IBYO PAPA YIFUZA KO KILIZIYA ISABIRA MURI 2024

IBYO PAPA YIFUZA KO KILIZIYA ISABIRA MU MWAKA WA 2024

Mutarama : Gusaba ingabire zitandukanye muri Kiliziya.

Dusabe kugira ngo Roho Mutagatifu adufashe duhe agaciro ingabire zitandukanye mu muryango w’abakristu tumenye kandi ubukungu bw’imihango mitagatifu inyuranye ikorerwa muri Kiliziya Gatolika.

Gashyantare : Gusabira abarwayi barembye ndetse bihebye

Dusabe kugira ngo abarwayi barembye bazahajwe n’ububabare, bakomeze kwitabwaho ndetse hitabwe no ku miryango yabo, bahabwa ubuvuzi bufite ireme ndetse banagaragarizwa ubumuntu ku kigero gikwiye.

Werurwe : Gusabira abahorwa Imana muri iki gihe

Dusabe kugira ngo abahara amagara yabo kubera Ivanjili, mu bice bitandukanye by’isi, barumbukire Kiliziya imbuto nyinshi ku bw’ ubutwari bwabo n’inyota yo kuba abogezabutumwa.

Mata : Dusabire uruhare rw’abagore

Dusabe kugira ngo icyubahiro n’uruhare ndasimburwa abagore bafite bihabwe agaciro mu bihugu byose kandi ivangura bahura na ryo mu bice bitandukanye by’isi rihagarare.

Gicurasi : Gusabira amarerero y’Abiyeguriyimana n’Abaseminari

Dusabe kugira ngo Abiyeguriyimana n’Abaseminari bungukire byinshi mu rugendo rwabo rw’umuhamagaro babikesha gutozwa uburere bwa kimuntu, ikenurabushyo, iyobokamana n’imibanire bibafasha kuba abahamya bizewe b’Inkuru Nziza.

Kamena : Gusabira abahunga ibihugu byabo

Dusabe kugirango abava iwabo, bahunga intambara cyangwa inzara kandi bikabatera kunyura mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga, babone ababakira neza kandi bahirwe n’ubuzima bushya mu bihugu bahungiramo.

Nyakanga : Gusabira ikenurabushyo rekorerwa mu barwayi

Dusabe kugira ngo Isakaramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi rizanire abarihawe n’ababitaho imbaraga ziturutse kuri Nyagasani, kandi rirusheho kubera abantu bose ikimenyetso kigaragara cy’impuhwe n’ukwizera.

Kanama : Gusabira Abanyapolitiki

Dusabe kugira ngo Abanyapolitiki bakorere rubanda, baharanire iterambere ryuzuye rya muntu n’inyungu rusange, bahangayikishwe n’abatakaje akazi kandi bashyire imbere abakene.

Nzeri : Gusabira isi itabaza

Dusabe kugira ngo buri wese muri twe, abikuye ku mutima, yumve impuruza y’isi, n’abagizweho ingaruka n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, yiyemeze, ku bushake bwe, kwita ku isi atuyemo.

Ukwakira : Gusabira ubufatanye mu butumwa

Dusabe kugira ngo Kiliziya, mu bushobozi bwayo, ikomeze ishyigikire gahunda yo kugendera hamwe, mu kimenyetso cy’ubufatanye, mu guteza imbere ubwitange, ubusabane n’ubufatanye mu butumwa hagati y’abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki.

Ugushyingo : Gusabira ababuze umwana.

Dusabe kugira ngo ababyeyi bose batewe agahinda n’urupfu rw’umwana wabo, babonere ihumure mu ikoraniro kandi babone amahoro y’umutima atangwa na Roho, Umuhoza.

Ukuboza : Gusabira abagendana amizero

Dusabe kugira ngo Yubile twinjiyemo idukomeze mu kwemera, idufashe kumenya Kristu wazukiye mu buzima bwacu, kandi iduhindure abagendana amizero muri Kristu.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 31 Ukuboza 2022.