Kiliziya Gatolika mu Rwanda

INCAMAKE Y’AMATEKA YA KILIZIYA GATOLIKA MU RWANDA

Kugera mu w’1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afrika yo munsi ya koma y’isi kashyizweho ku wa 24/02/1878 na Papa Lewo wa 13 akakaragiza umuryango w’abapadiri bera wari warashinzwe na Karidinali Lavijeri mu w’1868. Aba bamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri gashyantare 1879. Bahise bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya- Nyanza mu w’ 1883. Abayoboye iyo Vikariyati ni Musenyeri Lewo Livinhac (1846-1922) na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti (1854-1931). Myr Hiriti yabaye igisonga ku wa 4/12/1889, atangira uwo murimo ku mugaragaro ku wa 25/05/1890. Intego ye yari “Sitio” (mfite inyota).

Ku wa 13 Nyakanga 1894  : Vikariyati apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo vikariyati eshatu ari zo iya Nyanza y’amajyepfo yaragijwe Myr Hiriti. U Rwanda ni yo rwashyizwemo. Icyicaro cyayo cyari i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya. Aha ni ho Myr Hiriti yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda. Ku wa 12/11/1897, yashinze misiyoni ya Katoke, bagombaga gushyikiramo mbere yo kugera mu Rwanda.

Ku wa 15 Nzeri 1899  : Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda.Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.Ku wa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa 2 gashyantare 1900  : Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga padiri Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Ku wa 8 gashyantare 1900  : Abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910).

Mata 1903  : Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save.Mu w’1904, bwa mbere mu Rwanda hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, iruhande rwa Musenyeri Hiriti. Mu 1907, hasohotse bwa mbere igitabo cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda. Mu mwaka w’1911 hasohotse kandi ikindi gitabo cyitwa « Katholische Schulbibel » (Bibliya ikoreshwa mu mashuri) mu kinyarwanda ari cyo cyaje kwitwa « Bibliya Gatolika » guhera mu w’ 1927.

Ku wa 13 werurwe 1909  : Imiryango ya mbere y’Abiyeguriyimana yatangiye gusesekara mu Rwanda. Habanje ababikira bera bo mu muryango w’ abamisiyoneri b’Umwamikazi wa Afurika. Bakurikiwe n’abafurere b’urukundo ba Gand (1929 muri Astrida), ababikira b’Ababerinaridini (1932 i Kansi), n’Abapenitanti ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi (1936 i Mibirizi). Mbere yo guhimbaza yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumenye inkuru nziza mu w’1950, mu Rwanda hari hamaze kugera miryango y’abiyeguriyimana irenga icumi.

Ku wa 1 mata 1910  : Padiri Pahulini Lupiyasi yishwe na Rukara rwa Bishingwe ubwo yageragezaga guhuza umwami Musinga n’udutsiko tubiri tw’abanyarwanda bari baramwigometseho.

Ku wa 12 ukuboza 1912  : Papa Piyo wa 10 yashyizeho Vikariyati Apostoliki nshyashya ya Kivu yari igizwe n’u Rwanda, u Burundi na Buha. U Rwanda rwari ruvanywe kuri Vikariyati Apostoliki ya Nyanza y’Amajyepfo, naho u Burundi buvanwa kuri Vikariyati Apostoliki ya Unyangembe. Iyi Vikariyati nshya yahise iyoborwa na Myr Yohani Yozefu Hiriti wabanje gukorera ku Nyundo, ariko muri Kanama 1914 agashyira icyicaro cye i Kabgayi.

Ukuboza 1913  : Abaseminari b’abanyarwanda bigaga mu iseminari ya Rubia (i Hangiro muri Tanzaniya) bazanywe kwiga i Kabgayi. Icyo gihe hahise hashingwa Seminari Nto ya Mutagatifu Lewo na Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome i Kabgayi yakiraga abakandida b’abanyarwanda n’abarundi.

Kuri Noheli 1916  : Umuferere wa mbere w’umunyarwanda yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Ni Furere Oswalidi Rwandinzi w’i Save (+2/10/1926). Gutangiza umuryango w’abafurere b’abanyarwanda bitwa « Abayozefiti » byari byarakozwe na Myr Hiriti, byaje gusozwa na Myr Lewo Klase mu w’i 1929.

Nyakanga 1917  : Umwami Yuhi V Musinga yaciye iteka ryemerera buri munyarwanda kujya mu idini yihitiyemo.

Ku wa 7 ukwakira 1917  : Kiliziya yabonye abapadiri bayo babiri ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save na Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza. Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904 ni na we wabahaye ubusaseridoti, i Kabgayi. Ibyo birori bikomeye kandi byahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana. Abo ba padiri b’abenegihugu batumye rubanda barushaho kwizera misiyoni.

