UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA BA SOGOKURU, BA NYOGOKURU N’ABAGEZE MU ZABUKURU, WIZIHIZWA KU NCURO YA 3 ku wa 23 Nyakanga 2023

UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA BA SOGOKURU, BA NYOGOKURU N’ABAGEZE MU ZABUKURU, WIZIHIZWA KU NCURO YA 3

Ku wa 23 Nyakanga 2023
« Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose » (Lk 1, 50)
Bavandimwe nkuda,
« Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose » (Lk 1, 50). Iyi ni yo nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru twizihiza ku ncuro ya 3 muri uyu mwaka. Ni insanganyamatsiko itwibutsa uguhura kwahawe umugisha, igihe Mariya ukiri muto ahuye na mwene wabo Elizabeti wari ugeze mu zabukuru (reba Lk 1, 39-56). Nuko Elizabeti yuzuye Roho Mutagatifu abwira Mariya, Nyina w’Imana, amagambo yaje guha injyana isengesho ryacu rya buri munsi, nyuma y’imyaka ibihumbi n’imisago ati « Wahebuje abagore bose umugisha,n’Umwana utwite arasingizwa » (Lk1, 42). Maze Roho Mutagatifu wari wamanukiye kuri Mariya amubwiriza gusubiza akoresheje Manyifikati, cya Gisingizo cya Bikira Mariya, aho atangaza ko impuhwe za Nyagasani zisesekarizwa abantu bo mu bihe byose. Roho Mutagatifu aha umugisha kandi agaherekeza uguhura kw’ingirakamaro hagati y’ibisekuru bitandukanye, hagati ya ba sogokuru, ba nyogokuru n’abuzukuru, hagati y’abakiri bato n’abageze mu zabukuru. Mu by’ukuri, Imana yifuza ko abakiri bato banezeza umutima w’abageze mu zabukuru kandi bakavoma ubuhanga mu bunararibonye bwabo, nk’uko Mariya yigiye kuri Elizabeti. Ariko, mbere ya byose, Nyagasani ntashaka ko dusiga abageze mu zabukuru bonyine, ngo tubaherereze ku ruhande maze twikomereze ubuzima nta nkomyi, nk’uko nyamara byiganje cyane muri iki gihe.
Uyu mwaka, kuba kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru byegeranye n’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ni ibintu byiza cyane. Iyi minsi yombi ihuriza ku « ibakwe » (reba umurongo wa 39), rya Mariya ajya gusura Elizabeti, ikadutera gutekereza ku mushyikirano hagati y’abato n’abakuru. Nyagasani yifuza ko mu guhura n’abakuru, abato bakwakira umuhamagaro wo kubungabunga urwibutso rw’amateka y’ababatanze kubona izuba, kandi banatahure amahirwe bakesha kuba bo ubwabo ari bamwe mu bagize amateka magari.
Ubucuti hagati y’umuntu ukuze n’ukiri muto bufasha ukiri muto kumva ko atagomba kugarukiriza ubuzima bwe ku gihe cye arimo gusa kandi ko byose bitagengwa n’ubushobozi bwe bwite. Ku rundi ruhande, iyo abakuze babona abakiri bato babegera bibongerera icyizere ko amateka yabo atazibagirana kandi ko n’inzozi zabo zizashyira zikaba impamo.
Uruzinduko rwa Mariya kwa Elizabeti, no kuzirikana ko impuhwe za Nyagasani zigera ku bantu bo mu bihe byose, kuva mu gisekuru kimwe ujya mu kindi bitwereka ko, twenyine, tudashobora gutera imbere, twebwe ubwacu ntidushobora kwirokora, kandi ko ukuboko kw’Imana ikiza kwigaragariza buri gihe abari kumwe mu mateka y’umuryango. Ni Mariya ubwe ubivuga muri Manyifikati (Igisingizo cya Bikira Mariya), yishimira mu Mana Yo yakoze ibitangaza bishya kandi bitumguranye, ikaba indahemuka ku isezerano yagiriye Aburahamu (reba umurongo wa 51-55).
Kugira ngo twakire uko bikwiye amatwara y’imikorere y’Imana, nimucyo twiyibutse ko tugomba gukoresha igihe cyose uko cyakabaye mu buzima bwacu, kubera ko ibikorwa bihambaye n’inzozi zitagira uko zisa bitagerwaho mu kanya gato, ahubwo ni mu gukura no gusobanukirwa, binyuze mu rugendo umuntu akora, mu mushyikirano no mu mibanire n’abandi. Ni yo mpamvu abibanda gusa ku by’ako kanya, ku mafaranga, ubutunzi no ku nyungu zabo bwite bagomba kuronka vuba na bwangu kandi bazicuranwa, bagamije kubigira byose kandi vuba, abo ngabo bibahuma amaso ntibabone igikorwa cy’Imana. Nyamara, umugambi wuje urukundo rw’Imana usanganya ibihe byatambutse, ibyo turimo ubu n’ibizaza.
