IGITABOCY’AMASENGESHO AHEREKEZA UMUNSI MU KINYARWANDA CYASOHOTSE

JPEG - 32.2 ko
Bréviaire en Kinyarwanda

Hashize igihe kitari gito Kiliziya gatolika mu Rwanda ifite gahunda yo gushyira mu Kinyarwanda igitabo cy’Amsengesho Aherekeza UmunsiBréviaire” cyangwa “Prière du temps présent” mu gifaransa.

Ni umushinga watangiwe na Musenyeri Misago Agustini ubwo yayoboraga Komisiyo y’Abepisikopi Gatolika ishinzwe Liturujiya n’Amahame y’Ukwemera. Hari mu mwaka wa 2008.

Iki igitabo cyagizwemo uruhare n’abantu benshi harimo abaseminari bakuru bo mu Nyakibanda bafashije cyane mu kugishyira mu Kinyarwanda ndetse n’abapadiri batandukanye bakinogeje bayobowe n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda.

Igitabo cy’Amasengesho Aherekeza Umunsi ubundi gikoreshwa cyane n’abapadiri n’abiyeguriyimana mu masengesho bavuga ku bihe bitandukanye by’umunsi. Kuba kigiye mu Kinyarwanda bizatuma n’abakristu batazi indimi z’amahanga bashobora gufatanya n’abapadiri mu rurimi kavukire rwabo.

Padiri Yohani Damaseni MANIRAHO,
Umunyambanga wungirije /CEPR