“Uburezi gatolika bugomba kurushaho gushimangira indagangaciro mbonezabupfura”. Karidinali Kambanda

Icyo ni igitekerezo n’icyifuzo bya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yashyize ahagaragara nyuma yo kugirwa umwe mu bagize Urwego rw’Uburezi Gatolika ku isi na Papa Fransisko ku wa gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021 nk’uko byatangajwe n’urubuga www.vaticanNews.

JPEG - 25.4 ko

Karidinali Kambanda asanga ngo indagaciro mbonezabupfura igenda isa n’ititaweho muri iki gihe muri sosiyeti. Bityo ngo uburezi gatolika bukaba bugomba kurushaho kuyishimangira.
Karidinali Kambanda yavuze ko kugirwa umwe mu bagize urwo rwego, ari ishema kuri Kiliziya yo mu Rwanda, akaba ari n’umwanya mwiza wo gutoza urubyiruko rwayo indangagaciro y’ubumwe bwa kivandimwe nk’uko Papa Fransisiko abikomeyeho muri iki gihe.
Karidinali Kambanda asanga kandi kugirwa umwe mu bagize Urwego rwa Kiliziya rushinzwe uburezi ku isi, ari icyizere gikomeye Papa Fransisiko akomeje kumugirira.
DOCICO/CEPR

https://www.vaticannews.va/fr/afrique/news/2021-10/rwanda-le-cardinal-kambanda-a-la-congregation-pour-l-education.html?utm_source=newsletter&utm_medium=email&utm_campaign=NewsletterVN-FR (1/10/2021).