KIliziya Gatolika igiye gushyira ahagaragara ibyo yagezeho mu Bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kuva ku wa 29 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2019, Kiliziya Gatolika mu Rwanda izatangaza umusanzu yatanze mu Bumwe n’Ubwiyunge mu myaka 25 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Ikazibanda ku buhamya n’inyigisho byagiye bifasha Kiliziya kubaka umuryango w’Abanyarwanda no kwisana.

Ibi ni byatangajwe mu Kiganiro Mgr Antoni Kambanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP) yagiranye n’abanyamakuru, ku cyicaro cy’Inama y’Abepeskopi gatolika mu Rwanda, ku wa 22 Ukwakira 2019.
Muri iyo minsi 3, hazabaho ibiganiro ku ngamba zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kureba imbogamizi zikigaragara muri urwo rugendo rwo kubana mu mahoro n’icyakorwa.

Umunyamabanganshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (CNUR) Fideli Ndayisaba, wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko Leta y’u Rwanda by’umwihariko Komisiyo ashinzwe bishimira umurimo Kiliziya Gatolka yakoze muri urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ati “Mu muryango nyarwanda hari icyuho gikomeye. Byasabye imbaraga nyinshi harimo n’uruhare rwa Kiliziya rukomeye. Yatanze umusanzu wayo, nko kwita ku bikorwa bigarura ihumure ry’Abanyarwanda ; binyuze mu nyigisho no mu bikorwa byo kuramira abari bakeneye gufashwa, ngo bagarure ikizere cyo kubaho, batekane. Imitima yari ibabaye ishobore koroherwa, abantu bashobore kugira aho bahurira, bongere gusobeka igihango cyo kubana mu mahoro”.

CNUR irasaba Kiliziya gukomereza aho igeze

Bwana Fideli Ndayisaba yishimiye ibiganiro Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri gutegura. Ati “Ni umwanya mwiza Kiliziya yafashe. Nyuma ya kimwe cya 4 cy’ikinyejana ni igihe cyiza cyo kwisuzuma no kurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’izigikenewe kuko ni urugendo rudahagarara, ikivi cy’ubumwe n’ubwiyunge ntikigra aho cyusirizwa”.

Kimwe mu bibazo CNUR avuga ko bigihari, harimo guhangana n’ingaruka za jenoside no komora ibikomere byasizwe n’amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo. Ashingiye ku bikorwa bitandukanye Kiliziya yagiye ifatanyamo na Leta muri iyi myaka 25, Fideli Ndayisaba asanga ifite ubuzobere, ubunararibonye n’ubushobozi bwo gufasha Abanyarwanda ku bisohokamo.

JMV UWITONZE
DOCICO/CEPR