Iyogezabutumwa ry’Abana 2018

UBUTUMWA BUGENEWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABuTUMWA RY’ABANA

« Bana, nimuharanire ubwiyunge dukesha Imana. »

Iyogezabutumwa ry'Abana 2018

Ku wa 25 Gashyantare 2018

INTANGIRIRO
1. Bana dukunda, icyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yagihariye kuzirikana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana. Kubera ko uyu mwaka icyo cyumweru cyahuriranye n’icyumweru cya mbere cy’igisibo, twahisemo kwimurira iyo gahunda kuri iki cyumweru cya kane cy’ukwezi kwa Gashyantare. Cyokora mu yindi myaka bizaguma uko bisanzwe.
Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yahariye uyu mwaka wa 2018 kuba umwaka udasanzwe w’ubwiyunge nk’uko byatangajwe mu ibaruwa Abepisikopi gatorika bandikiye abakristu, igasomwa ahabereye igitambo cya missa hose mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 04 Gashyantare 2018 ; ni muri urwo rwego ubutumwa twabageneye bufite insanganyamatsiko ikurikira : « Bana, nimuharanire ubwiyunge dukesha Imana. »
Yezu Kristu wigize umuntu, akababara, agapfira ku musaraba, agahambwa maze ku munsi wa gatatu akazuka, atugaragariza urukundo rw’Imana Data yiyunga na bene muntu n’ubwo bayicumuyeho kenshi. Igihe ducumuye Imana ntiyadutereranye, ahubwo yatwoherereje umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atarimbuka, ahubwo agire ubugingo bw’iteka (reba Yh 3,16). Ibyo bikaza bishimangira ineza Imana yatugiriye ikaturema mu ishusho yayo. Bana rero nimuharanire guhora mwunze ubumwe n’Imana idukunda bene ako kageni murangwa no kwimakaza ubwiyunge buyikomokaho.
A. KRISTU NI WE SOKO Y’UBWIYUNGE
2. Bana bacu, Isi muri rusange, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko nk’ahantu mukomoka kandi murererwa, mwahasanze byinshi byiza dukesha ubuntu n’ineza by’Imana, Umubyeyi wacu.
Ibyo byiza bigenda bibungabungwa n’abantu bemera kubaho bumvira ugushaka kw’Imana Umugenga wa byose uko ibihe bigenda bisumburana. Iyo ni inshingano muntu yahawe n’Imana kuva isi ikiremwa“Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu Nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku ubutaka.”( Intg 2,28). Cyokora ikibabaje ni uko ibyo byiza birogowa n’inabi ikomoka ku cyaha cya muntu. Niyo mpamvu mu mateka yanyu hari n’ibibi byinshi mwahasanze bikagira ingaruka ku buzima bwanyu bw’iki gihe. Kuba ibyo bibi biterwa n’icyaha cya muntu byigaragaza mu buzima bwa muntu, ni byo bituma dukenera ubwiyunge mu buzima bwacu bwa buri munsi. Murabizi ko iwacu mu Rwanda ku buryo bw’umwihariko habaye n’icyaha gikomeye kurusha ibindi cya Jenoside yakorewe abatutsi. Uburemere bw’icyi cyaha bwasize ibikomere byinshi mu banyarwanda baba abariho igihe yakorwaga ndetse n’abavutse nyuma yayo. Abana bamwe ntimwamenye imiryango migari mukomokamo, abenshi mwakuze muri imfubyi, muri ba Nyakamwe, mubyarwa n’abantu bafite ibikomere ku mubiri, ku mutima no kuri roho, abandi mwasanze hari abo mu miryango yanyu bafunze, abandi barahunze, abandi bafite ibindi bibazo bikomoka kuri ayo mateka aremereye . Inzira y’ubwiyunge ni umwe mu miti ikomeye yo komora ibyo bikomere. Kuri twebwe abemera Kristu, ni We w’ibanze dutezeho isoko y’uwo muti wo kutwunga n’Imana, kutwunga na twe ubwacu buri wese ku giti cye, kutwunga na bagenzi bacu ndetse no kutwunga n’ibidukikije (reba Ibaruwa Abepisikopi gatorika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubumwe, Kigali, Mutarama 2018).
3. Bana dukunda, mu Isezerano rishya, ni Yezu Kristu ugaragariza abantu ko inzira y’ubwiyunge ishoboka. Umuntu ku bubasha bwe bwite ntiyashobora kugera ku bwiyunge atabifashijwemo n’Imana. Imana ni yo itera intambwe ya mbere, “Byose biva ku Mana, Yo yatwiyegereje itubabarira muri Kristu, natwe ikadushinga umurimo wo kunga abantu na Yo. Uko biri kose, Imana ni Yo yiyunze n’abantu bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, natwe idushinga ubutumwa bwo kubunga na Yo .Ubu rero duhagarariye Kristu ; nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero, turabinginze mu izina rya Kristu : nimureke Imana ibigarurire ! Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana.” (2 Kor. 5, 18-21).

