AMASENGESHO YA MU GITONDO

AMASENGESHO YA MU GITONDO

Interuro itumira : Ntama w’Imana atwitangiyeho igitambo. Tumuramye mu nzira y’umusaraba.

Indirimbo

DUSINGIZE YEZU, GITAMBO CY’ABANTU
(Igitabo cy’umukristu, H6)

R/ Dusingize, dusingize,
Dusingize, Kristu, gitambo cy’abantu.
1. Wamanuwe n’urukundo,
Ngo utabare abazimiye, Mana yacu.

2. Wapfiriye abantu bose,
Umena amaraso yawe, Mana yacu.

3. Wababaye bitavugwa,
Ngo ucungure abanyabyaha, Mana yacu.

Zaburi reba ku wa gatanu, Icyumweru cya II, urupapuro 894

Zaburi ya 50
Inyikirizo

1 Imana ntabwo yimanye umwana wayo bwite ; yaramugabye kubera twe.

3 Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe ; *
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. /
4 Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, *
maze unkize icyaha nakoze.

5 Koko nemeye ibicumuro byanjye, *
icyaha cyanjye kimpora imbere. /
6 Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, *
maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora !

None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undeganya, *
n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa. /
7 Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha,*
kandi mama yansamanye igicumuro.

8 Naho wowe ukunda umuntu utaryarya, *
maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye. /
9 Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose, *
unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.

10 Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero, *
maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.

11Renza amaso ibyaha nakoze, *
ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho./
12 Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, *
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

13 Ntunyirukane ngo unte kure yawe, *
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge ; /
14 ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, *
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
15 Abagome nzabatoza inzira yawe, *
n’abanyabyaha bakugarukire. /
16 Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, *
maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.

17 Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, *
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. /
18 Igitambo cyanjye si cyo ushaka, *
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

19 Ahubwo igitambo Imana ishima, *
ni umutima washengutse. /
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima *
washegeshwe kandi wihana !

20 Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni, *
maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.

21 Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe, _
ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, *
maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

Hubahwe Imana Data na Mwana .....

Igisingizo cya Baruki (Hab3)

2 Yezu Kristu yaradukunze ; yaduhanaguyeho ibyaha byacu kubw’amaraso ye.

2 Uhoraho, numvise ibigwi byawe, birantangaza !*
Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe ! /
Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo ; *
ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi

3 Imana iturutse i Temani, *
Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani. /
Ubwamamare bwe burakirana Ijuru, *
ibisingizo bye byuzura isi.

4 Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri, _
imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye, *
ni na yo ububasha bwe bwihishemo.

13 Wazanywe no gukiza umuryango wawe,*
unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore ; /
15 Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe, *
rwagati mu muvumba w’amazi menshi.

16 Narabyumvise maze nkuka umutima, _
iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi,*
ingingo zanjye ziratatana, amaguru yanjye aradandabirana.

Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba, *
ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye !

17 Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo, _
imizabibu ntikigira imbuto, imizeti yarekeye aho kwera,*
imirima ntigitanga umusaruro, /
amatungo magufi yashize mu ngo, *
nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro.

18 Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho, _
nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye ! *
19 Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye,/
Ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, *
akantambagiza mu mpinga z’imisozi !

Hubahwe Imana Data na Mwana ....

Zaburi ya 147

3 Umusaraba wawe Nyagasani turawuramya, n’izuka ryawe turaryishimiye ; kubera igiti cy’umusaraba ibyishimo byaje munsi.

12 Yeruzalemu, amamaza Uhoraho, *
Siyoni, singiza Imana yawe ! /

13 Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe, *
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
14 Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe, *
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza. /

15 Yoherereza amategeko ye ku isi, *
ijambo rye rikihuta bitangaje.
16 Anyanyagiza umurama w’urubura, _
ukagira ngo ni ibizingo by’ubwoya bw’intama, *
Agasanzagiza ikime cy’inyababa, ukaba wagira ngo ni ivu.

17 Urubura arujugunyanga nk’utuvungukira, *
ntihagire uwihanganira ubwo bukonje. /
18 Ubundi yabitegeka, bigahita bishonga, *
agahuhisha umuyaga we amazi agatemba.

19Amenyesha bene Yakobo ijambo rye, *
agatangariza Israheli amategeko ye. /
20 Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo *
ngo ayamenyeshe amateka ye.

Hubahwe Imana Data na Mwana ...

IJAMBO RY’IMANA Iz 52, 13 – 15

Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye nta ho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.

R/ Kubera twe, Kristu yemeye kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.
V/ Niba urubuto rw’ingano rwaguye mugitaka rudahuguse, ruguma rwonyine.R/

IGISINGIZO CYA ZAKARIYA

Inyikirizo : Kumusaraba banditseho icyo yaziraga : Kristu w’i Nazareti Umwami w’abayahudi.

IBISINGIZO N’IBISABISHO

Twerekeze amaso ku Mwana w’Imana, wapfiriye ku musaraba, ni muzima iteka ryose.

R/ Girira ububabare n’umusaraba wawe udukize.

Wahanganye na shitani.

Wagize inyota n’inzara.

Warananiwe mu nzira.

Ntiwari ufite aho urambika umusaya.

Wanzwe n’umuryango wawe.

Watereranywe n’abawe.

Wakoze ugushaka kwa So.
(Ibisabisho byihariye)

Nyagasani turagutakambira ;
reba umuryango wawe ; Ari na wo Nyagasani Yezu Kristu yitangiye, akigabiza amaboko y’abagome kandi akemera ububabare bw’umusaraba.