandida b’abanyarwanda gusa.
Muri werurwe 1961, ubuyobozi bwa Seminari Nkuru Mutagatifu Karoli Borome y’i Nyakibanda bwavuye mu biganza by’abapadiri bera bwegurirwa abapadiri b’abanyarwanda. Padiri Matayo Ntahoruburiye ni we wabaye ubuyobozi wa mbere wayo w’umunyarwanda. Mu mwaka w’1963 iyi seminari yabyaye seminari nkuru Mutagatifu Yozefo yo ku Nyundo yaje guhuzwa n’iya Nyakibanda mu mwaka w’1973.
Ku wa 4 ugushyingo 1989, icyiciro cya filozofiya cyimuriwe i Kabgayi (Filozofikumu Mutagatifu Tomas iwa Akwini)

Abayobozi ba Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Ishami rya Tewolojiya Mutagatifu Karoli Borome i Nyakibanda
Itariki y’ishingwa : 22.10.1936
B.P. 85 Butare
Tel. Ubunyamabanga : (+250) 53 02 61
Tel. Umuyobozi : (+250) 788 572 094
Imeli : gscnyakibanda@yahoo.fr
Umuyobozi (w’agateganyo) : Padri Emmanuel GATERA