Nubwo muntu yacumuye ku Mana, Yo ntiyigeze ireka guharanira kumusanganiza urukundo,“koko rero niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho. Si n’ibyo gusa : twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga” (Rom. 5,10-11). Ineza ihebuje twagiriwe muri Yezu Kristu watwunze n’Imana Data, itwereka ko ubwiyunge busaba kwemera kwakira imvune n’ibikomere bikomoka ku nabi twagiriwe ; ibyo bigaragazwa n’umusaraba wa Kristu wabaye isoko y’ubumwe bw’abantu bose ; “yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose” (Ef 2,15-16). Ku musaraba Yezu yaduhaye urugero rwo kwiyunga na bose yemera no kubabarira abishi be !

B. KILIZIYA UMUYOBORO W’UBWIYUNGE
4. Bana bacu, Kiliziya ibereyeho gukomeza ubutumwa bwa Yezu Kristu bwo gukiza isi. Mu nzira y’ubwiyunge rero Kiliziya ya Yezu Kristu ntihwema kurangira abayigana barangwa n’ukwemera, isoko bavomamo imbaraga zo kuba abahamya b’ubwiyunge. Ijambo ry’Imana duhamagariwe kuzirikana igihe cyose, ryuzuyemo ububasha bw’Imana, bufasha uryakiranye umutima utaryarya gushinga ibirindiro mu buzima bushyira imbere kubana neza na bose. Nk’uko umuhanuzi Izayi abivuga, iryo Jambo nta na rimwe rijya ribura icyo rimarira uribwiwe : “Nanone kandi, nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni nako ijambo risohotse mu munwa wanjye ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye” (Iz 55,10-11). Yezu Kristu anatubwira ko abumva Ijambo ry’Imana bakarizirikana ari bo bana b’Imana kandi ko ari bo bavandimwe be ; ndetse ko n’umubyeyi We Bikira Mariya amahirwe asumbya abandi ni uko yumvishe Ijambo ry’Imana akarikurikiza (reba Lk 8,19-21 ; Lk 1,45). Mu gihugu cyacu gituwe n’abantu bagifite ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo, hakenewe kwamamazwa Ijambo ry’Imana ryigisha gusaba imbabazi, gutanga imbabazi, kwihangana, koroherana, kwicisha bugufi, kwivugurura no gukundana turebeye kuri Yezu Kristu udutoza no gukunda abanzi bacu. “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe. Njyewe ndababwira ngo’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza” (Mt 5,43-44). Iryo Jambo ni ryo Kiliziya yifashisha igatoza abana bayo kwiyunga n’Imana bahemukira bacumura ; ni muri iryo Jambo dushobora gukura umugambi wo gusaba imbabazi bagenzi bacu twahemukiye ku buryo bunyuranye ndetse no kubabarira abaducumuyeho bikadushobokera.
Uzirikanye iryo Jambo riramwubaka ku mutima ku buryo bimufasha kwakira ibyamubayeho bityo akumva afite amahoro y’umutima ubwo akaba yiyunze na we ubwe abikesha Ijambo ry’Imana ashyinguye mu mutima we, nk’uko Umubyeyi Mariya yabigenzaga mu mibereho ye ya hano ku isi.

5. Bana dukunda, indi soko ikomeye tuyoborwaho na Kiliziya umubyeyi wacu ngo tuyivomemo imbaraga zo kwiyunga ni isengesho. Murabizi neza ko mu isengesho tuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’Umubyeyi we. Isengesho rituranywe umutima n’ubwenge birangamiye Imana rifasha urikora gusabana n’Imana bityo akaba igikoresho cy’ugushaka kwa Yo. Uko kunga ubumwe n’Imana bitera usenga kumva ko yunze ubumwe n’ibiremwa byayo. Ibyanditswe bitagatifu bitwereka ukuntu isengesho ryagiye ribera abantu inzira yo gusabana n’Imana. Umwami Dawudi nyuma yo guhemukira Imana, isengesho ryo kwicuza ryamufashije kwiyunga n’Imana maze asubirana amahoro (reba Zab 51).

