KIGALI : Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi barasaba za leta zabo kunoza umubano ku nyungu z’abaturage

Icyo ni kimwe mu byemezo bikubiye mu itangazo risoza inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) yari iteraniye i Kigali kuva ku wa 11 kugeza ku wa 14 ugushyingo 2019.

Abepiskopi bahuriye muri ACOREB bakaba basanga kuba umubano hagati y’ibi bihugu byabo byombi ukomeje kuzamo agatotsi bibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ibyo na byo bikagira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage.
Ibi kandi abanyamuryango ba ACOREB bakaba bari baherutse kubisaba mu itangazo risoza inama yabo yabereye i Ngozi mu Burundi kuva ku wa 11 kugeza ku wa 14 werurwe uyu mwaka.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015. Ku ruhande rumwe, u Rwanda rushinja u Burundi ko hari abaruhungabinyiriza umutekano baturuka ku butaka bwabwo. Ku rundi ruhande, u Burundi bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’imvururu za politiki ziri mu Burundi kuva mu w’ 2015.
Mu nama basoje kuri uyu wa 14 ugushyingo, Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje kandi ko bahangayikishijwe n’umutekano muke ku mipaka y’ibihugu byabo. Aha bakaba bagarutse ku gitero giherutse kugabwa n’abantu bitwaje intwaro mu Kinigi, mu majyaruguru y’u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 ukuboza 2019.

Ku ruhande rw’u Burundi na ho, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku wa 22 ukwakira mu Ntara ya Bubanza, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.
Muri iyi nama kandi, abepiskopi bahuriye muri ACOREB biyemeje gukomeza gukaza ingamba zijyanye no gukumira ko icyorezo cyo gukoresha abana bato imibonano mpuzabitsina kigenda gikwirakwira hirya no hino cyakwinjira mu bihayimana bo mu Rwanda no mu Burundi. Muri izo ngamba harimo gufasha abihayimana kurushaho kumva neza umuhamagaro wabo, kudaca ukubiri na wo no kubahiriza amategeko ngenga ya Kiliziya.

Ni muri urwo rwego biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu gutegura abashaka kuba abapadiri no kwiyegurira Imana.
Ubwo Papa Fransisko aheruka guhura na ba perezida b’inama z’abepiskopi gatolika ku isi i Roma, yabasabye kurandura mu maguru mashya ubwo bunyamaswa bugenda bwinjirira Kiliziya ndetse n’isi yose.
DOCICO/CEPR