Abepiskopi bishimiye Umusanzu SORAS n’ISANGO START TV bitanga mu iyogezabutumwa

Myr Filipo Rukamba, umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na bagenzi be ku wa 22/03/2019, yashyikirije abayobozi ba SORAS n’ISango Star TV ibyemezo by’ishimwe ku mikoranire myiza no ku ruhare ibi bigo byombi bigira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Myr Filipo yabwiye abayobozi b’ibi bigo ko umurimo bakora ari ntagereranywa.SORAS, ikigo cy’ubwishingizi bw’Impanuka yishyuriye ingo 1200 zikoresha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro ifatabuguzi ry’umwaka wose wa 2018 ry’ibinyamakuru bya Kinyamateka. Iki kigorwa cyatumye Kinyamateka ibasha kugera ku miryango itandukanye y’abanyarwanda.

Naho Isango Star TV itambutsa misa yo kucyumweru kuva 2016 ku munsi wa Kristu Umwami, i saa 15h30, ku cyumweru. Ikindi ni uko itambutsa ibiganiro by’iminsi mikuru cyangwa gahunda zimwe na zimwe za Kiliziya ziba zabaye kandi ikabikora ku buntu.
Mugabo Yustini, umuyobozi wa Isango Star TV, avuga ko ibi byose babikoze nta wubibasabye. Kuri we, akaba asanga icyemezo cy’ishimwe yahawe kimuteye imbaraga zo gukomeza yizeye ku buryo budashikanywa ko ashyigikiwe n’abepiskopi.

Umuyobozi wa SORAS mu ijambo rye, yavuze ko ari ibisanzwe gukorana n’inzego za Kiliziya kubera ko iri mu bakiliya bayo b’imena. Undi mwihariko, ni uko SORAS iherutse kugura ibikorwa bya SAHAM yahoze ikorera abanyamuryango b’ikigo cy’ubwishingizi CORAR yari iya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
DOCICO