Kabwayi (1-01-2019) : Iseminari Nkuru Ya Kabgayi Yatangiye Umwaka wAmashuri Ku Mugaragaro

Tariki ya 01 Ugushyingo 2019, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Kuri uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yafunguye umwaka w’amashuri wa 2019-2020 mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi w’Akwini anatanga impamyabumenyi ku basoje ikiciro cya Filozofiya mu mwaka wa 2018.

Umunsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINEGE umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Mu ntangiriro ya misa, Padiri Vedaste KAYISABE umuyobozi wa Seminari amaze guha ikaze abashyitsi, Nyiricyubahiro Musenyeri yagize ati « Icyo twifuriza abiga mu Iseminari ni ukuba abatagatifu, bitabaye ibyo byaba ari ukuruhira ubusa. Si no kuba abatagatifu gusa ahubwo nino gufasha abandi kwitagatifuza ». Nyiricyubahiro Musenyeri kandi yibukije ko umunsi mukuru w’abatagatifu uhuza ab’ijuru n’abo mu ku isi bagasingiza umuremyi. Mu nyigisho ye, ahereye ku masomo matagatatifu y’umunsi mukuru w’abatagatifu bose, yongeye kwibutsa ibiranga umuseminari mu rwego rwo kunoza imyemerere ye ko ari ngombwa kubana n’Imana, kubana n’abandi, ndetse no kwiga kandi ko byose byuzuzanya, nta cya mbere, nta cya nyuma kandi Filozofiya idutegurira kwiga Tewolojiya.

Mu muhango wo gufungura umwaka w’amashuri 2019 -2020, Padiri umuyobozi wa Seminari yatangiye yerekana abashyitsi anashimira Kaminuza ya Urbaniana ya Roma. Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ umwaka, umwaka uba umeze nk’inshinga iri mu mbundo, tukaba dufite inshingano zo kuyitondagura uko umwaka ugenda wigira imbere bitewe n’aho umwaka ugeze, mu gihe gikwiye tukaba tugomba kuwushakira icyuzuzo na ruhamya. Kugira ngo tubigereho tugomba kwiyambaza Roho Mutagatifu.

Umuyobozi w’amasomo Padiri François Xavier TWAGIRUMUKIZA yagaragaje ko impamyabumenyi zitangwa zemewe ku rwego rwa kaminuza ku isi hose kandi ko Kaminuza Urbaniana ya Roma, Iseminari yiyunzeho yujuje ibyangombwa byose bisabwa na za Kaminuza zo mu Burayi. Mu gutanga impamyabumenyi, yasabye Nyiricyubahiro Musenyeri n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Fortunée MUKAGATANA gushyikiriza impamyabumenyi abakoze icyo Kizamini.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga yashimye abasoje ikiciro cya Filozofiya kandi abasaba gukomezanya umurava. Avuga ku bijyanye n’ubuzima busanzwe yagarutse ku guharanira amahoro aho turi hose kandi bityo amahoro duhana mu gitambo cya misa ajye akomeza gukwira hose. Kiliziya twibumbiyemo nidufashe kunga ubumwe n’abanyarwanda. Ati « mu gihe cyose muzakora ubutumwa mugamije gukiza roho, ntimuzibagirwe n’umubiri ». Yashimye kandi imibanire myiza iri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’uRwanda, by’umwihariko muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu kwerekana insanganyamatsiko y’uy’umwaka, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko impamvu yo gufungura umwaka bituma umuntu amenya neza umurimo azakora kandi akawutura Imana. Yatangaje ku mugaragaro insanganyamatsiko y’uy’umwaka igira iti « Au nom du Seigneur Jésus » ijambo rya Papa François yakunze kugarukaho ubwo yasuye bimwe mu bihugu by’ Afurika.

Fratri NKURIKIYIMANA Jean Pierre