INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI PURIFICATION DE LA MEMOIRE KUVA TALIKI 26 KUGERA KURI 28 KANAMA 2024

INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KURI “PURIFICATION DE LA MEMOIRE” YO KUWA 26-28 KANAMA 2024

Kuva tariki 26 kugera 28 Kanama 2024, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 3 yiswe “Purification de la mémoire” yateguwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP).
Abayitabiriye baraganira ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye ku mukristu hagamijwe kubaka igihugu cyimakaje ubumwe n’ubwiyunge, ubudaheranwa no kuvura ibikomere mu buryo burambye. Iyi nama yitabiriwe n’Abepiskopi, Abasaseridoti, Abihayimana banyuranye n’abandi bafite mu nshingano ibikorwa by’ubumwe n’Ubwiyunge. Ifite insanganyamatsiko igira iti : "Banyarwanda, Banyarwandakazi, dufatane urunana mu gukira ibikomere, bidufashe kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa".

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yavuze ko ukuri, imbabazi, amateka n’ubufatanye ari ibintu bikwiye gushyigikirwa kuko ari byo byubakirwaho umuryango utajegajega.

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko igihe wakomeretse uba ugomba mbere na mbere kumenya ko urwaye ukamenya n’icyo urwaye kugira ngo ubashe kwiyunga nawe ubwawe, wiyunge n’amateka yawe hanyuma ugatera intambwe yo kwiyunga n’abandi. Ubwiyunge bukwiye nabwo gushingira ku kubabarirana bigeza ku budaheranwa.

Mu kiganiro yatanze, Myr Edouard SINAYOBYE umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu yavuze ko imbabazi ari urufunguzo mu rugendo rwo komorana ibikomere hagamijwe ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa:Imbabazi ni umuti , zibohora uzisaba n’uzitanga. Avuga ko kwiyunga nyako bikwiye kunyura mu nzira eshatu : kwiyunga nawe ubwawe, kwiyunga n’abandi ndetse no kwiyunga n’Imana.
Myr Smaragde MBONYINTEGE uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko abato bagomba gusobanurirwa ko iby’amoko ntacyo bivuze ko bitanya abantu aho kubahuza. Yifashishije inyandiko ya Papa Francisco yitwa “Fratelli Tutti” yavuze ko abantu bakwiye kumva ko bose ari abavandimwe kandi ko kwegerana bizabafasha gukira ibikomere bafite.
Iyi nama yahuje inzego zinyuranye yanaranzwe n’ibiganiro mpaka byibanze ku cyo kiliziya kiliziya yakora mu rwego rwo gufasha abantu gukira ibikomere bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hanagarutswe ku ruhare rw’imiryango y’Abihayimana mu komora ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Mu ijambo rye asoza iyi nama ku mugaragaro, Myr Anaclet MWUMVANEZA yashimiye Inama y’Abepiskopi Gatolika yemeye icyifuzo cya CEJP cyo gukora iyi nama. Avuga ko “Purification de la Mémoire” ari ikintu kigari cyane kandi kigoye kumva no kubonera igisobanuro iyo ubihuje n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Niyo mpamvu abantu bakwiye kuyitekereza mu buryo bwagutse, akaba ari n’amahire kuba iyi nama ibaye mu gihe hategurwa Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda, kuko “Purification de la Mémoire” ifite aho ihuriye byanze bikunze n’amateka y’ugucungurwa kwa bene muntu. Yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya mwiza wo kongera kuzirikana ku mbuto za Yubile.
Padiri Valens NIRAGIRE, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro nawe yashimiye abitabiriye iyi nama, avuga ko bigaragaza ubushake abantu bafite mu guhangana n’ingaruka za jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Yavuze ko “Purification de la Mémoire” atari igikorwa cya CEJP gusa, ahubwo ari icya Kiliziya yose abantu bose bafatanyije.

Yemeza kandi ko ari intambwe ijya mbere Kiliziya ikomeje gutera mu nzira y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, ije ikuririkira ibindi bikorwa byinshi Kiliziya yakoze bigamije kunga abanyarwanda no kubavura ibikomere.

DOCICO