Ku wa 25 werurwe 1919  : Umubikira wa mbere w’umunyarwandakazi (Mama Yohana) yakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Musenyeri HIRITI mu 1913. Mu kuboza 1912, ku Nyundo Myr Hiriti yari yaratangije igikorwa cyo gutora abagombaga kuwujyamo. Mu kuboza 1919, ikigo biteguriragamo cyavuye i Rwaza cyimukira i Save.

Muri 1919  : Abapadiri babiri ba mbere b’abanyarwanda bahawe kuyobora misiyoni ya Murunda bari kumwe na Furere w’umuyozefiti Oswalidi Rwandinzi.
Ku wa 25 mata 1922 : Papa Piyo wa 11 yagabanyijemo kabiri Vikariyati ya Kivu bityo ashinga Vikariyati ebyiri nshyashya ari zo Vikariyati Apostoliki y’u Burundi yaragijwe Musenyeri Yuliyani GORJU na Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda yaragijwe Musenyeri Lewo Pawulo CLASSE (Intego ye : Cui credidi ) wari usanzwe yungirije Musenyeri Hiriti mu cyahoze ari Kivu. Musenyeri Hiriti yagiye kuruhukira muri Seminari Nkuru ya Kabgayi ari na ho yapfiriye ku wa 6/1/1931.

1929  : Habayeho ishingwa ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Astrida (Urwunge rw’Amashuri rwa Butare “Indatwa n’Inkesha). Rwashinzwe n’abafurere b’Urukundo ba Gand kugira ngo rwigishe abagombaga gufasha abakoloni b’ababiligi mu gutegeka u Rwanda. Rwamaze igihe kitari gito rwakira n’abana baturutse i Burundi.

Ku wa 18 ugushyingo 1931  : Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’Iyogezabutumwa ku isi yasohoye iteka rishyira Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome ku rwego rwa Seminari Nkuru yo mu karere ihuriweho na za Vikariyati Apostoliki za Ruanda, Burundi, Ikiyaga cya Alubereti zaje kwiyongeraho y’iya Beni (Butembo). Ubuyobozi bwayo bwahawe abapadiri bera. Mu w’1936, iyo Seminari yimuriwe i Nyakibanda. Mu mwaka w’1951 yahagarikiwe kongera kwakira abandi baseminari batari abanyarwanda.

Ku wa 1 nzeri 1933  : Hasohotse nomero ya mbere ya Kinyamateka, ikinyamakuru cyabimburiye ibindi byose byandika mu Rwanda. Cyakurikiwe n’ibindi birimo Trait-d’Union (1942), Servir (1944), L’Ami (1945), Théologie et Pastorale au Rwanda (1946), Kurerer’Imana (1951) na Hobe (1954).

Ku wa 12 mutarama 1943  : Myr Lawurenti DEPRIMOZ yatorewe kuba Umwepiskopi w’umuragwa wa Myr Lewo Klase.Ni we mwepiskopi wa mbere wabuherewe mu Rwanda ku wa 19/3/1943 (intego ye yari :Iter par tutum). Nyuma y’urupfu rwa Myr Klase ku wa 31/1/1945, Myr Deprimoz yabaye igisonga cya papa mu Rwanda. Yahawe gutegura no kuyobora sinodi yabereye i Kabgayi mu w’1950, yabanje gutegurirwa n’imbanzirizasinodi yo mu w’1945. Yashyize ku murongo gatigisimu ; azana imiryango ya agisiyo gatolika kandi ategura uko abapadiri kavukire bahabwa kuyobora kiliziya mu Rwanda.

Ku wa 17 ukwakira 1943  : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yarabatijwe nyuma y’imyaka 14 yamaze ari umwigishwa. Yahisemo kwitwa Karoli Lewo Petero. Yahaye atyo icyubahiro Karoli w‟Umugwaneza, igikomangoma cy‟i Flandres (soma FULANDERE) ; Lewo rikaba irya Musenyeri Classe, na Petero nk‟umubyeyi we wabatisimu ariwe Bwana RIJIKIMANSI, umutware mukuru watwaraga Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi. Umwami yabatirijwe rimwe na nyina, umugabekazi Nyiramavugo-Kankazi wafashe izina rya Radegonda. Musenyeri Classe ni we wababatije.

Ku wa 27/10/1946  : I Nyanza, Umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami w’abantu bose n’amahanga yose. Mu mwaka wakurikiyeho, ku wa 21/1/1947 papa Piyo wa 12 yamwambitse umudari wa « Chevalier commandeur de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand » uhabwa abakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo.
Kanama 1950 : Habaye yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rumenye ivanjili, yizihirizwa muri Astrida (Butare).Kiliziya yagendaga igwiza abayoboke bari bamaze kugera ku bihumbi 357.722 babatijwe, imaze kugira misiyoni 40 n’abapadiri 90 b’abanyarwanda.

