Message du Pape François pour la Journée Mondiale des Missions 2018

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA 2018
Ku wa 21 Ukwakira 2018

Twogeze Ivanjili dufatanyije n’urubyiruko !

Rubyiruko nkunda, dufatanye kuzirikana ku butumwa Yezu yaduhaye. Mu kubagezaho ubu butumwa ndabwira n’abakristu bose, bazi neza ko bahuriye muri Kiliziya nk’abana b’Imana. Igituma mbwira bose mbinyujije kuri mwe ni uko nizeye neza ko ukwemera kwa gikristu guhora kwivugurura iyo umuntu yiyemeje gusohoza ubutumwa Kristu aduha. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II waranzwe no gukunda urubyiruko byimazeyo no kurwitangira cyane yaravuze ati « Iyogezabutumwa rikomeza ukwemera » (Lett. Enc. Redemptoris missio, n. 2).
Sinodi y’Abepiskopi izateranira i Roma mu Ukwakira uyu mwaka, ukwezi kwahariwe iyogeza butumwa, itubere umwanya wo kurushaho kwumva neza, ibyo Nyagasani Yezu ashaka kubwira urubyiruko n’abakristu bose tumurikiwe n’ukwemera.
Ubuzima bubereyeho Iyogezabutumwa. Buri muntu wese afite ubutumwa Imana yamuhaye muri iyi si kandi ni nacyo abereyeho. Gukunda ubutumwa no kujya kubwamamaza bikomoka ku mutima, cyane cyane uw’abakiri bato, wuje imbaraga z’urukundo zituma twizera ibyiza by’ejo hazaza tukanabiharanira. Ntawarusha abakiri bato kumva uburyo ubuzima burangwa n’ihindagurika rya hato na hato no gushimisha. Gusohoza ubutumwa mu byishimo ni ikintu cyo guharanirwa. Nzi neza ibihe bibi n’ibyiza urubyiruko rucamo. Iyo ntekereje ku buto bwanjye, nkiri mu muryango wanjye, nibuka ko nahoranaga icyizere cyo kuzagira imibereho myiza. Kuba tutaraje kuri iyi si ku bwacu, bituma tumenya ko hari uwabiteguye kandi akaduha ubuzima. Buri wese natekereze kuri ibi : « Mbereyeho ubutumwa niyo mpamvu ndi kuri iyi si » (Exh. ap. Evangelii gaudium, n. 273).

Twamamaza Yezu Kristu

Iyo Kiliziya yigisha ibyo yahawe ku buntu (reba Mt 10,8 ; Intu 3,6) ifasha mwebwe urubyiruko kumenya inzira y’ukuri bitanga igisobanuro cy’ubuzima bwa muntu kuri iyi si. Yezu Kristu wapfuye akazuka kubera twe, aduhamagarira kumuhitamo ; ibyo bikadutera gushakashaka, kumenya no kumwamamaza. Rubyiruko nkunda, mwitinya Kristu na Kiliziya ye ! Niho dusanga ubukungu butuma tubaho twishimye. Ndabibabwira nk’inararibonye : murikiwe n’ukwemera, namenye ishingiro ry’icyerekezo cy’ubuzima bwanjye, mbona n’imbaraga zo kubiharanira. Nabonye imbabare nyinshi, mbona uko ubukene buhindanya isura ya bene muntu. Nyamara, ku bamenye Kristu, icyago ni intandaro yo kurushaho kurangwa n’urukundo muri byose n’igihe cyose. Abagabo n’abagore benshi, abasore n’inkumi batabarika, bitanze batizigamye, ndetse bamwe muri bo bageza n’aho bahara ubuzima bwabo babigirira abavandimwe babo, bityo bahamya urukundo bafitiye Ivanjili. Nitwibuke Yezu Kristu ku musaraba, bitwumvishe impamvu na twe ubwacu tugomba kwitangaho igitambo gishimisha Imana (reba 1Kor 1,17-25) twamamaza hose Inkuru Nziza kugira ngo isi ironke umukiro (reba Yh 3,16). Guhihibikanywa n’urukundo rwa Kristu ni ugutwarwa na rwo, bityo bigatuma abavandimwe bakomera, bagasobanukirwa kandi bagahora basusurutse (reba 2Kor 5,14). Tugendeye ku rugero rw’abatagatifu batwigisha iby’Imana, ndabasaba guhora mwibaza iki kibazo « Kristu yakora iki mu mwanya wanjye ? »

Kwamamaza ukwemera kugera ku mpera z’isi

Namwe rubyiruko, ku bwa batisimu mwahawe mwabaye ingingo nzima za Kiliziya ; twese rero duhamagariwe kugeza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ku bantu bose. Mutangiye urugamba rw’ubuzima. Gukomera ku kwemera twigishijwe binyuze mu masakramentu ya Kiliziya bidusanisha n’imbaga itabarika y’abahamya b’ukwemera y’abatubanjirije muri iyo nzira kuko ubushishozi bw’izo nararibonye butubere urugero kandi bugatera ishyaka abahanze amaso ubuzima buri imbere. Umwihariko ku bakiri bato ni ugushyigikira no guha icyizere abogeza-butumwa bageze mu za bukuru. Ubutumwa bwa Kiliziya buhuza abantu b’imyaka itandukanye, iyo bukozwe n’abanyuranyije intera y’imyaka ; bityo ukwemera Imana n’urukundo dufitiye mugenzi wacu bigahinduka umusingi w’ubumwe burambye.

Uko kwamamaza ukwemera, ari nako ubutumwa bwa Kiliziya bushingiyeho ; gushoboka binyuze mu buhamya bw’urukundo. Urwo rukundo rurangwa n’ibyishimo n’ishyaka bitanga igisobanuro gishya cy’ubuzima. Gutangaza ukwemera bikorwa n’abafite umutima udaheza wuje urukundo. Urukundo ntirukumirwa. Urukundo rufite amaboko nk’urupfu (reba Ind 8,6). Ubwo bwisanzure bw’urukundo buhuza abantu bakaboneraho gutanga ubuhamya no gutangaza ukwemera. Urwo rukundo rutuma abogezabutumwa basanga n’abari kure y’ukwemera, abahugiye mu bindi ndetse n’abakurwanya. Iyo tuvuga « impera z’isi » tuba tuganisha ku bice bimwe by’isi, imico n’imyemerere bitarakira Ivanjili ya Yezu Kristu kandi bitazi n’akamaro k’amasakramentu Kiliziya itanga. Uhereye ku munsi mukuru wa pasika ya Nyagasani, aho ni ho intumwa ze zoherejwe gukorera umurimo yazishinze kandi zikomeza kwizera ko ziri kumwe na we (reba Mt 28,20 ; Intu 1,8). Ibyo ni byo twita « Iyogezabutumwa ku batarakira ukwemera ». Icyiciro cy’abantu gikeneye cyane Kristu ni icy’abatitaye ku kwemera, cyangwa abadakozwa na busa iby’umukiro ukomoka ku Mana. Gukena kuri roho no ku mubiri, kuvangura abavandimwe, buri gihe ni ingaruka zo kwanga Imana no kwanga kwakira urukundo rwayo.
Rubyiruko nkunda, kuri mwe, ku isi nta hantu na hamwe hakiri kure ; hose mushobora kuhagera. Ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byadusesekayemo bituma isi yegerana cyane. Byakuyeho inkuta n’intera ndende hagati y’abantu n’abandi, bigabanya ibyabatandu-kanyaga. Byose birasa n’aho byegerejwe hafi yacu, aho dushohora kugera mu kanya gato nk’ako guhumbya. Nyamara niba tubuze urukundo rwitanga, dushobora kumenyana n’abantu batabarika ariko ntitwigere na rimwe dusangira na bo ubuzima bw’ukuri. Kugira ngo Inkuru Nziza yogera hose, biradusaba kwitanga ubwacu no kuba indahemuka ku muhamagaro twahawe n’Imana yadushyize kuri iyi si (reba. Lk 9, 23-25). Bityo rero, sinshidikanya kuvuga ko ku musore cyangwa inkumi bashaka gukurikira Kristu, icyangombwa ni ugushakashaka umuhamagaro wawe no kuwukomeraho.
UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA 2018
Ku wa 21 Ukwakira 2018
Twogeze Ivanjili dufatanyije n’urubyiruko !
Rubyiruko nkunda, dufatanye kuzirikana ku butumwa Yezu yaduhaye. Mu kubagezaho ubu butumwa ndabwira n’abakristu bose, bazi neza ko bahuriye muri Kiliziya nk’abana b’Imana. Igituma mbwira bose mbinyujije kuri mwe ni uko nizeye neza ko ukwemera kwa gikristu guhora kwivugurura iyo umuntu yiyemeje gusohoza ubutumwa Kristu aduha. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II waranzwe no gukunda urubyiruko byimazeyo no kurwitangira cyane yaravuze ati « Iyogezabutumwa rikomeza ukwemera » (Lett. Enc. Redemptoris missio, n. 2).
Sinodi y’Abepiskopi izateranira i Roma mu Ukwakira uyu mwaka, ukwezi kwahariwe iyogeza butumwa, itubere umwanya wo kurushaho kwumva neza, ibyo Nyagasani Yezu ashaka kubwira urubyiruko n’abakristu bose tumurikiwe n’ukwemera.
Ubuzima bubereyeho Iyogezabutumwa
Buri muntu wese afite ubutumwa Imana yamuhaye muri iyi si kandi ni nacyo abereyeho. Gukunda ubutumwa no kujya kubwamamaza bikomoka ku mutima, cyane cyane uw’abakiri bato, wuje imbaraga z’urukundo zituma twizera ibyiza by’ejo hazaza tukanabiharanira. Ntawarusha abakiri bato kumva uburyo ubuzima burangwa n’ihindagurika rya hato na hato no gushimisha. Gusohoza ubutumwa mu byishimo ni ikintu cyo guharanirwa. Nzi neza ibihe bibi n’ibyiza urubyiruko rucamo. Iyo ntekereje ku buto bwanjye, nkiri mu muryango wanjye, nibuka ko nahoranaga icyizere cyo kuzagira imibereho myiza. Kuba tutaraje kuri iyi si ku bwacu, bituma tumenya ko hari uwabiteguye kandi akaduha ubuzima. Buri wese natekereze kuri ibi : « Mbereyeho ubutumwa niyo mpamvu ndi kuri iyi si » (Exh. ap. Evangelii gaudium, n. 273).
Twamamaza Yezu Kristu
Iyo Kiliziya yigisha ibyo yahawe ku buntu (reba Mt 10,8 ; Intu 3,6) ifasha mwebwe urubyiruko kumenya inzira y’ukuri bitanga igisobanuro cy’ubuzima bwa muntu kuri iyi si. Yezu Kristu wapfuye akazuka kubera twe, aduhamagarira kumuhitamo ; ibyo bikadutera gushakashaka, kumenya no kumwamamaza. Rubyiruko nkunda, mwitinya Kristu na Kiliziya ye ! Niho dusanga ubukungu butuma tubaho twishimye. Ndabibabwira nk’inararibonye : murikiwe n’ukwemera, namenye ishingiro ry’icyerekezo cy’ubuzima bwanjye, mbona n’imbaraga zo kubiharanira. Nabonye imbabare nyinshi, mbona uko ubukene buhindanya isura ya bene muntu. Nyamara, ku bamenye Kristu, icyago ni intandaro yo kurushaho kurangwa n’urukundo muri byose n’igihe cyose. Abagabo n’abagore benshi, abasore n’inkumi batabarika, bitanze batizigamye, ndetse bamwe muri bo bageza n’aho bahara ubuzima bwabo babigirira abavandimwe babo, bityo bahamya urukundo bafitiye Ivanjili. Nitwibuke Yezu Kristu ku musaraba, bitwumvishe impamvu na twe ubwacu tugomba kwitangaho igitambo gishimisha Imana (reba 1Kor 1,17-25) twamamaza hose Inkuru Nziza kugira ngo isi ironke umukiro (reba Yh 3,16). Guhihibikanywa n’urukundo rwa Kristu ni ugutwarwa na rwo, bityo bigatuma abavandimwe bakomera, bagasobanukirwa kandi bagahora basusurutse (reba 2Kor 5,14). Tugendeye ku rugero rw’abatagatifu batwigisha iby’Imana, ndabasaba guhora mwibaza iki kibazo « Kristu yakora iki mu mwanya wanjye ? »
Kwamamaza ukwemera kugera ku mpera z’isi
Namwe rubyiruko, ku bwa batisimu mwahawe mwabaye ingingo nzima za Kiliziya ; twese rero duhamagariwe kugeza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ku bantu bose. Mutangiye urugamba rw’ubuzima. Gukomera ku kwemera twigishijwe binyuze mu masakramentu ya Kiliziya bidusanisha n’imbaga itabarika y’abahamya b’ukwemera y’abatubanjirije muri iyo nzira kuko ubushishozi bw’izo nararibonye butubere urugero kandi bugatera ishyaka abahanze amaso ubuzima buri imbere. Umwihariko ku bakiri bato ni ugushyigikira no guha icyizere abogeza-butumwa bageze mu za bukuru. Ubutumwa bwa Kiliziya buhuza abantu b’imyaka itandukanye, iyo bukozwe n’abanyuranyije intera y’imyaka ; bityo ukwemera Imana n’urukundo dufitiye mugenzi wacu bigahinduka umusingi w’ubumwe burambye.
Uko kwamamaza ukwemera, ari nako ubutumwa bwa Kiliziya bushingiyeho ; gushoboka binyuze mu buhamya bw’urukundo. Urwo rukundo rurangwa n’ibyishimo n’ishyaka bitanga igisobanuro gishya cy’ubuzima. Gutangaza ukwemera bikorwa n’abafite umutima udaheza wuje urukundo. Urukundo ntirukumirwa. Urukundo rufite amaboko nk’urupfu (reba Ind 8,6). Ubwo bwisanzure bw’urukundo buhuza abantu bakaboneraho gutanga ubuhamya no gutangaza ukwemera. Urwo rukundo rutuma abogezabutumwa basanga n’abari kure y’ukwemera, abahugiye mu bindi ndetse n’abakurwanya. Iyo tuvuga « impera z’isi » tuba tuganisha ku bice bimwe by’isi, imico n’imyemerere bitarakira Ivanjili ya Yezu Kristu kandi bitazi n’akamaro k’amasakramentu Kiliziya itanga. Uhereye ku munsi mukuru wa pasika ya Nyagasani, aho ni ho intumwa ze zoherejwe gukorera umurimo yazishinze kandi zikomeza kwizera ko ziri kumwe na we (reba Mt 28,20 ; Intu 1,8). Ibyo ni byo twita « Iyogezabutumwa ku batarakira ukwemera ». Icyiciro cy’abantu gikeneye cyane Kristu ni icy’abatitaye ku kwemera, cyangwa abadakozwa na busa iby’umukiro ukomoka ku Mana. Gukena kuri roho no ku mubiri, kuvangura abavandimwe, buri gihe ni ingaruka zo kwanga Imana no kwanga kwakira urukundo rwayo.
Rubyiruko nkunda, kuri mwe, ku isi nta hantu na hamwe hakiri kure ; hose mushobora kuhagera. Ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byadusesekayemo bituma isi yegerana cyane. Byakuyeho inkuta n’intera ndende hagati y’abantu n’abandi, bigabanya ibyabatandu-kanyaga. Byose birasa n’aho byegerejwe hafi yacu, aho dushohora kugera mu kanya gato nk’ako guhumbya. Nyamara niba tubuze urukundo rwitanga, dushobora kumenyana n’abantu batabarika ariko ntitwigere na rimwe dusangira na bo ubuzima bw’ukuri. Kugira ngo Inkuru Nziza yogera hose, biradusaba kwitanga ubwacu no kuba indahemuka ku muhamagaro twahawe n’Imana yadushyize kuri iyi si (reba. Lk 9, 23-25). Bityo rero, sinshidikanya kuvuga ko ku musore cyangwa inkumi bashaka gukurikira Kristu, icyangombwa ni ugushakashaka umuhamagaro wawe no kuwukomeraho.