Isengesho ryafashije Musa guhora yunga Imana n’umuryango wayo Isiraheri mu rugendo rwo kubohorwa bamazemo imyaka mirongwine ( reba Iyim) . Umwami wacu Yezu Kristu, mu gihe cyose yamaze ku isi mbere yo gusubira mu Ijuru kwa Se ntiyahwemye gutakambira bene muntu ngo abunge n’Imana Data. Mu isengesho rya Dawe uri mu Ijuru yigishije abigishwa be, Yezu agaruka ku gaciro ko gutanga no gusaba imbabazi aho agira ati, “utubabarire ibicumuro byacu nk’uko na twe tubabarira abaducumuraho” (reba Mt 6,12). Undi muyoboro Kiliziya yifashisha ngo igeze abana bayo ku bwiyunge n’Imana, ni amasakaramentu .

Isakaramentu rya Batisimu ridukiza icyaha maze ku bubasha bwa Roho Mutagatifu tukaronka imbaraga zidufasha kurwanya Sekibi. Inema ya Batisimu yubaka ubumwe mu bana b’Imana.

Mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya duhimbaza mu misa, Yezu atubera Igitambo akatwunga n’Imana Data bityo na twe tukaharonkera imbaraga zo kwiyunga n’ibyaremwe byose. Isakaramentu rya Penetensiya ridufasha kwicuza ibicumuro byacu no kubisabira imbabazi tugamije kwiyunga n’Imana n’abantu. Mu Isakaramentu ry’Ugukomezwa, duhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu zidushoboza kubera Yezu Kristu abahamya b’ubwiyunge n’urukundo mu bantu.

Isakaramentu ry’Ubusaseridoti naryo rifasha Kiliziya gutorera bamwe mu bana bayo kuba ibikoresho bya Yezu Kristu wunga abantu n’Imana mu butumwa bw’abasaseridoti, cyane cyane iyo batura Igitambo cy’Ukarisitiya n’iyo batanga Isakaramentu rya Penetensiya.

C. DUHARANIRE KUBIBA IMBUTO Z’UBWIYUNGE
6. Bana bacu, mufite umugisha wo kuba murererwa mu kwemera kwa Kiliziya. Ayo mahirwe muyakoreshe neza maze mukure murangwa no kuba abahamya b’ububwiyunge mu bantu.
Turabasaba ngo mukure mwirinda ikintu cyose cyatuma murangwa n’amacakubiri, urwango, inzika, ishyari, urugomo, amahane n’ibindi byose bitanya abantu. Muhore muzirikana ko kuba mwarahawe Batisimu muri Kiliziya byabunze n’abantu bose. Muri abavandimwe b’ikiremwamuntu aho kiri hose kuko ari ikiremwa Imana yaremye mu ishusho yayo (reba Intg 1,27). Muhore mwibuka ko abana ba Kiliziya bagomba kugaragaza ibikorwa bya Roho Mutagatifu aho bari hose nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira :
“Naho imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata ; Aba Kristu Yezu babambye ku umusaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho (Gal 5, 22-25).
7. Bana dukunda, muri uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge muri Kiliziya y’u Rwanda, hari ibyo twifuza ko mwakwitaho cyane mu buzima bwanyu. Kubera ko mwagize amahirwe make mukavukira mu gihugu cyabayemo amacakubiri yagejeje abanyarwanda ku ishyano rya Jenoside yakorewe abatutsi, none ibisigisigi by’ingaruka mbi byasizwe n’ayo mateka bikaba bibageraho ; turabasaba ko mwakwitoza gusobanukirwa neza n’amateka y’igihugu cyacu, maze ibibi biganisha ku macakubiri byayaranze mukabyirinda. Ahubwo mugaharanira kwimakaza indangagaciro za Kinyarwanda na gikirisitu zaranze bamwe muri bakuru banyu baharaniye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Iki gihugu cyacu nubwo cyabayemo ibibi byinshi ariko ni n’igihugu cyabayemo intwari zitangiye ubumwe bw’igihugu. Abo mukwiye kureberaho bakabereka ko inabi nta na rimwe ishobora gutsinda ineza, ni abantu bitanze kugira ngo bahishe bagenzi babo bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Abandi bakwiye kubabera icyitegererezo ni abantu bashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi ariko nyuma yayo ntibagwe mu gishuko cyo kwihorera no guheranwa n’urwango.

Hari kandi n’abandi batinyutse kuvugisha ukuri ku byaha bakoze maze batinyuka gusaba imbabazi batitaye ku ngaruka z’ibihano amategeko ateganya ; abo na bo babigishe kumenya kwicuza by’ukuri iyo mwacumuye. Murangwe no kumenya kubanira neza abantu bose cyane cyane abafite ibibazo mumenye kubaba hafi mubatega amatwi.