Ku wa 14 gashyantare 1952  : Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda, bityo mu Rwanada havuka Vikariyati ebyiri ari zo Kabgayi na Nyundo. Vikariyati ya Nyundo yaragijwe Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI (+1986), Umwepiskopi w’Umunyarwanda akaba n’Umwepiskop wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbiligi.Yimitswe ku wa 1 kamena 1952 i Kabgayi (Intego ye : Induamur arma lucis). Vikariyati ya Kabgayi ari na yo nkuru yakomeje kuragizwa Musenyeri Deprimoz ariko nyuma y’imyaka ine (21/4/1955) yareguye kubera uburwayi, maze ku wa 18/12/1955, asimburwa na Musenyeri Andereya PERRAUDIN wahawe ubwepiskopi na Musenyeri Bigirumwami.Myr Deprimoz yapfiriye i Butare aho yari yaragiye kuruhukira ku wa 05/04/1962.

Mutarama 1953  : Imiryango ibiri y’abiyeguriyimana y’abenegihugu, uw’Abenebikira n’uw’Abayozefiti yatangiye kwigenga. Yatoye abagize inama rusange baturutse mu banyamuryango bayo gusa. Ibyo kuyoborwa y’abamisiyoneri byavuyeho ku mugaragaro.

Ku wa 19 ukuboza 1955  : Padiri Andereya Perraudin, wari umuyobozi wa seminari Nkuru ya Nyakibanda yagizwe Igisonga cya Papa i Kabgayi asimbuye Myr Deprimoz wari umaze kwegura kubera uburwayi. Intego ye : Super Omnia Caritas. Yahawe ubwepiskopi na Myr Aloyizi Bigirumwami ku wa 25/03/1956 i Kabgayi. Ku wa 11/2/1959 yasohoye urwandiko rwa gishumba yise « Super Omnia Caritas » rushishikariza abakristu kugaragaza urukundo mu gihe cy’igisibo. Uru rwandiko rwavuzweho byinshi, ibibi n’ibyiza.

Ku wa 26 mata 1956  : Padiri w’umunyarwanda, Rafayeli Sekamonyo, yashinze umuryango w’ababikira b’Abizeramariya i Gisagara. Myr Yohani Batista Gahamanyi, umushumba wa diyosezi ya Butare yashyize uyu muryango ku rwego rw’imiryango yemewe na Kiliziya gatolika ku wa 8/9/1979. Cyakora wakomeje kuyoborwa n’ababikira bera kugera mu w’1998, ubwo hateranaga bwa mbere inama nkuru y’umuryango nk’uko bigenwa n’amategeko ngenga ya Kiliziya gatolika.

Ku wa 26-29 Kanama 1959  : Mu Nyakibanda habereye sinodi ihuza vikariyati apostoliki za Kabgayi na Nyundo. Imyanzuro yayo yatangajwe muri nyakanga 1960 i Kabgayi no ku Nyundo yifashishijwe mu buryo bwihariye na Kiliziya gatolika mu Rwanda igihe kinini.

Ku wa 10 ugushyingo 1959  : Papa Yohani wa 23 mu rwandiko rwe (Constitution apostolique « Cum parvulum sinapis ») yatangaje ko Kiliziya ziri muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe ubuyobozi bwite, bityo ibyitwaga za Vikariyati Apostoliki bihinduka za Diyosezi ndetse na za Misiyoni zihinduka za Paruwasi.Kiliziya yo mu Rwanda yabonye ubuyobozi bwite maze Kabgayi iba arkidiyosezi yungirijwe na Nyundo.

Ku wa 1 gicurasi 1960  : Myr Vedasiti MOJAISKY-PERELLI, intumwa ya papa muri Kongo Mbiligi no muri Ruanda-Urundi yayoboye imihango yo kwimika Myr Andreya Perraudin nka Arkiyeskopi wa Kabgayi. Uyu na we yimika Myr Bigirumwami Aloyizi nk’umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Nyundo, ku wa 7 kanama 1960.

Ku wa 12 mata 1960  : Havutse« ubutabazi gatolika mu Rwanda » bwaje ari nk’igisubizo cyo kugoboka abantu bagizweho ingaruka mu myimvumbagatanyo y’abaturage yabayeho mu ntangiriro z’umwaka w’1959. Uwo muryango ni wo waje guhinduka « Caritas Rwanda » wemewe n’iteka rya minisitiri Nº 499/08 ryo ku wa 01/02/1963 nk’umuryango udaharanira inyungu.

