Kibungo

Incamake ku buzima bw’iyi Diyosezi ya Kibungo

Diyosezi ya Kibungo yashibutse kuri Diyosezi ya Kabgayi, ishingwa ku ya 5 Nzeri 1968 na Papa Pawulo wa 6. Iyi diyosezi iherereye mu burasirazuba bw’ uRwanda, ikaba ifite ubuso bwa Km² 2 670. Igizwe n’igice cy’uburasirazuba bw’uRwanda ; igahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba, n’icy’u Burundi mu majyepfo. Ifite amaparuwasi 13 : Enye mu mu majyepfo (Kibungo, Bare, Zaza, Rukoma) ; eshanu iburasirazuba (Rukira, Kirehe, Rusumo, Nyarubuye na Gashiru) ; imwe hagati (Kabarondo) ; ebyeri mu majyaruguru (Mukarange, Rukara) n’imwe mu majyaruguru y’uburengerazuba (Rwamagana).

Igishingwa yayobowe na Myr Jozefu SIBOMANA, wavukiye i Save (Butare), ku wa 25/04/1915. Yahawe inkoni y’ubushumba na Myr Amelio Poggi wari intumwa ya Papa mu Rwanda, ku wa 29 Ukuboza 1968..

Ku wa 30 Werurwe 1992 hatowe umwepiskopi wa 2 wa Kibungo, Myr Ferederiko RUBWEJANGA, wavukiye i Nyabinyenga (Gitarama) mu w’ 1931. Ku wa 28 Kanama 2007, Papa Benedigito wa 16 yakiriye ukwegura kwa Myr Rubwejanga , atorera Myr Kizito Bahujimihigo wari Umwepiskopi wa Ruhengeri kugira ngo amusimbure.

Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, yavukiye i Rwamagana (Kibungo) ku wa 05 Ukuboza 1954. Yahawe ubupadiri ku wa 25 Nyakanga 1980 i Kibungo. Yatorewe kuba umushumba wa Ruhengeri ku wa 21 Ugushyingo 1997, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 27 Kamena 1998.

Ku wa 28 Kanama 2007,Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaje koherezwa muri Diyosezi ya Kibungo. Ku wa 29 Mutarama 2010, Papa Benedigito wa 16 yakiriye ubwegure bwa Myr Kizito, atorera Myr Tadeyo NTIHINYURWA, wari arkiyeskopi wa Kigali, ngo ayobore Diyosezi ya Kibungo mu mwanya wa nyiributungane papa.

Nyuma yaho, Myr Antoni Kambanda yaje gutorererwa kuyobora Diyosezi ya Kibungo.... date ? Ahambwa inkoni y’ubushumba ku wa...i Kibungo
Pour plus de détails, cliquez sur KIBUNGO