Guhamya urukundo

Ndashimira inzego zose za Kiliziya zituma mubona uburyo bwo gusabana na Kristu muri Kiliziya ye buri wese ku giti cye : Paruwasi, imiryango ishamikiye kuri Kiliziya, imiryango y’abihayimana n’izindi nzego zinyuranye z’iyamamazabutumwa. Hari benshi mu rubyiruko bitanga mu iyogezabutumwa kugira ngo bafashe abaciye bugufi (reba Mt 25,40), bakimakaza agaciro k’ikiremwamuntu bityo bakagaragaza ibyishimo baterwa no gukunda kuba umukristu. Ubushobozi bwa buri wese ntabwo bumutegurira gusa kurangiza kinyamwuga ubutumwa Kiliziya imuha, ahubwo butuma buri wese abubonamo impano y’Imana kugira ngo yitangire abandi. Ubwo buryo bw’iyogezabutumwa bw’igihe gito ni intangiriro nziza kandi ni ubwo gushimwa ; ni nabwo bushobora kubafasha gushishoza ku muhamagaro wanyu no gushobora kwiyegurira burundu umurimo w’iyogezabutumwa. Ubwo buryo ntagereranywa bw’iyogezabutumwa by’igihe gito ni intangiriro nziza ; bushobora kubafasha gucengerwa n’umuhamagaro wanyu, bikarangira mubaye abogeza-butumwa bamaramaje.

Ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byatangijwe n’abiyumvagamo ishyaka ry’abato kugira ngo bashyigikire kwamamaza Ivanjili mu mahanga yose, bagire uruhare ku kwita ku gaciro k’ikiremwamuntu no kubungabunga umuco we mu mahanga asonzeye Ukuri. Amasengesho kimwe n’imfashanyo z’ibikoresho bitanganywe umutima mwiza binyuzwa mu Biro bya Papa bishinzwe

Iyogezabutumwa, bituma ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku isi bufasha abakene babihabwa, kuba nabo abahamya b’Inkuru Nziza iwabo. Nta muntu n’umwe wavuga ko akennye ku buryo yabura icyo yatanga, ariko igikenewe kurusha ibindi ni ugutanga icyo ari we ubwe. Reka mbasubiriremo ibyo nashishikarije urubyiruko rwo mu gihugu cya Chili : « Ntuzigere na rimwe utekereza ko ntacyo ufite watanga, cyangwa ko nta n’umwe ugukeneye. Menya ko hari benshi bagukeneye. Buri wese abizirikane : Hari benshi bankeneye » (Rencontre avec les jeunes, Sanctuaire de Maipu, 17 janvier 2018).

Rubyiruko nkunda, ukwezi k’ Ukwakira kwagenewe Iyogezabutumwa, kuzabamo na Sinodi izavuga ku rubyiruko, nikutubere umwanya wo kwitanga kugira ngo tube abigishwa n’abogezabutumwa bakunda Kristu kandi bitangira umurimo we kugera kumpera y’isi. Ndasaba Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa, abatagatifu Fransisko Saveri na Tereza w’Umwana Yezu, umuhire Pawulo Manna kugira ngo badutakambire ku Mana kandi batube hafi mubyo dukora.

Bikorewe i Vatikani ku wa 20 Gicurasi 2018, ku munsi mukuru wa Pentekosti.

Papa Fransisko

MESSAGE DU PAPE FRANÇOIS POUR LA JOURNÉE MONDIALE DES MISSIONS 2018

Avec les jeunes, portons l’Evangile à tous

Chers jeunes, avec vous je désire réfléchir sur la mission que Jésus nous a confiée. En m’adressant à vous, j’entends inclure tous les chrétiens, qui vivent dans l’Eglise l’aventure de leur existence comme enfants de Dieu. Ce qui me pousse à parler à tous, en dialoguant avec vous, c’est la certitude que la foi chrétienne reste toujours jeune quand on s’ouvre à la mission que le Christ nous confie. « La mission renforce la foi » (Lett. Enc. Redemptoris missio, n. 2), a écrit saint Jean-Paul II, un Pape qui a beaucoup aimé les jeunes et leur a manifesté un grand dévouement.
L’occasion du Synode que nous célébrerons à Rome au mois d’octobre prochain, mois missionnaire, nous offre l’opportunité de mieux comprendre, à la lumière de la foi, ce que le Seigneur Jésus veut vous dire à vous les jeunes et, à travers vous, aux communautés chrétiennes.

La vie est une mission

Chaque homme et chaque femme est une mission, et c’est la raison pour laquelle on vit sur la terre. Etre attirés et être envoyés sont les deux mouvements que notre cœur, surtout quand on est jeune, sent comme des forces intérieures de l’amour qui promettent un avenir et poussent notre existence en avant. Personne autant que les jeunes ne sent combien la vie fait irruption et attire. Vivre avec joie sa propre responsabilité pour le monde est un grand défi. Je connais bien les lumières et les ombres propres au fait d’être jeunes, et si je pense à ma jeunesse et à ma famille, je me rappelle l’intensité de l’espérance pour un avenir meilleur. Le fait de ne pas nous trouver en ce monde par notre décision, nous laisse entrevoir qu’il y a une initiative qui nous précède et nous donne d’exister. Chacun de nous est appelé à réfléchir sur cette réalité : « Je suis une mission sur cette terre, et pour cela je suis dans ce monde » (Exh. ap. Evangelii gaudium, n. 273).