Ku wa 20 ukuboza 1960  : Hashinzwe diyosezi nshya ya Ruhengeri igizwe n’uduce twakuwe kuri diyosezi ya Nyundo no kuri arkidiyosezi ya Kabgayi.Myr Berenaridi Manyurane ni we watorewe kuyibera umwepiskopi ariko ahita arwara, apfira i Roma ku wa 8/5/1961 mbere y’uko yimikwa. Myr Andereya Perraudin yahawe kuyiyobora kugeza ku wa 21/8/1961 ubwo Myr Yozefu Sibomana yatorwaga nk’umwepiskopi wayo. Intego ye : Cui credidi. Yimitswe ku wa 3/12/1961 na Myr Vedasiti Mojaisky-Perrelli. Ugushingwa kwa diyosezi ya Ruhengeri kwatumye diyosezi ya Nyundo yongerwaho igice cya Kinyaga.

Werurwe 1961  : Ubuyobozi bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome yo mu Nyakibanda bwavuye mu maboko y’abapadiri bera bwegurirwa abenegihugu. Padiri Matayo Ntahoruburiye ni we wabaye umuyobozi wayo wa mbere w’umuyarwanda. Mu w’1963, iyi seminari yibarutse Seminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ku Nyundo yaje guhuzwa n’iya Nyakibanda mu w’1973. Icyiciro cyayo cyigisha Filozofiya cyimuriwe i Kabgayi (Filozofikumu Mutagatifu Tomasi wa Akwini).

Ku wa 11 nzeri 1961  : Hashinzwe diyosezi ya Astrida (Butare) maze Myr Andereya Gahamanyi atorerwa kuyibera umwepiskopi wa mbere. Yimitswe ku wa 6/1/1962. Intego ye : In caritate et pace.

Ukuboza 1962  : Hatangiye Inama Nkuru ya Vatikani yasojwe ku wa 8/12/1965. Abepiskopi bane bo mu Rwanda bayigiyemo kandi biyemeza gukurikiza imirongo migari y’ikenurabushyo yayitangiwemo.

Ku wa 3 ugushyingo 1963  : Ku busabe bwa leta y’u Rwanda, abapadiri b’abadominikani bo muri Kanada (Intara ya Kebeki) bashinze Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Bayiyoboye kugeza mu w’1972.

Ku wa 6 kanama 1964  : Hashyizweho icyicaro cy’intumwa ya papa mu Rwanda. Myr Vito Roberti aba uwa mbere mu ntumwa za papa mu Rwanda.Ibaruwa imwohereza mu Rwanda yayishyikirije perezida wa repubulika y’u Rwanda ku wa 6/8/1964.

Ku wa 8 ukuboza 1967  : Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda yizihirijwe i Kabgayi ndetse n’iy’imyaka 75 na yo ni ho yizihirijwe ku wa 8/12/1992.

Ku wa 5 nzeri 1968  : Ishingwa rya Diyosezi ya Kibungo. Myr Yozefu Sibomana yayiberewe umwepiskopi wa mbere akuwe muri diyosezi ya Ruhengeri aho yasimbuwe na Myr Fokasi Nikwigize wimitswe ku wa 30/11/1968 afite intego : Procedamus in pace.

Ku wa 12 mutarama 1974  : Roma yemeye ukwegura kwa Myr Aloyizi Bigirumwami wari umwepiskopi wa Nyundo maze padiri Visenti Nsengiyumva atorerwa kumusimbura kuri iyo ntebe. Yahawe ubwepiskopi ku wa 2/6/1974 afite intego : Ecce Adsum. Muri gicurasi 1976 yagizwe arkiyeskopi wa Kigali nuko asimburwa na padiri Wensesilasi Kalibushi (+1997) wimitswe ku wa 27/3/1977, akaba umwepiskopi wa 3 wa Nyundo afite intego « Ecce venio ».

Ku wa 3 gicurasi 1976
 : Ishingwa rya arkidiyosezi ya Kigali. Papa Pawulo wa 6 yatoreye Myr Visenti Nsengiyumva (+1994) kuba arkiyeskopi wa mbere wayo. Yimitswe ku wa 20/6/1976 na Karidinali Angelo Rossi wari wohereje mu Rwanda kubera iryo yimikwa. Kuva ubwo iyari arkidiyosezi ya Kabgayi yabaye diyozesi yungirije. Myr Andereya Perraudin yakomeje kuba i Kabgayi nka Arkiyeskopi w’icyubahiro wa Kabgayi kugeza ku rupfu rwe.

Ku wa 6 kamena 1980  : Ishingwa ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (C.EP.R : Conférence Episcopale du Rwanda) ifite icyicaro i Kigali. Yari isanzweho yitwa A.E.R (Assemblée Episcopale du Rwanda : Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda). Yakomeje kuba umunyamuryango w’Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (COREB : Conférence des Ordinaires du Rwanda et du Burundi) ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi yaje guhinduka Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).

