Musenyeri Yohani Bosiko Ntagungira yahawe Ubwepiskopi
Kuwa gatandatu taliki 05 Ukwakira 2024, ku cyicaro cya Diyosezi ya Butare habereye imihango y’itangwa ry’Ubwepiskopi kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Bosiko Ntagungira wari uherutse gutorerwa na Nyirubutungane Papa Fransisko kuba umushumba w’iyi Diyosezi, hari kuwa` 12 Kanama 2024. Yasimbuye Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru wari umaze imyaka 27 ayobora Diyosezi ya Butare kuva muri 1997.
Iyi mihango yabereye mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, yitabiriwe n’Abepiskopi banyuranye bo mu Rwanda, u Burundi na RDC, n’imbaga y’abakristu bari baturutse hirya no hino mu madiyosezi baje gushyigikira Umwepiskopi mushya.
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sanchez Catalan yavuze ko Papa Fransisko yahitiyemo abakristu ba Diyosezi ya Butare umushumba uzayigezaho inkuru nziza y’umukiro. Asoma ubutumwa bwa Papa yageneye Myr Ntagungira yagize ati “Uzabe umushumba mwiza wakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kristu uhagarariye.” Yamwijeje ko atari wenyine, kuko yinjiye mu rugaga rw’Abepiskopi b’u Rwanda n’isi yose, kandi ko Imana imuri hafi izamufasha mu butumwa bwe.
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yashimiye Myr Ntagungira Yohani Bosiko imirimo inyuranye yari asanzwe akora mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda C.EP.R., amwakira mu miryango inyuranye ya C.EP.R ku rwego rw’u Rwanda, urw’akarere, urwa Afurika n’urw’isi yose nka ACOREB, ACEAC na SCEAM kuko akimara guhabwa Ubwepiskopi yahise yinjira mu rwego rw’abasimbura b’intumwa. Yamubwiye ko azahorana urwibutso rwo kuba abaye Umwepiskopi wa Yubile kuko aje mu gihe cya Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu, n’imyaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Yamwifurije ubutumwa bwiza muri Diyosezi ya Butare ifatwa nk’igicumbi cy’ubukristu n’igicumbi cy’uburezi n’umuco.
Kardinali kandi yanashimiye Myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku ruhare rukomeye yagize mu mirimo ya C.EP.R, ko yubahirije ubutumwa bukubiye mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Tito (Tito 1, 7-9) avuga ku biranga Umwepiskopi kuko ari umugabuzi w’amabanga y’Imana.
Myr Filipo Rukamba yifuriza ubutumwa bwiza umusimbuye, yamubwiye ko umurimo w’ibanze w’Umwepiskopi ari ugukiza imitima no gutoza abo ashinzwe kubaha ingoma y’Imana, ingoma y’ukuri kandi itagira urubibi, ingoma y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Yavuze kandi ko nta kiruhuko azagira ahubwo icyo acyuye ari igihe Imana yari yaramugeneye nk’Umwepiskopi wa Butare ariko azakomeza gukora.
Nyiricyubahiro Myr Ntagungira Yohani Bosiko yavuze ko azihatira kuba umushumba ugenda imbere y’izo aragiye kugira ngo azihe icyerekezo kandi ategure imitego zishobora guhurira nayo mu nzira. Azagenda kandi rwagati muri zo kugira ngo amenye ibikorwa byazo kandi afatanye nazo. Agomba kandi kujya azigenda inyuma kugira ngo hatagira itana, igatakara cyangwa igakomereka umushumba ntabimenye. Yasabye Myr Rukamba asimbuye kuzakomeza kumuba hafi kandi ko azahora akeneye inama ze, asaba abapadiri ba Diyosezi ya Butare ko mbere yo kumubera abafatanyabutumwa bazamubera abavandimwe n’inshuti kugira ngo bazabashe kugira icyerekezo kimwe.
Myr Ntagungira Yohani Bosiko abaye umwepiskopi wa 3 wa Diyosezi ya Butare igizwe n’amaparuwasi 26, nyuma ya Myr Gahamanyi Yohani Batista na Myr Filipo Rukamba.
Byateguwe na Madame Agnes MUKANDINDA