FORUM NATIONAL DES JEUNES A KIGALI

IHURIRO RYA 20 RY’URUBYIRUKO GATOLIKA

Kuva kuwa 3 taliki 23 Kanama kugeza ku cyumweru taliki 27 Kanama 2023, I
Kigali muri Paruwasi ya Regina Pacis hateraniye ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko
gatolika. Iri huriro rya 20 uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti : “Muri
iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta” (Lk1,39)
Atangiza ku mugaragaro iri huriro, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida
w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali
KAMBANDA yibukije urubyiruko ko Urukundo ari rwo soko y’ibyishimo, bityo
ko abato bakwiye gukura bashyize imbere urukundo rwa Kivandimwe.
Yababwiye kandi ko Bikira Mariya ari umubyeyi ubakunda. Yagize ati :
“Rubyiruko, uko waba uri kose, waba uri imfubyi, waba uhura n’izindi ngorane
z’ubuzima, ufite umubyeyi ugukunda.” Bityo abasaba kurwanya ikibi no
kwimakaza icyiza nk’uko byaranze umubyeyi Bikira Mariya mu migenzo ye
myiza akiri ku isi. Yabatumye ku babaswe n’ibiyobyabwenge kubamenyesha ko
Imana ibakunda kandi ibakeneye, bityo bave mu bibangiza baharanire
icyabahesha icyubahiro kikanabateza imbere.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda kandi yagarutse ku nkingi 10
zigomba kuranga urubyiruko ari zo : Urukundo, ibyishimo, amahoro,
kwihangana, kugira Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kugwa neza, kumenya
kwifata no kwicisha bugufi.
Mu gutangiza iri huriro kandi ku nshuro ya 20, urubyiruko rwa diyosezi ya
Kabgayi rwashyikirije urwa arikidiyosezi ya Kigali umusaraba w’ikuzo rya Yezu
wimitswe nk’amizero y’urubyiruko.
Imihango yo gutangiza ihuriro ry’urubyiruko yitabiriwe na Arikiyepiskopi wa
Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda,
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Musenyeri Papias
MUSENGAMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba ari n’umuyobozi
wa komisiyo ishinzwe urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Hari kandi Musenyeri Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU, Umwepiskopi wa
Diyosezi Gatolika ya Kibungo na Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA,
Umwepiskopi wa Gikongoro. Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 3300
rwaturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda, harimo n’abashyitsi bo mu bihugu
by’abaturanyi by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu
ma diyosezi ya Goma na Bukavu.
Hari kandi umuyobozi w’akarere ka Gasabo Madame Umwali Pauline wasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero kuko ari rwo ruzavamo abayobozi ku nzego z’igihugu b’ejo hazaza.
Uru rubyiruko rwaturutse hirya no hino rwacumbikiwe mu miryango y’abakristu mu maparuwasi anyuranye ya Arikidiyosezi ya Kigali nka Regina Pacis, Nyamirambo, Kicukiro, Kacyiru-Kagugu, Gahanga n’ayandi.