Ku wa 5 ugushyingo 1981  : Hashinzwe diyosezi ebyiri : Byumba na Cyangugu. Umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Byumba yabaye Myr Yozefu Ruzindana (+1994). Yari afite intego : Sitio. Yahawe ubwepiskpi ku wa 17/1/1982. Naho kuri diyosezi ya Cyangugu, Myr Tadeyo Ntihunyurwa ni we wabaye umwepiskopi wayo wa mbere akaba yarabuhawe ku wa 24/1/1982 afite intego : Ut unum sint.

Ku wa 28 ugushyingo 1981  : Bikira Mariya yabonekeye bwa mbere i Kibeho, yabarizwaga muri diyosezi ya Butare. Myr Yohani Batista Gahamanyi yashyizeho komisiyo ebyiri zo kwiga kuri iryo bonekerwa (iya liturujiya n’iy’abaganga). Ku wa 15/08/1988, yemeje ko hashobora kuba ahantu abakristu basengera. Ayo mabonekerwa yashojwe ku mugaragaro ku wa 28 ugushyingo 1989.

Ku wa 3 ukuboza 1984  : Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo hagati ACEAC rifite icyicaro i Kinshasa. Rihuza Abepiskopi bo mu Rwanda (CEPR), mu Burundi (CECAB) no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC (CENCO).

Ku wa 3 kamena 1986  : Urupfu rwa Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, umwepiskopi wa Nyundo wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni we waharaniye ko Kiliziya y’u Rwanda ihabwa ubuyobozi bwite kandi afasha abanyarwanda kwakira imigenzereze ya gikristu. Yashyinguwe ku Nyundo kandi uwo munsi uba uw’icyunamo mu gihugu hose.

Ku wa 28 ugushyingo 1987  : Musenyeri Tadeyo Nsenginyumva (+1994) yagizwe umwepiskopi w’umuragwa wa Kabgayi. Yimitswe ku wa 31/1/1988 afite intego : Adveniat regnum tuum. Ku wa 7/10/1989 yasimbuye Myr Perraudin wari ugiye ku kiruhuko cy’izabukuru ku cyicaro cya CEPR i Kigali mbere y’uko yitaba Imana ku wa 25/4/2003 aguye mu Busuwisi.

Ku wa 15 gicurasi 1990  : Hasohotse bibiliya ya mbere yanditswe mu Kinyarwanda yitwa « Bibiliya Ntagatifu ». Ku wa 1/4/1992 hatangajwe isohoka ry’igitabo cya mbere cya misa mu Kinyarwanda cyitwa « Igitabo cya Misa ya Kiliziya ya Roma ».

Ku wa 7-9 nzeri 1990  : Papa Yohani Pawulo wa 2 yasuye Kiliziya gatolika mu Rwanda. Nyuma y’uruzinduko rwe u Rwanda rwinjiye mu ntambara yatangiye ku wa 1 ukwakira 1990. Nubwo habayeho uburyo butandukanye bwo gushaka kuyihagarika burimo n’amasezerano ya Arusha yo muri kanama 1993, iyo ntambara yaje kugeza u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Ku wa 30 werurwe 1992  : Ishingwa rya diyosezi ya Gikongoro. Padiri Agusitini Misago wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yatorewe kuyibera umwepiskopi wa mbere. Yimitswe ku wa 28/6/1992 afite intego : Omnia Propter Evangelium. Ku wa 30 werurwe 1992 kandi Myr Ferederiko Rubwejanga yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Kibungo asimbuye Myr Yozefu Sibomana wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yahawe ubwepiskopi ku wa 5/7/1992 afite intego : Faciam Voluntatem Tuam. Myr Yozefu Sibomana yapfuye ku wa 9/11/1999.

Ku wa 22 ukwakira 1992  : Katedarali ya Kabgayi, yabaye bwa mbere icyicaro cy’umwepiskopi mu Rwanda yeguriwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Kuri iyi tariki kandi ni bwo Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye Liturujiya n’Amasakramentu yashyize Katedarali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika Nto.

Gicurasi 1993  : Karidinali Roje ETCHEGARAY, Perezida w’ Inama ifasha papa mu byerekeranye n’ubutabera n’amahoro yasuye u Rwanda. Yaje ari intumwa idasanzwe ya Papa izanye ubutumwa bw’amahoro n’icyizere mu gihugu cyashegeshwe n’intambara yo guharanira ubutegetsi. Uyu mukaridinali yagarutse muri kamena 1994, rwagati muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 nk’intumwa idasanzwe ya papa mu kwifatanya n’abaturage bahuye n’amakuba n’akaga gakomeye.

