IKAZE

Yezu Kristu akuzwe
Murakaza neza ku rubuga rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).
Intego yacu y’ibanze ni ukubagezaho amakuru ku bikorwa by’ikenurabushyo bibera ku rwego rwa paruwasi, diyosezi, komisiyo na za serivisi byacu.
Uru rubuga muzarusangaho amakuru ya za komisiyo na serivisi bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, cyane cyane ariko aya za diyosezi, imiryango y’abiyeguriyimana n’indi miryango yemewe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Uru rubuga ruzajya rubagezaho gahunda z’ibikorwa abepiskopi bahuriye kandi bashyize imbere. Kuri twe, ruzatuma ibitekerezo n’inama zanyu bitugeraho. Ruzaba kandi umwanya mwiza wo gusangira amakuru ajyanye n’ikenurabushyo rikorwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kugira ngo uruhare rwa buri wese rutume ingoma y’Imana yamamara kugera ku mpera y’isi.
Basomyi dukunda,
Nubwo uru rubuga ruzabagezaho amakuru y’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, turifuza cyane ko rwanabafasha kurushaho kwegerana n’Imana.

Twebwe, Abepiskopi banyu tubasabiye umugisha ku Mana.
Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho adusabire twese.
Nimuhorane amahoro y’Imana.

† Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare na
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda