Ubutumwa Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w’Abakene ugiye kwizihizwa ubwa 2- ku cyumweru tariki ya 18-12-2018

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE – Ku nshuro ya kabiri –

Ku cyumweru cya 33 gisanzwe Ku wa 18 Ugushyingo 2018

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva

1. « Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva » (Zab 34 [33], 7). Amagambo y’umuririmbyi wa Zaburi ahinduka ayacu igihe duhuye n’ibihe by’ububabare n’uguhezwa, benshi mu bavandimwe babamo, ari bo muri rusange dukunze kwita « abakene ». Umuntu wanditse aya magambo bigaragara ko na we yari muri ibyo bihe bibabaje. Mu by’ukuri yabaye mu bukene, ariko abuhinduramo indirimbo y’igisingizo no gushimira Uhoraho. Natwe rero muri iki gihe duhura n’ubukene bw’ingeri nyinshi, iyi Zaburi iraduha kumva abakene nyakuri abo ari bo, ari na bo tugomba kwitaho kugira ngo tubashe gutega amatwi ugutabaza kwabo no kumenya ibyo bakeneye.

Mbere na mbere twabwiwe ko Uhoraho yumva abanyabyago bamutabaza, kandi akaba umugiraneza w’abashakira ubuhungiro muri We, abafite umutima washenguwe n’agahinda, ubwigunge n’ihezwa. Uhoraho yumva abavukijwe agaciro kabo nyamara ntibabure imbaraga zo kurangamira ijuru kugira ngo bahabwe urumuri n’ubutwari. Uhoraho yumva abatotezwa bazira ubutungane, abatsikamirwa n’ubuyobozi budakwiye iryo zina kandi bahora mu bwoba baterwa n’urugomo bagirirwa, ari na ko barangamiye Imana yo Mukiza wabo. Akamaro k’iryo sengesho mbere na mbere ni icyifuzo cyo kwishyira mu maboko ya Data tumwizeye, We utwumva kandi akatwakira. Ni muri urwo rugero natwe dushobora kumva icyo Yezu yatangaje muri iyi ngingo ndangahirwe, agira ati « Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo » (Mt 5, 3).

Ku mpamvu y’ubwo buhamya bwihariye ndetse usesengura ku mpande nyinshi ugasanga ari impano umuntu atashobora kuvuga yose uko yakabaye, hazamuka mu muntu icyifuzo cyo gusangira ririya hirwe mbere na mbere n’abakene, abatereranywe n’abahejwe nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abivuga. Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ugomba kwiyumva nk’uhejwe ku rukundo rwa Data, cyane cyane mu isi usanga ubukungu butera abantu kwihugiraho, bukunze kuzamurwa bugashyirwa ku ntera y’intego y’ingenzi.

2. Zaburi igaragaza imyifatire y’umukene n’umubano afitanye n’Imana, ikoresheje inshinga eshatu. Iya mbere ni iyi : « gutabaza ». Kuba umukene ntibishobora guhinirwa mu ijambo rimwe : ni umuborogo wambukiranya ijuru maze ukagera ku Mana. None se umuborogo w’umukene waba ugaragaza iki kindi uretse ububabare n’ubwigunge, ukutabona icyo yari yiteze n’amizero ye ? Dushobora kwibaza tuti « Bishoboka bite ko uwo muborogo uzamuka ukagera ku Mana tutawumva ngo tuwiteho, cyangwa se ugire icyo utubwira ? » Ku Munsi nk’uyu, duhamagariwe kwisuzuma tubikuye ku mutima kugira ngo twumve niba koko dufite ubushobozi bwo kumva abakene.