Ku wa 7 mata 1994  : Itangira rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 igatwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni. Kiliziya gatolika mu Rwanda yarashegeshwe cyane kubera ko yahatakarije benshi mu bayoboke bayo barimo abapadiri barenga ijana n’abiyeguriyimana tutibagiwe n’iyangirika rya bimwe mu bikorwa remezo by’ikenurabushyo.Ubuyobozi bwayo bwakomwe mu nkokora n’iyicwa ry’abepiskopi bayo batatu hamwe n’abapadiri bagera mu icumi biciwe i Gakurazo, hafi y’icyicaro cya diyosezi ya Kabgayi. Abishwe ni :
- Musenyeri Visenti Nsengiyumva wari arkiyeskopi wa Kigali ;
- Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wari Umwepiskopi wa Kabgayi akaba na perezida w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda ;
- Musenyeri Yozefu Ruzindana wari umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba.
- Hari kandi Musenyeri Fokasi Nikwigize waburiwe irengero ku wa 30 ugushyingo 1966 hagati y’umujyi wa Goma (RDC) na Gisenyi (Rwanda) ubwo yari atahutse ava muri Kongo agaruka muri diyosezi ye.

Ku wa 13 nyakanga 1994  : Papa yagize padiri Heneriko Hoser w’umupalotini umugenzuzi mukuru uhagarariye papa mu Rwanda. Ubu butumwa bwe yabusoje muri werurwe 1995, ubwo hari haje intumwa nshya ya papa mu Rwanda ari we Myr Juliusz Janusz.

Ku wa 2-5 ugushyingo 1994 : Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yongeye guretana nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Iyi Nama yateraniye i Butare yemeje ko za seminari nkuru n’into zongera gufungura imiryango. Yanatangaje kandi ibyihutirwa byagombaga gukorwa nyuma ya jenoside.

Ku wa 11 ugushyingo 1994  : Papa yashyizeho abayobozi (Administrateurs apostoliques) ba za diyosezi zitari zifite abepiskopi ari zo Kabgayi, Kigali, Byumba, Ruhengeri na Gikongoro.

Ku wa 20-26 ugushyingo 1994  : Intumwa z’Ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi bo muri Afurika y’iburasirazuba (AMECEA) zasuye Kiliziya gatolika mu Rwanda mu rwego rwo kuyitera inkunga mu kongera kubyutsa umurimo wayo w’ikinerabushyo.Nyuma y’aho n’abandi bavandimwe baturutse hirya no hino bagiye bagera ikirenge mu cy’intumwa za AMECEA.

Ku wa 25 werurwe 1966  : Papa yatangiye kubyutsa buhoro buhoro ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda ashyiraho abepiskopi batatu :
- Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari umwepiskopi wa Cyangugu yabaye arkiyeskopi wa Kigali asimbuye Myr Visenti Nsengiyumva wiciwe i Gakurazo ku wa 5/6/1994. Papa Yohani Pawulo wa 2 ni we wamwambitse paliyumu ku wa 29/6/1996 i Roma.
- Padiri Anasitazi Mutabazi yatorewe kuba umwepiskopi wa gatandatu wa diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Tadeyo Nsengiyumva wiciwe i Gakurazo ku wa 5/6/1994. Yahawe ubwepiskopi ku wa 25/5/1996 afite intego : Pax in Christo.
- Padiri Seriviliyani Nzakamwita yatorewe kuba umwepiskopi wa kabiri wa diyosezi ya Byumba asimbuye Myr Yozefu Ruzindana wiciwe i Gakurazo. Yahawe ubwepiskopi ku wa 2/6/1996 afite intego:Fiat Voluntas tua

Kamena 1996  : Intumwa za Kiliziya gatolika mu Rwanda zahuye bwa mbere n’abahagarariye leta y’u Rwanda baganira ku kibazo cya za kiliziya zagombaga guhindurwamo inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Nyuma y’ibiganiro birebire icyo kibazo cyaje gukemurwa nyuma y’uko Inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye n’iyogezabutumwa ku isi yandikiye Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda ibaruwa Nº 5757/98 yo ku wa 12 mutarama 1999 yemera kureka kiliziya ya Nyamata ikaba urwibutso rwa jenoside. Ikibazo cyari gisigaye cyari icya kiliziya ya Kibeho yaje kongera kwemererwa gusengerwamo ku wa 15 kanama 2003.

Ku wa 24 ugushyingo 1996  : I Nyanza habereye Yubile y’imyaka 50 ishize umwami Petero Karoli Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu w’1946. Hanatangijwe ku mugaragaro imyiteguro ya yubile y’imyaka 100 u Rwanda rumenye Kristu yagombaga kwizihizwa mu mwaka w’2000.

Ku wa 18 mutarama 1997 : Diyosezi zitari zifite abepiskopi zarababonye.
- Padiri Yohani Damaseni Bimenyimana yatorewe kuba umwepiskopi wa kabiri wa diyosezi ya Cyangugu asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari waragizwe arkiyeskopi wa Kigali. Yahawe ubwepiskopi na Myr Wensesilasi Kalibushi ku wa 16/03/1997 afite intego : In humilitate et caritate.
- Padiri Alegisi Habiyambere, umukuru w’abayezuwiti yatorewe kuba umwepiskopi wa kane wa diyosezi ya Nyundo asimbuye Myr Wensesilasi Kalibushi wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yahawe ubwepiskopi na Myr Wensesilasi Kalibushi ku wa 22/3/1997 afite intego : Suscipe domine.
- Padiri Filipo Rukamba yatorerwe kuba umwepiskopi wa kabiri wa diyosezi ya Butare asimbuye Myr Yohani Batista Gahamanyi wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yahawe ubwepiskopi na Myr Yozefu Sibomana ku wa 12/4/1997 afite intego : Considerate Jesum.

Ku wa 8 gicurasi 1998  : Padiri Kizito Bahujimihigo yatorewe kuba umwepikopi wa kane wa diyosezi ya Ruhengeri asimbuye Myr Fokasi Nikwigize waburiwe irengero ku wa 30 ugushyingo 1996. Yahaw ubwepiskopi ku wa 27 kamena 1998 afite intego : Ut cognoscant te.

Ugushyingo 1998  : Itahwa ry’Umurwa Nazareti w’i Mbare (Kabgayi) wubatswe na Papa kugira ngo ufashe abana batagira kirengera. Imicungire yawo yahawe Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda.Imihango yo kuwutaha yayobowe na Karidinali Alfonso Lopez Trujillo, perezida w’inama ifasha Papa mu byerekeranye n’umuryango. Uyu murwa ni urwibutso rw’ubufatanye bwa Kiliziya y’isi mu gufasha u Rwanda, igihugu cyayogojwe n’akaga k’intambara, iyicwa ry’inzirakarengane n’amahano ya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Ku wa 14 mata 1999  : Myr Agusitini Misago, umushumba wa diyosezi ya Gikongoro yarafashwe afungirwa muri gereza nkuru ya Kigali. Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Kigali rusanze ari umwere rwahise rutegeka ko afungurwa nta yandi mananiza ku wa 15 kamena 2000. Yasubiye ku murimo we ku wa 16 nzeri 2000.

Ku wa 8 gashyantare 2000  : I Save hatangirijwe ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 2000 y’ubukritsu ku isi n’imyaka 100 u Rwanda rumenye Ivanjili. Uwo muhango wategurijwe na za sinodi zidasanzwe za diyosezi zari zarangijwe mu ugushyingo 1998 ku kibazo cy’amoko mu muryango nyarwanda ndetse no muri Kiliziya ubwayo. Ibirori bisoza uwo mwaka wa yubile z’impurirane byabereye i Kigali ku wa 8 gashyantare 2001 byitabirwa n’intumwa idasanzwe ya Papa mu Rwanda, Karidinali Roje ETCHEGARAY.

Ku wa 29 kamena 2001  : Myr Agusitini Misago, Umwepiskopi wa Gikongoro yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i Kibeho. Uwo muhango wabereye muri Katedrali ya Gikongoro hari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda bose n’abakuru b’imiryango y’abiyeguriyimana. Ku wa 15/9/2001 abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana rwa mbere ku butaka bwa Kibeho. Muri Gicurasi 2001 abepiskopi bagize ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi bo muri Afurika yo hagati, ACEAC bari mu nama idasanzwe i Kigali bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho. Ku wa 31 gicurasi 2003, Karidinali Crescenzio SEPE, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi yayoboye imihango yo guha umugisha ingoro ya Kibeho yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho.

Ku wa 15 kanama 2004  : Hatashywe Radio Maria Rwanda, igira icyicaro cy’agateganyo muri Diyosezi ya Kabgayi mu gihe hari hagitegerejwe ko yabona aho ikorera mu mujyi wa Kigali.

Ku wa 23 mutarama 2005  : Hatangajwe ku mugaragaro bibiliya ya mbere y’ikinyarwanda ihuriweho n’amadini n’amatorero yasohotse yitwa « Bibiliya Ijambo ry’Imana » irimo ibitabo byo muri Bibiliya byemejwe bwa kabiri.Umurimo wo kuyindura mu Kinyarwanda watangijwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu w’1979 uhurirwaho n’abagize amatorero y’abaporotestanti na Kiliziya gatolika.