Ibibazo byawe ntibigatume wirengagiza iby’abandi : “Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu” ( Gal 6,2). Ikindi tubasaba ni uko mwakwitabira kujya mu mahuriro ariho mu gihugu cyacu agamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Ayo mahuriro ari mu mashuri, mu maparuwasi, mu mirenge no mu tugari tumwe na tumwe ni ingirakamaro. Ikindi tubasaba ni ukwirinda ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwenge igaragara muri bamwe mu bana n’ urubyiruko .

Icyo ni igishuko kibi kuko gishobora kuba isoko y’ibindi bibi byinshi ndetse bishobora no gutuma dusubira mu mateka mabi kandi twari dufite umugisha w’uko hari intambwe igana aheza igihugu cyacu kimaze gutera.

8. Babyeyi, barezi na mwe mwese mufite aho muhurira n’abana, turabasaba guha urugero rwiza abana banyu mwirinda kubigisha amacakubiri. Cyane cyane igihe muri mwenyine mu ngo zanyu mujye mwibuka ko ibyo muhavugira abana baba babyumva. Abana ntabwo bakeneye na busa gutozwa inzika, guhora no kuba Nyamwigendaho. Mumenye ko bo bagifite iminsi myinshi yo kubaho maze mubarinde kuba ingaruzwamuheto y’amateka mabi mwanyuzemo. Mutoze abana banyu kubana na bose kandi mubarinde ingeso mbi yo gukomatanya mwemeza ko abantu aba n’aba ari babi. Muhore mwibuka ko igiti kigororwa kikiri gito kandi mwibuke ko ibyo mutoza abana banyu muzabibazwa n’Imana. Abana banyu bakeneye kubabona mwishimiye kwiyunga n’abo mufite icyo mupfa kurusha uko bababona mu mpaka z’urudaca z’urwango n’inzika muhora muhonda agatoko ku kandi. Abana bakeneye ibyishimo byanyu kurusha amaganya nyanyu. Nimwereke abana banyu ko u Rwanda rwiza rushoboka. Ibyo bazabibonera mu buryo mubanye n’abo muturanye ndetse n’ibyo mubavugaho mwiherereye.
UMWANZURO
9. Bana dukunda, uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge mu Rwanda ubabere akanya ko kurushaho kunga ubumwe na Yezu Kristu, We soko y’ubwiyunge mu bantu. Kugira ngo mushobore kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge turabashishikariza gukunda Ijambo ry’Imana, gusenga, guhabwa amasakaramentu, cyane cyane irya Penetensiya n’Ukarisitiya.
Kandi murangwe no gukura mwimika indangagaciro za kimuntu na gikirisitu zubaka umubano mwiza mu bantu. Muhore mwibuka ko ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari ( reba Zab 80).
10. Bana bacu, kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Iyogezabutumwa ry’abana, Nyiributungane Papa Fransisiko arifuza ko abana b’isi yose bakunga ubumwe mu isengesho ryabo basabira by’umwihariko ibihugu bikirangwamo umutekano muke n’amacakubiri abangamira ubumwe n’urukundo mu bantu. Ni no muri urwo rwego dushishikariza ababyeyi, urubyiruko, abana n’abandi bantu b’umutima mwiza kugira icyo bigomwa ku byo batunze mu rwego rwo gushyigikira ikigega cya Papa cy’ubufatanye bwa Kiliziya y’isi yose mu kugoboka abana bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi .
Bana dukunda, tubaragije Umubyeyi Bikiramariya, Nyina w’Umucunguzi, uhora adutakambira ku Mwana we. Nakomeze adusabire maze isi yacu n’ u Rwanda by’umwihariko birangwe n’amahoro dukesha ubwiyunge bukomoka kuri Yezu Umukiza wacu .
Mbahaye mwese umugisha w’Imana.
Bikorewe i Kigali, ku wa 08 Gashyantare 2018.

+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umwepiskopi wa Cyangugu, akaba na
Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi
ishinzwe Iyogezabutumwa.

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,
Ubahe gukurana urukundo,
Bakumenye banagukunde,
Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,
Bazire kwangana no kurwana,
Kwirogesha ibiyobyabwenge,
Kuzerera no kubahuka,
Gusuzugura ababarera,
Gusambana no kubeshya,
Kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,
Bahe kujijuka no gushishoza,
Bakire imico ubatoza,
Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,
Bagusingize uko bukeye,
Isi yacu inogere Imana,

Ku bwa Kristu Umwami wacu.

Amina.

Byandikishijwe n’itsinda OPM-RWANDA