Kugira ngo tumenye ijwi ryabo, dukeneye umutuzo ngo tubashe gutega amatwi. Uko turushaho gusukiranya amagambo, ni ko tudashobora kubumva. Akenshi njya ntinya ko ibikorwa byinshi, nyamara bikenewe kandi bikwiye gushimwa, bidufasha kurushaho kwishimisha twebwe ubwacu, aho gutuma dutega amatwi umuborogo w’umukene. Muri ibyo bibazo, igihe abakene batatse, imyitwarire yacu irangwa no guhuzagurika, bityo ntitubashe gushyikira koko imibereho barimo. Kuri iyo ngingo, usanga turi ingaruzwamuheto z’umuco udutegeka kwihugiraho no kwiyitaho ubwacu, ku buryo tudashobora gutekereza ko, igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije kwita kuri mugenzi wawe gishobora kudushimisha byimazeyo tutarinze kwitegeza ibidutokoza.
3. Inshinga ya kabiri ni iyi : « Gusubiza ». Nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abivuga, Uhoraho ntiyumva umuborogo w’umukene gusa, ahubwo aranamusubiza. Igisubizo cye, mbese nk’uko amateka y’Icungurwa imibereho y’umukene. Ni uko byagenze igihe Abrahamu abwiye Imana icyifuzo cye cyo kubona urubyaro, nyamara we n’umugore we Sara bari bageze mu za bukuru kandi nta mwana bafite (reba Intg 15, 1-6). Ni byo byabaye igihe Musa ahishuriwe, mu gihuru cyagurumanaga kidakongoka, izina ry’Imana akanahabwa ubutumwa bwo kuvana umuryango wayo mu Misiri (reba Iyim 3, 1-15). Icyo gisubizo kandi cyakomeje gushimangirwa mu rugendo rwose rw’imbaga y’Abayisraheli mu butayu : igihe baribwaga n’inzara bakicwa n’inyota (reba Iyim 16, 1-16 ; 17, 1-7), ndetse n’igihe babaga baguye mu kaga gakabije, ari byo guhemukira isezerano no gusenga ibigirwamana (reba Iyim 32, 1-14).

Igisubizo Imana iha umukene, iteka ni ubuvunyi butanga umukiro bugamije komora ibikomere by’umutima n’iby’umubiri, gusubiza mu buryo ubutabera no kunganira ngo basubirane ubuzima bukwiye umuntu. Byongeye kandi, igisubizo cy’Imana ni umuhamagaro ureba buri wese umwemera kugira ngo ashobore kugenza nka Yo mu ntege nke zisanzwe za kamere-muntu. Umunsi Mpuzamahanga w’abakene ni igisubizo cyoroheje cya Kiliziya yose aho isakaye ku isi hose, gihabwa abakene b’ingeri zose n’ahantu hose, kugira ngo hatagira n’umwe ukeka ko ugutabaza kwabo ntawe ukwitayeho. Nanone ariko birumvikana ko ari nk’igitonyanga cy’amazi mu myanja y’ubukene. Nyamara gishobora kuba nk’ikimenyetso gihuriweho n’abantu bose bari mu bukene, kugira ngo bumve ko abavandimwe babari hafi. Nta we usubiza ibibazo by’abakene atabegereye ubwe ngo atege amatwi ugutabaza kwabo maze akutanga ubwe. Igishyika abemera babagirira ntigishobora kugarukira mu kubafashisha ibintu – n’ubwo na byo bikenewe kandi tubibagomba ku ikubitiro rya mbere – ahubwo binageza kuri urwo « rugwiro rwuje urukundo » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 199) rwubaha undi nk’umuntu kandi rukamushakira icyiza.

4. Inshinga ya gatatu ni iyi : « Kubohora ». Umukene wo muri Bibiliya abaho afite icyizere gikomeye cy’uko Imana iri kumwe na we, kugira ngo imusubize agaciro ke. Ubukene si ikintu umuntu yifuza, ahubwo ni ingaruka z’umuco mubi w’ubwikanyize, ubwirasi, umururumba n’akarengane. Ibibi byabereyeho rimwe na muntu ni byo byaha bikomeretsa iteka abantu benshi b’inzirakarengane, bikanagira ingaruka ziteye ubwoba ku mibereho y’abantu.
Imigenzereze y’Imana ibohora, ni igikorwa cy’umukiro ku bantu bayigaragarije agahinda n’intimba bafite ku mutima. Uburoko bw’ubukene bwasenywe n’ububasha bw’ubuvunyi bw’Imana. Zaburi nyinshi zivuga kandi zigahimbaza amateka y’icungurwa ry’abantu, zibanda cyane ku buzima bwite bw’umukene : « Kuko (Uhoraho) atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye » (Zab 22 [21], 25). Kuba umukene ashobora kurangamira uruhanga rw’Imana byonyine ni ikimenyetso cy’ubucuti bwayo, cyo kumuba hafi, cy’umukiro itanga. « Kuko wabonye akaga ndimo, ukamenya amagorwa yanjye ; ……. wanshyize ahagutse » (Zab 31 [30], 8-9). Gushyira umukene “ahagutse”, ni ukumurokora “imitego y’umuhigi” (reba Zab 91 [90], 3), ni ukumurinda umutego yatezwe mu nzira, kugira ngo ashobore atyo gukomeza urugendo mu ituze kandi ngo arebane ubuzima umutima utuje. Umukiro w’Imana ufite ishusho y’ikiganza kiramburiwe umukene, ikiganza cyakira, gikingira ndetse kimwereka ubucuti akeneye. Uko kuba hafi y’umukene mu buryo bugaragara kandi bufatika bishobora kutubera inzira nyakuri yo kumubohora : « Buri mukristu na buri muryango bahamagarirwa kuba ibikoresho by’Imana mu kubohora abakene no guharanira iterambere ryabo, ku buryo na bo bashobora kugira uruhare rwuzuye mu muryango w’abantu ; ibyo bikavuga ko tugomba kuba intiganda n’abashishozi mu gutega amatwi ugutakamba k’umukene no kumutabara » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 187).

5. Nterwa ikiniga no kuba nzi ko abakene benshi bisanisha na Baritimeyo uvugwa mu Ivanjili ya Mariko (reba 10, 46-52). Baritomeyo ni « impumyi yasabirizaga yicaye iruhande rw’inzira (10,46), maze yumvise ko ari Yezu utambutse ni ko « gutera hejuru », yinginga « Umwana wa Dawudi » ngo amugirire impuhwe (10,47). « Benshi mu bari aho baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza » (10,48). Umwana wa Dawudi yumva ugutabaza kwe, maze aramubaza ati « Urashaka ko ngukorera iki ? ». Nuko impumyi iramusubiza iti « Mwigisha, mpa kubona ! » (10,51). Ayo magambo yo mu Ivanjili adufasha kubona icyo Zaburi yavugaga nk’icyo Uhoraho abasezeranyije. Baritimeyo ni umukene utagira ubushobozi bw’ibanze mu buzima : kureba no gukora. N’uyu munsi wa none impamvu zibitera abantu gukena ntizigira ingano. Kubura iby’ibanze byo kubeshaho umuntu, guhabwa akato kubera kubura umurimo, amoko anyuranye y’ubucakara mu mibanire y’abantu kabone n’ubwo hari iterambere rikataje isi yagezeho… Kimwe na Baritimeyo, abakene benshi muri ibi bihe turimo usanga bicaye ku nzira bashaka ikibabeshaho. Ni bangahe bibaza ku mpamvu ziroha bantu muri iyo manga y’ubukene, no ku buryo bafite bwo kuhikura ! Bategereje ko hagira umuntu ubegera maze akababwira ati « Humura, haguruka, dore araguhamagaye » (10, 49).

Nyamara si ko bimeze, usanga ahubwo amajwi yumvikana ari ay’ababacyaha n’ay’ababasaba guceceka no guhebera urwaje. Ni amajwi atari mu kuri aterwa ahanini no gutinya abakene, badafatwa gusa nk’abantu batagira icyo batunze, ariko nanone nk’abantu bakurura umutekano muke, badahama hamwe, basaba ko ibimenyerewe bihinduka, akaba ari yo mpamvu bagomba kwigizwayo no guhezwa. Nuko tugashyiraho intera ndende hagati yacu na bo, nta no kuzirikana ko muri ubwo buryo tuba twitandukanya na Nyagasani Yezu utabigizayo, ahubwo ubahamagara ngo bamusange maze abahoze. Mbese nk’uko aya magambo y’umuhanuzi atugaragariza ibigomba kuranga imibereho nyakuri y’abemera : « kudohora ingoyi y’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose […], gusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika » (Iz 58, 6-7). Iyo migenzereze ituma ibyaha bibabarirwa (reba 1 Pet 4, 8), ubutabera bukomeza urugendo rwabwo, maze icyo gihe niduhamagara Uhoraho azadusubize ati « Ndi hano ! » (Iz 58, 9).

