SAVE (27-10-2019) : Wihora muri “Impa” ahubwo itangire Kiliziya yawe !-Mgr Filipo Rukamba

Mgr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda arasaba abakristu gukunda umubyeyi wabo Kiliziya no kuyitangira, aho guhora bijujutira ko itabahaye iki cyangwa itabakoreye kiriya.

Ibyo yabivugiye mu gitambo cy’Ukaristiya gisoza ku mugaragaro Ukwezi kudasanzwe kwahariwe iyogezabutumwa-Ukwakira 2019, cyaturiwe i Save, ku wa 27/10/2019.

Mu ijambo rye, Myr Filipo, yabwiye abakristu ko kuba hari abahora bijujutira Kiliziya ko bitayibuza kuba umubyeyi wabo bagomba gukunda. Yagize ati “Ushobora kuba ufite umubyeyi wapfuye ijisho ariko ntibimubuza kuba umubyeyi wawe. Na Kiliziya ishobora kuba irimo abantu bakora amafuti, ariko abo bantu baradufashije turakura, turazamuka tuba Kiliziya ikomeye”.

Yongera aho ati “Niba mubona ko hari aho Kiliziya ibahemukira, muyibwire muti ‘wa Mubyeyi we urampemukiye’. Mumenye ko yababyaye, yabakujije kandi ibaha ibishoboka byose kugira ngo mukure, mubeho neza”. Myr Filipo avuga ko hari uburyo bubiri bwo kubona Kiliziya. “Hari Kiliziya uhora ubwira ngo ‘Ugomba kumba ibi, Impa, impa.... Abana banjye bagomba kwiga, umurwayi wanjye akwiye kuvurwa...” Cyangwa se ukaba muri Kiliziya uvuga uti “nyirimo, ni iyanjye”.
Mgr Rukamba asanga bidakwiye ko abantu kuba muri Kiliziya bari muri “impa...”, basaba gusa. Yagize ati”Iyo hataza kubaho abamisiyoneri, abiyeguriyemana ngo bagere hano”, ntituba twaramenye Yezu kristu. Hari umulayiki ubwira uti ‘Ngwino uyobore umuryango-remezo’. Ati ‘simboneka’. Atari uko abuze umwanya, ahubwo abuze umutima wo kwitanga”.

“Ituro mutanga si umusoro”.

Myr Rukamba avuga ko kwitangira Kiliziya biva ku mutima, atari agahato kimwe n’amaturo batura. Yagize ati “Twanditse amabaruwa asobanura iby’ ituro, n’ahandi birakorwa. Niba ituro ritavuye mu mutima ukunda, ngo wumve ko witangira Kiliziya ugire icyo uyiha, ukaribona nk’umusoro, uzarireke”. Biba bimeze nko kugura amasakramentu kandi atagurwa.

Myr Filipo yibukije ko Yezu Kristu mu buzima bwe yaranzwe no kwitanga. “Ubuzima bwe bwabaye kwitanga, yitangira abantu kugeza ku rupfu”. Yashimiye abantu bose batuma agashashi ku bwitange n’urukundo rw’Imana n’abantu gakomera, ashimira ndetse n’abandi bose bazemera kwitangira ineza y’Imana.

J.M.V. UWITONZE
DOCICO/CEPR