IBYO PAPA YIFUZA KO DUSABIRA MURI 2023

IBYO PAPA YIFUZA GUSABIRA MU ISENGESHO MU MWAKA WA 2023

Mutarama

Gusabira abarezi : Dusabe kugirango abarezi babe abahamya bizewe, bigisha abantu kubana kivandimwe aho kubana nk’abarushanwa, kandi bafasha by’umwihariko abakiri bato bugarijwe kurusha abandi.

Gashyantare

Gusabira za Paruwasi : Dusabire za paruwasi kugira ngo, mu busabane nyakuri, zirusheho kuba ahantu h’amakoraniro y’ukwemera, ubuvandimwe n’ukwisanga ku banyantege nke.

Werurwe

Gusabira abahohotewe : Dusabire abababaye bose kubera ibibi byakozwe n’abagize umuryango wa Kiliziya ngo babone muri Kiliziya ubwayo igisubizo gifatika ku ishavu n’ububabare byabo.

Mata

Gusaba ko habaho kwimakaza umuco wo kudahutaza : Dusabe kugirango hasakare umuco wo kudahutaza, maze ibihugu ndetse n’abaturage bagende barushaho kwirinda gushyira imbere ikoreshwa ry’intwaro.

Gicurasi

Gusabira imiryango n’amatsinda bya Kiliziya : Dusabe kugirango imiryango n’amatsinda bya Kiliziya buri munsi byite ku murimo wabyo w’iyogezabutumwa, bikoresha impano zabyo mu gufasha isi mu byo ikeneye.

Kamena

Gusaba ko iyicarubozo ricika : Dusabe kugirango umuryango mpuzamahanga witangire guhashya umuco w’iyicarubozo ndetse bagenere ubufasha abarikorewe ndetse n’imiryango yabo.

Nyakanga

Gusaba ubuzima bushingiye kuri Ukaristiya : Dusabe kugirango abakristu gatolika bose bimike mu buzima bwabo Ukaristiya, ihindure cyane imibanire y’abantu kandi ibakingurire umuryango ubahuza n’Imana n’abavandimwe.

Kanama

Gusabira iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko : Dusabe kugirango iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko i Lisbone ifashe urubyiruko gushyira nzira rukagenda ruhamya Ivanjili bifashishije urugero rw’imibereho yarwo.

Nzeri

Gusabira abantu bahejwe na sosiyete:Dusabe kugirango abantu bahejwe na sosiyete, babaho mu buzima budakwiye muntu ngo inzego z’ubuyobozi ntizibibagirwe kandi ntibigere bangwa.

Ukwakira

Gusabira Kiliziya iri muri Sinodi : Dusabire Kiliziya ngo mu nzego zayo zose irangwe no gushyira imbere ugutega amatwi no kuganira, yemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu mu rugendo rwayo kugera ku mpera z’isi.

Ugushyingo

Gusabira Papa : Dusabire Papa ngo, mu gusohoza ubutumwa bwe, akomeze guherekeza mu kwemera ubushyo yaragijwe, abifashijwemo na Roho Mutagatifu.

Ukuboza

Gusabira abafite ubumuga : Dusabe kugirango abafite ubumuga bitabweho na sosiyete kandi ibigo bitandukanye biteze imbere gahunda yo kubashyira mu bandi kugira ngo na bo bagaragaze ibyo bashoboye.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 9 Gashyantare 2022
Ibyo Papa Fransisko yifuza gusabira

Byahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda