Padri Safi Protazi ntazava mu mitima ya benshi mu bamumenye

Iyi ntore y’Imana yatabarutse ku wa 27 mata 2019, yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi, kwitangira abandi n’urugwiro kuri bose. Mu myaka 45 y’ubusaserdoti, isaga 30 yayimaze mu iseminari nkuru ya Nyakibanda yita ku burere bw’abafratri. Incuti, abo biganye, ababanye na we, n’abo yareze bavuga ko badateze kumwibagirwa kuko bamwigiyeho byinshi.

Myr Thaddée Ntihinyurwa, Arkiyeskopi uri mu kiruhuko

Padri SAFI ni urugero rw’abapadiri bagenzi be mu kubana neza. Imibanire myiza yayivomaga ku “Kwemera no ku rukundo rw’Imana”. “Umuntu wifata atyo ahesha ibyishimo aho yavuye n’Imana yamwiremeye. (...) Imana yamwihereye iyo mibanire myiza nimwakire mu ikuzo ryayo”.

Myr Antoine Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali

“Padri SAFI ni umuvugizi twungutse mu ijuru. Mukesha byinshi. Ku myaka 30 yamaze mu Nyakibanda twakoranye bya hafi imyaka 15. Ibintu bitatu byamuranze mwibukiraho : (1) yari umusaserdoti wizihiye Imana kandi agahesha ishema Kiliziya, akaba n’umusaserdoti ubereye abakristu. « Yareze abapadiri, hafi 90 ku ijana b’abo dufite mu Rwanda ». Yakundaga ubutumwa, akaba ari mahire ko ashoje ubutumwa ari muri paruwasi. (2)Yari umunyarwanda wuzuye, inyangamugayo n’umunyakuri (…), udahambiriye ku bintu, ubereyeho abandi, intumwa y’Imana yunga Imana n’abantu, n’abantu hagati yabo. Yatsinze urwango n’inabi. (3) Yari Umurezi ukomeye, yabaye Umuyobozi wa roho n’Umutoza wa "pratiquedela pastorale".

Myr Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

"Padri SAFI twari tuziranye kuva kera". Twahuye mu 1963, tugiye muri 7ème préparatoire, dufite imyaka 13. (...) Ntabwo yari umwana ukubugana. Uko yashaje ni na ko yari ameze akiri muto. Yari umuntu utumvaga amateshwa. Yabaga yishimye akabikwereka. Yaba ababaye na bwo akabikwereka. Yari afite umutima mwiza kandi utuje. Akaba umuntu " positif"(uharanira icyiza), "udashobora kujya mu gice gisenya n’iyo byabaga bimubangamiye". Yahoraga yibutsa buri mugenzi we ubutumwa bwe (...) yakoraga byose adasakuza cyangwa ngo avuge abandi, akarangwa no kujya inama no gufatanya n’abandi.
Padri SAFI yakundaga ubusaserdoti n’abasaserdoti. “Yari umusaserdoti wakira aho yoherejewe, akajyayo mu kwemera n’ibyishimo. Aradufashe kuba indahemuka ku butorwe bwacu, gukunda umurimo wayo no kuwushyira imbere y’ibyacu. Aradufashe Kugira umutima mwiza, udashaririye no kugira ituze ry’umutima".

PADRI SAFI YARI MUNTU KI ?

Nyakwigendera padri SAFI Protazi ni mwene KINYONI Evariste na Léocadie MUKAMUGABO. Yavutse taliki ya 4 Ukuboza 1948, muri paruwasi NEMBA (Diyosezi ya Ruhengeri), mu Karere ka Burera.
Yavukiye mu muryango w’abakirisitu w’abana 12, ubu hasigaye abana 3. Yabatijwe kuwa 26/12/1948 i NEMBA, ahabwa Ugukomezwa tariki ya 05/07/1958 (NEMBA).
Amashuri abanza yayigiye i Nemba na Nyamata (Bugesera), ayisumbuye ayigira mu Iseminari Nto i Kabgayi (1961-1965) no mu Iseminari Nto ya Mt Pawulo i Kigali (1965-1968).
Nyuma yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1968-1974).
Yahawe isakramentu ry’ubusaseredoti ku wa 21/12/1974. Yaje kujya i Roma gukomeza amashuri, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri “ Théologie pastorale” (1974-1981).
Yakoze ubutumwa bwa gisaserdoti muri Paruwasi ya Nyamirambo (1974), ya Rutongo (1981), ari n’umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo.
Imyaka isaga 30 (1987- 2017), yabaye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yigisha ibijyanye n’iyobokamana mu ikenurabushyo. Ashaje yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Kacyiru muri Arkidiyosezi ya Kigali, kuva mu 2017.
Yitabye Imana ku wa 27 Mata 2019, azize urupfu rutunguranye. Igitambo cy’ukaristiya kimuherekeza bwa nyuma cyaturiwe mu kiliziya ya Regina Pacis i Remera (Kigali), ku ya 1 Gicurasi 2019.

JPEG - 1.7 Mo

Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

J.-Marie Vianney UWITONZE
DOCICO