6. Abakene ni bo ba mbere bifitemo ubushobozi bwo kumenya ko Imana iri kumwe na bo no kubihamiriza mu buzima bwabo. Imana ni indahemuka ku isezerano ryayo, ndetse no kugera mu mwijima wa nijoro, ubushyuhe bw’urukundo rwayo n’ihumure itanga bihoraho. Kugira ngo abakene bave mu mibereho ibatesha agaciro, bakeneye kugira abavandimwe bababa hafi kandi babitaho, bityo bakabakingurira irembo ry’umutima wabo n’iry’ubuzima bwabo, bakabafata nk’incuti na bene wabo. Ni muri izo nzira tuzashobora kuvumbura « imbaraga zikiza zinyuze mu kubaho kwabo no
« kubashyira mu mutima w’urugendo rwa Kiliziya » (Exhortation Apostolique Evangelii gaudium, 198).

Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga, turahamagarirwa gushyira mu bikorwa aya magambo ya Zaburi igira iti « Abakene bazarya, maze bahage » (Zab 22 [21], 27). Mu Ngoro y’i Yeruzalemu, tuzi ko nyuma y’umuhango wo gutura igitambo, hakurikiragaho isangira. Ni igikorwa muri za Diyosezi nyinshi bakoze mu mwaka ushize, cyakungahaje umuhimbazo wa mbere w’Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene. Abantu benshi bahaboneye ubushyuye bukwiye kuranga urugo, ibyishimo by’ifunguro ry’umunsi mukuru risangiwe, ubufatanye bw’abashatse gusangira ameza amwe mu buryo bworoshye kandi bwa kivandimwe. Ndifuza ko uyu mwaka nanone, ndetse no mu bihe bizaza, uyu Munsi Mpuzamahanga uba nk’ikimenyetso cy’ibyishimo n’imbaraga zivuguruye zo kongera kubonana. Gusengera hamwe mu ikoraniro no gusangire ifunguro ry’icyumweru. Ni ubuhamya butwibutsa ikoraniro rya mbere ry’abakristu, Luka umwanditsi w’Ivanjili atubwira umwimerere waryo n’ubwiyoroshye byarirangaga :
« Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. […] Abemera bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye » (Intu 2, 42.44-45).

7. Ntawe ukirirwa arondora ibikorwa umuryango w’abakristu ukora buri munsi, kugira ngo bagaragaze ko babari hafi kandi no koroshya ubukana bw’ubukene bw’ingeri nyinshi twirerebera ubwacu. Ubufatanye n’indi miryango idashingiye ku kwemera, ahubwo ku bw’ubufatanye busanzwe bw’abantu, bituma turonka imfashanyo tutashobora kugeraho twenyine. Muri iyi si yugarijwe n’ubukene burenze urugero, kumenya aho tugarukira, intege nke zacu, uburyo buke dufite, bidushishikariza kugera ku bufatanye magirirane butuma turushaho kuba ingirakamaro. Ukwemera n’itegeko ngombwa ry’urukundo ni byo bituyobora, ariko tuzi gukoresha n’ubundi bufasha n’ubufatanye bunyuranye buva ku bo dusangiye zimwe mu ntego, dupfa gusa kutirengagiza umwihariko wacu ari wo kugeza buri muntu ku Mana no ku butungane. Umushyikirano hagati y’abantu bafite ubunararibonye muri byinshi ndetse n’ubufasha tubaha mu bwiyoroshye, tutabitewe n’ubwibone, ni igisubizo gihamye kandi cyuzuye amatwara y’Ivanjili dushobora gutanga.

Ntabwo ari uguharanira kugira uruhare rw’ibanze mu maso y’abakene, ahubwo ni ukuzirikana twiyoroheje ko ari Roho Mutagatifu ubwe, utubyutsamo ibikorwa bigaragaza igisubizo cy’Imana n’ukuntu iduhora hafi. Niba rero dusabwa kwegera abakene, tuzirikane ko Imana ari yo yafashe iya mbere, Yo yahaye amaso yacu n’umutima wacu kwisubiraho. Abakene ntibakeneye ababahiganirwaho ahubwo bakeneye urukundo ruzi kugira ibanga iteka no kutibuka icyiza cyamaze gukorwa. Abafite uruhare ruhambaye muri uwo murimo ni Nyagasani ubwe n’abakene nyirizina Umuntu witangiye uwo murimo ni igikoresho kiri mu biganza by’Imana, kugira ngo amenyekanishe uburyo iri kumwe n’abantu n’umukiro itanga. Ni byo Mutagatifu Pawulo atwibutsa mu ibruwa yandikiye abakristu b’i Korinti, bari bahanganye bapfa ibyerekeye ingabire zisumba izindi : « Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo “Singukeneye”, n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Simbakeneye” (1 Kor 12, 21). Pawulo Intumwa atanga urugero rw’ingirakamaro aho agaragaza ko ingingo zisa nk’aho ari nta ntege ari na zo ziba ngombwa (1 Kor 12, 22) ; kandi ko n’ingingo z’umubiri « dukeka ko zisuzuguritse ari zo zubahwa cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza. Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika » (imirongo 23-24). Mu gutanga inyigisho y’ingenzi yerekeye ingabire, Pawulo arigisha kandi umuryango imyitwarire ijyanjye n’amatwara y’Ivanjili bagomba kwakira, mu birebana na bagenzi babo basa nk’aho ari nta ntege no mu byo bakeneye. Abigishwa ba Kristu ntibakwiye gusuzugura abakene cyangwa ngo babafate nk’ingorwa. Ahubwo bahamagariwe kububahiriza, kubaha umwanya w’ibanze, biyumvisha kandi bemera ko bari koko imbere ya Yezu. « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye » (Mt 25, 40).