Ni umugambi uturenze twebwe ubwacu, ariko buri wese akawubamo ingirakamaro, cyane cyane agahamagarirwa kujya mbere. Ku bakiri bato, ibi bivuze kuba twiteguye kurenga iby’ako kanya aho ibyo bishushanyije bisa n’ibiriho koko biduhuma amaso kandi akenshi bikatubuza gukora ibifatika. Ku bantu bageze mu zabukuru, ni ukudatinda ku kumva ko umubiri ugenda ucika intege no kwicuza amahirwe batakaje. Reka twese turebe imbere kandi twemere kuyoborwa n’ingabire y’Imana ihora itubohora uko ibihe bisimburana ku kudashyiguka ikatubohora no ku byaduteye kwicuza igihe cyatambutse.
Mu guhura kwa Mariya na Elizabeti, hagati y’abato n’abageze mu za bukuru, Imana iduha ejo hazaza hayo. Koko rero, urugendo rwa Mariya n’ikaze yahawe na Elizabeti bikingurira umuryango ukwigaragaza k’umukiro. Mu muhoberano wabo, impuhwe z’Imana zivubuka mu mateka ya muntu zigaragiwe n’ubugwaneza bwuje ibyishimo. Ndashaka rero gutumirira buri wese gutekereza kuri uku guhura, by’akarusho guhumiriza maze umuntu akishushanyiriza akanya gato uwo muhoberano hagati ya Nyina w’Imana ukiri muto na Nyina wa Mutagatifu Yohani Batista wari ugeze mu zabukuru.
Buri wese niyiyumvishe mu bwenge uko guhura kw’abo babyeyi, agushushanye mu mutima we, kugira ngo iyo shusho mbamutima yuje urumuri ihore mu magara ye.
Nkurikijeho guhamagarira abantu gukora ibikorwa bifatika dusabaniramo na ba sogokuru, nyogokuru n’abageze mu zabukuru. Ntitubatererane. Kubagira mu ngo no mu miryango bifite agaciro gahambaye kubera ko bihora bitwibutsa ko dusangiye umurage umwe kandi ko turi bamwe mu bagize umuryango mugari w’abantu bakomeye ku mizi yawo bakayitaho. Ni byo, abageze mu zabukuru ni bo dukesha kwinjizwa mu muryango mutagatifu w’Imana. Kiliziya, cyo kimwe na sosiyete, irabakeneye. Ni bo bamenyesha ibihe turimo ibyo mu gihe cyatambutse bikenewe cyane mu kubaka ejo hazaza. Nimucyo tububahe, ntitwiteshe amahirwe yo kubana na bo kandi na bo ntitubime kubana na twe, rwose ntituzigere twemera ko abageze mu zabukuru bajugunywa kure y’abandi !
Umunsi Mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru nube ikimenyetso gito cy’ubugwaneza gitanga icyizere kuri bo no kuri Kiliziya yose. Nongeye guhamagarira buri wese, Diyosezi, Paruwasi, amashyirahamwe n’imiryango kwizihiza uyu munsi bashimangira ibyishimo bisendereye bikomoka ku guhura kw’abakiri bato n’abageze mu zabukuru.
Kuri mwebwe rubyiruko, mwitegura kujya i Lisibone cyangwa kuzizihiriza iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko mu bihugu byanyu, icyo mbasaba ni iki ngiki : mbere yo gushyira nzira, muzabanze mujye gusura ababyeyi b’ababyeyi banyu, muzasure nibura umwe mu bageze mu zabukuru uba wenyine mu bwigunge ! Isengesho rye rizabarinda kandi muzajyana mu mutima wanyu umugisha w’uko guhura na we. Namwe mugeze mu zabukuru, ndabasaba guherekeresha amasengesho yanyu urubyiruko rwitegura kwizihiza Iminsi Mpuzamahanga y’urubyiruko. Uru rubyiruko ni igisubizo cy’Imana ku byo mwayisabye, ni imbuto z’ibyo mwabibye, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Imana idatererana umuryango wayo, ahubwo ko iwuvugurura ku bwa Roho Mutagatifu.
Bavandimwe nkunda, ba sogokuru, ba nyogokuru, na mwe mugeze mu zabukuru, umugisha w’uguhoberana kwa Mariya na Elizabeti nubasakareho kandi nusendereze amahoro mu mitima yanyu. Nanjye mbahaye umugisha mbakunze. Namwe kandi ndabinginze ngo mujye munsabira.
Bikorewe i Roma, Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Laterani,
ku wa 31 Gicurasi 2023, ku Munsi Mukuru wa Bikiramariya ajya gusuhuza Elizabeti

Papa Fransisko