Nous vous annonçons Jésus Christ

L’Eglise, en annonçant ce qu’elle a gratuitement reçu (cf. Mt 10, 8 ; Ac 3, 6), peut partager avec vous les jeunes le chemin et la vérité qui conduisent à donner sens au fait de vivre sur cette terre. Jésus Christ, mort et ressuscité pour nous, s’offre à notre liberté et la provoque à chercher, à découvrir et à annoncer ce sens véritable et plénier. Chers jeunes, n’ayez pas peur du Christ et de son Eglise ! En eux se trouve le trésor qui remplit la vie de joie. Je vous le dis par expérience : grâce à la foi, j’ai trouvé le fondement de mes rêves et la force de les réaliser. J’ai vu beaucoup de souffrance, beaucoup de pauvreté défigurer les visages de tant de frères et sœurs. Pourtant, pour celui qui vit avec Jésus, le mal est une provocation à aimer toujours plus. Beaucoup d’hommes et de femmes, beaucoup de jeunes se sont généreusement donnés eux-mêmes, parfois jusqu’au martyre, par amour de l’Evangile, au service de leurs frères. De la croix de Jésus, découvrons la logique divine de l’offrande de nous-mêmes (cf. 1 Co 1, 17-25) comme annonce de l’Evangile pour la vie du monde (cf. Jn 3,16). Etre enflammés de l’amour du Christ consume celui qui brûle et fait grandir, illumine et réchauffe celui qu’on aime (cf. 2 Co 5,14). A l’école des saints, qui nous ouvrent aux vastes horizons de Dieu, je vous invite à vous demander en toute circonstance : « Que ferait le Christ à ma place ? ».

Transmettre la foi jusqu’aux extrêmes confins de la terre

Vous aussi, les jeunes, par le Baptême vous êtes des membres vivants de l’Eglise, et ensemble nous avons la mission de porter l’Evangile à tous. Vous êtes en train de vous ouvrir à la vie. Grandir dans la grâce de la foi qui nous a été transmise par les Sacrements de l’Eglise nous associe à un grand nombre de générations de témoins, où la sagesse de celui qui a l’expérience devient un témoignage et un encouragement pour celui qui s’ouvre à l’avenir. Et la nouveauté des jeunes devient, à son tour, soutien et espérance pour celui qui est proche du but de son chemin. Dans la cohabitation des divers âges de la vie, la mission de l’Eglise construit des ponts entre les générations, grâce auxquels la foi en Dieu et l’amour pour le prochain constituent des facteurs d’unité profonde.

Cette transmission de la foi, cœur de la mission de l’Eglise, arrive donc par la “contagion” de l’amour, où la joie et l’enthousiasme expriment le sens retrouvé et plénier de la vie. La propagation de la foi par attraction exige des cœurs ouverts, dilatés par l’amour. À l’amour il n’est pas possible de mettre des limites : l’amour est fort comme la mort (cf. Ct 8,6). Et une telle expansion suscite la rencontre, le témoignage, l’annonce ; elle suscite le partage dans la charité avec tous ceux qui, loin de la foi, se montrent indifférents à elle, parfois hostiles et opposés. Des milieux humains, culturels et religieux encore étrangers à l’Evangile de Jésus et à la présence sacramentelle de l’Eglise représentent les périphéries extrêmes, les “extrêmes confins de la terre”, vers lesquels, depuis la Pâque de Jésus, ses disciples missionnaires sont envoyés, dans la certitude d’avoir toujours leur Seigneur avec eux (cf. Mt 28, 20 ; Ac 1,8). En cela consiste ce que nous appelons la missio ad gentes. La périphérie la plus désolée de l’humanité qui a besoin du Christ est l’indifférence envers la foi ou encore la haine contre la plénitude divine de la vie. Chaque pauvreté matérielle et spirituelle, chaque discrimination de frères et de sœurs est toujours une conséquence du refus de Dieu et de son amour.

Les extrêmes confins de la terre, chers jeunes, sont pour vous aujourd’hui très relatifs et toujours facilement “navigables”. Le monde digital, les réseaux sociaux qui nous envahissent et nous traversent, diluent les confins, effacent les marges et les distances, réduisent les différences. Tout semble à portée de main, tout semble si proche et immédiat. Pourtant sans l’engagement du don de nos vies, nous pourrons avoir des myriades de contacts mais nous ne serons jamais plongés dans une véritable communion de vie. La mission jusqu’aux extrêmes confins de la terre exige le don de soi-même dans la vocation qui nous a été confiée par Celui qui nous a placés sur cette terre (cf. Lc 9, 23-25). J’oserais dire que, pour un jeune qui veut suivre le Christ, l’essentiel est la recherche et l’adhésion à sa propre vocation.