Ku wa 21 mutarama 2006  : Padiri Smaradge Monyintege yatorewe kuba umwepiskopi wa karindwi wa diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Anasitazi Mutabazi wari weguye ku mpamvu ze bwite nyuma yo kuyibera umushumba kuva ku wa 10 ukuboza 2004. Yahawe ubwepiskopi ku wa 26 werurwe 2006 afite intego : Lumen Christi, Spes mea.

Ku wa 28 kanama 2007  : Musenyeri Kizito Bahujimihigo yimuriwe muri diyosezi ya Kibungo akuwe muri diyosezi ya Ruhengeri kugira ngo asimbure Myr Ferederiko Rubwejanga wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yimitswe ku wa 28 ukwakira 2007.

Ku wa 28 ugushyingo 2007  : Hasojwe ku mugaragaro yubile y’imyaka 25 y’amabonekerwa ya Kibeho. Imihango yabereye i Kibeho, mu ngoro yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho yayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Ivan DIAS, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi akikijwe n’abepiskopi bo mu Rwanda.

Ku wa 22 ugushyingo 2009 (Umunsi mukuru wa Kristu Umwami) : Guhimbaza yubile y’imyaka 50 Kiliziya gatolika mu Rwanda kimwe n’iyo mu Burundi na Kongo Kinshasa zihawe inzego zazo. Uwo munsi wateguwe hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC). Muri icyo gihe habayeho kureba uko ubukristu buhagaze bashingiye ku mibare yo mu w’2007. Hari diyosezi 9 kuri 2 zariho mu w’1959 ; hari paruwasi 155 kuri 58 ; abakristu gatolika bari 49,30% kuri 29% by’abaturage bose ; abapadiri bo muri diyosezi bari 582 ku 122, imiryango y’abiyeguriyimana ari 80 kuri 21 yo mu w’1959.

Ku wa 28 mutarama 2010  : Musenyeri Kizito Bahujimihigo yeguye ku bwepiskopi bwa diyosezi ya Kibungo no ku buyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri.
Ku wa 31 mutarama 2012 : Padiri Visenti Harolimana yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri. Yimitswe ku wa 24 werurwe 2012 afite intego : vidimus stella eius.

Ku wa 16 gashyantare 2012  : Musenyeri Luciano RUSSO yatorewe kuba intumwa ya Papa mu Rwanda aho yageze ku wa 23 gicurasi 2012.
Ku wa 12 werurwe 2012 : Urupfu rutunguranye rwa Myr Agustini Misago. Yashyinguwe ku wa 15 werurwe 2012.

Ku wa 7 gicurasi 2013  : Padiri Antoni Kambanda yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kibungo. Yimitswe ku wa 27 nyakanga 2013 afite intego : Ut vitam habeant

Ku wa 6-7 kamena 2014  : Kiliziya gatolika y’iy’Abangilikani zo mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo Kinshasa zakoreye hamwe urugendo rwo kwibuka ku ncuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.Intego yari iyo kugaragariza abanyarwanda ko bifatanyije na bo mu kababaro batewe na yo.

Ku wa 30 kamena 2014  : Kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda na Vatikani bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi.

Ku wa 26 ugushyingo 2014  : Padiri Selesitini Hakizimana yatorewe kuba umushumba wa kabiri wa diyosezi ya Gikongoro. Yimitswe ku wa 24 mutarama 2015.Intego ye ni Duc in Altum

Ku wa 11 werurwe 2016  : Padiri Anakeleti Mwumvaneza yatorewe kuba umushumba wa gatanu wa diyosezi ya Nyundo asimbuye Myr Alegisi Habiyambere wari weguye kubera izabukuru.Yahawe ubwepiskopi ku wa 21 gicurasi 2016. Intego ye ni : Misericordes Sicut Pater.

22 Nyakanga 2017  : Abadiyakoni 63 b’uwo mwaka bo mu madiyosezi atatundakanye yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi ku kibuga cy’umupira cya Seminari nto ya Kabgayi. Wabaye umwanya wo kongera kuzirikana kuri yubile y’imyaka 100, uRwanda rubonye abadiri babo kavukire, Padri Balitazari Gafuku na Donati Reberaho.

Ku wa 7 ukwakira 2017  : Hizihijwe yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti. Ibirori byo kuyizihiza byabereye i Kabgayi byitabirwa n’abashyitsi bakomeye batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Imibare y’abakristu gatolika mu Rwanda

Hagendewe ku mibare iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10 515 973. Imibare ya za diyosezi zose zo mu Rwanda igaragaza ko mu w’ 2015, abagatolika bari 4 823 766 ni ukuvuga 45,8% by’abaturage bose.