Mozambike : Alexandre José Maria dos Santos, imfura mu bapadiri akaba n’umukaridinali wa mbere yitabye Imana

Kuri uyu wa gatatu (29 Nzeri 2021) Inteko ihuza Abepiskopi bo muri Afurika y’amajyepfo (IMBISA) yatangaje ko Karidinali Alexandre José Maria dos Santos, Arkiyepiskopi wa Maputo muri Mozambike wari uri mu kiruhuko cy’iza bukuru yapfuye.

JPEG - 21.7 ko

Alexandre José Maria dos Santos wagizwe karidinali na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II mu 1988, yapfiriye mu mujyi yavukiyemo wa Maputo, yanabereye umushumba mu gihe cy’ imyaka 30.
Karidinali dos Santos yabaye umupadiri wa mbere, umwepiskopi wa mbere n’umukaridinali wa mbere uvuka muri Mozambike. Yavutse ku wa 18 Werurwe 1924, yinjira muri novisiya y’Abafaransiskani bavuga Igiporitigali mu ntara ya Varatojo mu 1947, akora amasezerano ya burundu mu 1951, ahabwa ubupadiri ku wa 25 Kamena 1953. Nyuma y’itangazwa ry’ubwigenge bwa Mozambike ku wa 23 Ukuboza 1974, Papa Pawulo wa VI yagize José Maria dos Santos arikiyeskopi wa Maputo. Ni we washinze Caritas muri Mozambike kandi anayibera perezida wa mbere. Yagizwe karidinali na Papa Yohani Pawulo wa II ku wa 28 Kamena 1988, ariko akomeza kuba umushumba wa Arikidiyosezi ye ya Maputo kugeza muri Gashyantare 2003.
Yari umuntu ukomeye muri Kiliziya gatolika muri Mozambike kandi yanagize uruhare rukomeye cyane muri gahunda y’ubwiyunge muri iki gihugu.
Nyuma y’urupfu rwa Karidinali Alexandre José Maria dos Santos, Urugaga rw’Abakaridinali ubu rusigaranye abakaridinali 216, barimo abatora 121 n’abadatora 95.
DOCICO/CEPR
Ivomo : https://www.vaticannews.va/fr/afrique/