Témoigner de l’amour

Je rends grâce pour toutes les réalités ecclésiales qui vous permettent de rencontrer personnellement le Christ vivant dans son Eglise : les paroisses, les associations, les mouvements, les communautés religieuses, les différentes expressions de service missionnaire. Beaucoup de jeunes trouvent dans le volontariat missionnaire, une forme pour servir les “plus petits” (cf. Mt 25,40), promouvant la dignité humaine et témoignant de la joie d’aimer et d’être chrétiens. Ces expériences ecclésiales font en sorte que la formation de chacun ne soit pas seulement une préparation pour son propre succès professionnel, mais développe et prenne soin d’un don du Seigneur pour mieux servir les autres. Ces formes louables de service missionnaire temporaire sont un début fécond et, dans le discernement vocationnel, peuvent vous aider à vous décider pour un don total de vous-mêmes comme missionnaires.

De cœurs jeunes sont nées les Œuvres Pontificales Missionnaires, pour soutenir l’annonce de l’Evangile à tous les peuples, contribuant à la croissance humaine et culturelle de tant de populations assoiffées de Vérité. Les prières et les aides matérielles, qui sont généreusement données et distribuées à travers les OPM, aident le Saint-Siège à faire en sorte que ceux qui les reçoivent pour leurs propres besoins puissent à leur tour, être capables de porter témoignage dans leur milieu. Personne n’est si pauvre au point de ne pas pouvoir donner ce qu’il a, mais avant tout ce qu’il est. J’aime répéter l’exhortation que j’ai adressée aux jeunes chiliens : « Ne pense jamais que tu n’as rien à apporter, ou que tu ne manques à personne. Beaucoup de gens ont besoin de toi ; sache-le. Que chacun de vous le sache dans son cœur : beaucoup de gens ont besoin de moi » (Rencontre avec les jeunes, Sanctuaire de Maipu,17 janvier 2018).

Chers jeunes, le prochain mois d’octobre missionnaire, au cours duquel se déroulera le Synode qui vous est dédié, sera une autre occasion pour nous donner d’être des disciples-missionnaires toujours plus passionnés pour Jésus et sa mission, jusqu’aux extrêmes confins de la terre. A Marie Reine des Apôtres, aux saints François Xavier et Thérèse de l’Enfant-Jésus, au bienheureux Paolo Manna, je demande d’intercéder pour nous tous et de nous accompagner toujours.

Du Vatican, le 20 mai 2018, Solennité de la Pentecôte.

François

MESSAGE OF HIS HOLINESS FRANCIS FOR WORLD MISSION DAY 2018

Together with young people, let us bring the Gospel to all

Dear young people, I would like to reflect with you on the mission that we have received from Christ. In speaking to you, I also address all Christians who live out in the Church the adventure of their life as children of God. What leads me to speak to everyone through this conversation with you is the certainty that the Christian faith remains ever young when it is open to the mission that Christ entrusts to us. “Mission revitalizes faith” (Redemptoris Missio, 2), in the words of Saint John Paul II, a Pope who showed such great love and concern for young people.

The Synod to be held in Rome this coming October, the month of the missions, offers us an opportunity to understand more fully, in the light of faith, what the Lord Jesus wants to say to you young people, and, through you, to all Christian communities.

Life is a mission

Every man and woman is a mission ; that is the reason for our life on this earth. To be attracted and to be sent are two movements that our hearts, especially when we are young, feel as interior forces of love ; they hold out promise for our future and they give direction to our lives. More than anyone else, young people feel the power of life breaking in upon us and attracting us. To live out joyfully our responsibility for the world is a great challenge. I am well aware of lights and shadows of youth ; when I think back to my youth and my family, I remember the strength of my hope for a better future. The fact that we are not in this world by our own choice makes us sense that there is an initiative that precedes us and makes us exist. Each one of us is called to reflect on this fact : “I am a mission on this Earth ; that is the reason why I am here in this world” (Evangelii Gaudium, 273).

We proclaim Jesus Christ

The Church, by proclaiming what she freely received (cf. Mt 10:8 ; Acts 3:6), can share with you young people the way and truth which give meaning to our life on this earth. Jesus Christ, who died and rose for us, appeals to our freedom and challenges us to seek, discover and proclaim this message of truth and fulfilment.

Dear young people, do not be afraid of Christ and his Church ! For there we find the treasure that fills life with joy. I can tell you this from my own experience : thanks to faith, I found the sure foundation of my dreams and the strength to realize them. I have seen great suffering and poverty mar the faces of so many of our brothers and sisters. And yet, for those who stand by Jesus, evil is an incentive to ever greater love. Many men and women, and many young people, have generously sacrificed themselves, even at times to martyrdom, out of love for the Gospel and service to their brothers and sisters. From the cross of Jesus we learn the divine logic of self-sacrifice (cf. 1 Cor 1:17-25) as a proclamation of the Gospel for the life of the world (cf. Jn 3:16). To be set afire by the love of Christ is to be consumed by that fire, to grow in understanding by its light and to be warmed by its love (cf. 2 Cor 5:14). At the school of the saints, who open us to the vast horizons of God, I invite you never to stop wondering : “What would Christ do if he were in my place ?”

Transmitting the faith to the ends of the earth

You too, young friends, by your baptism have become living members of the Church ; together we have received the mission to bring the Gospel to everyone. You are at the threshold of life. To grow in the grace of the faith bestowed on us by the Church’s sacraments plunges us into that great stream of witnesses who, generation after generation, enable the wisdom and experience of older persons to become testimony and encouragement for those looking to the future. And the freshness and enthusiasm of the young makes them a source of support and hope for those nearing the end of their journey. In this blend of different stages in life, the mission of the Church bridges the generations ; our faith in God and our love of neighbor are a source of profound unity.

This transmission of the faith, the heart of the Church’s mission, comes about by the infectiousness of love, where joy and enthusiasm become the expression of a newfound meaning and fulfilment in life. The spread of the faith “by attraction” calls for hearts that are open and expanded by love. It is not possible to place limits on love, for love is strong as death (cf. Song 8:6). And that expansion generates encounter, witness, proclamation ; it generates sharing in charity with all those far from the faith, indifferent to it and perhaps even hostile and opposed to it. Human, cultural and religious settings still foreign to the Gospel of Jesus and to the sacramental presence of the Church represent the extreme peripheries, the “ends of the earth”, to which, ever since the first Easter, Jesus’ missionary disciples have been sent, with the certainty that their Lord is always with them (cf. Mt 28:20 ; Acts 1:8). This is what we call the missio ad gentes. The most desolate periphery of all is where mankind, in need of Christ, remains indifferent to the faith or shows hatred for the fullness of life in God. All material and spiritual poverty, every form of discrimination against our brothers and sisters, is always a consequence of the rejection of God and his love.

The ends of the earth, dear young people, nowadays are quite relative and always easily “navigable”. The digital world – the social networks that are so pervasive and readily available – dissolves borders, eliminates distances and reduces differences. Everything appears within reach, so close and immediate. And yet lacking the sincere gift of our lives, we could well have countless contacts but never share in a true communion of life. To share in the mission to the ends of the earth demands the gift of oneself in the vocation that God, who has placed us on this earth, chooses to give us (cf. Lk 9:23-25). I dare say that, for a young man or woman who wants to follow Christ, what is most essential is to seek, to discover and to persevere in his or her vocation.

Bearing witness to love

I am grateful to all those ecclesial groups that make it possible for you to have a personal encounter with Christ living in his Church : parishes, associations, movements, religious communities, and the varied expressions of missionary service. How many young people find in missionary volunteer work a way of serving the “least” of our brothers and sisters (cf. Mt 25:40), promoting human dignity and witnessing to the joy of love and of being Christians ! These ecclesial experiences educate and train young people not only for professional success, but also for developing and fostering their God-given gifts in order better to serve others. These praiseworthy forms of temporary missionary service are a fruitful beginning and, through vocational discernment, they can help you to decide to make a complete gift of yourselves as missionaries.

The Pontifical Mission Societies were born of young hearts as a means of supporting the preaching of the Gospel to every nation and thus contributing to the human and cultural growth of all those who thirst for knowledge of the truth. The prayers and the material aid generously given and distributed through the Pontifical Mission Societies enable the Holy See to ensure that those who are helped in their personal needs can in turn bear witness to the Gospel in the circumstances of their daily lives. No one is so poor as to be unable to give what they have, but first and foremost what they are. Let me repeat the words of encouragement that I addressed to the young people of Chile : “Never think that you have nothing to offer, or that nobody needs you. Many people need you. Think about it ! Each of you, think in your heart : many people need me” (Meeting with Young People, Maipu Shrine, 17 January 2018).

Dear young people, this coming October, the month of the missions, we will hold the Synod devoted to you. It will prove to be one more occasion to help us become missionary disciples, ever more passionately devoted to Jesus and his mission, to the ends of the earth. I ask Mary, Queen of the Apostles, Saint Francis Xavier, Saint Thérèse of the Child Jesus and Blessed Paolo Manna to intercede for all of us and to accompany us always.

From the Vatican, 20 May 2018, Solemnity of Pentecost.
FRANCIS