8. Birumvikana ko hari intera hagati y’imibereho yacu n’iy’isi isingiza, ikararikira kwigana abafite ububasha n’ubukungu maze bagaheza abakene, bakabafata nk’imyanda iteye isoni. Amagambo ya Pawulo Intumwa aduhamagarira kumvikanisha Ivanjili uko yakabaye mu bufatanye bw’ingingo zifite intege nke kandi zikennye z’Umubiri wa Kristu : « Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro ; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima » (1 Kor 12, 26). Ni muri ubwo buryo kandi, mu Ibaruwa yandikiwe Abanyaroma, abashishikaza muri aya magambo : « Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima ; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi » (12,15-16). Nguwo umuhamagaro w’umwigishwa wa Kristu, intego ihebuje duhora duharanira kugeraho, kugira ngo iteka turusheho kugira mu mitima yacu « amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe » (Fil 2, 5).

9. Iryo ni ijambo ryuje ukwizera dukesha ukwemera nk’umwanzuro usanzwe. Akenshi abakene badushinja kuba ba Ntibindeba, ibi nabyo bikaba ingaruka z’uburyo turebera ubuzima mu cyerekezo gifungiraniye mu isi yizirika ku bigezweho. Byongeye kandi, umuborogo w’umukene ni impuruza yuje amizero, agaragarizamo ko yizeye kubohorwa. Ni amizero ashingiye ku Mana itajya itererana umuntu uyiringiye (reba Rom 8, 31-39). Mutagatifu Tereza w’Avila yanditse mu gitabo cye cyitwa Inzira y’ubutungane, agira ati « Ubukene bw’umutima ni icyiza kibumbatiye ubwacyo ubukungu bwose bw’isi. Butanga ubwigenge buhambaye, kuko ari ukuba umugenga w’imitungo yose y’isi aho kuyisuzugura » (2, 5). Iyo dushoboye kumenya ikiri icyiza nyakuri, niho tuba abakungu imbere y’Imana n’abahanga imbere y’abandi natwe ubwacu. Koko rero, ntawashobora gutera imbere nk’umuntu ngo abashe gusangira ibye n’abandi atabanje guha ubukungu igisobanuro nyakuri cyabwo.

10. Mpamagariye abavandimwe banjye b’abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni by’umwihariko, baramburiweho ibiganza kugira ngo bashingwe umurimo wo kwita ku bakene (reba Intu 6, 1-7), hamwe n’abiyeguriyimana n’abalayiki bitangira gutangaza igisubizo cya Kiliziya ku muborogo w’abakene muri za Paruwasi, mu mashyirahamwe n’imiryango, kwitabira uwo Munsi Mpuzamahanga nk’igihe kidasanzwe cy’iyogezabutumwa rivuguruye. Abakene baratwigisha, badufasha buri munsi kumenya ubwiza bw’Ivanjili. Ntiducikwe n’icyo gihe cy’ingabire. Kuri uwo munsi, twese twibonemo ababafitiye umwenda. Guhana ibiganza, ni ukubaho nk’abahuriye gusangira umukiro ushyigikira ukwemera, ukomeza urukundo kandi utanga amizero kugira ngo dutere imbere nta shiti mu rugengo turimo, ari naho Nyagasani aje kudusanganira.

Bikorewe i Vatikani ku wa 13 Kamena 2018, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa.

Papa Fransisko.