URUGENDO NYOBOKAMANA RW’ABASEMINALI BAKURU I KIBEHO
Kuri uyu wa mbere taliki ya 7 Ukwakira 2024, Abafratri bo muri za Seminali nkuru zose z’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho baherekejwe n’abapadiri babarera ndetse na bamwe mubepiskopi. Ni urugendo nyobokamana ngarukamwaka ruba rugamije kwiragiza umubyeyi Bikira Mariya mu mwaka w’amasomo mushya baba batangiye, ariko bakanazirikana ko kuri iyi taliki ya 7 Ukwakira 1907 aribwo hatanzwe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda bugahabwa Padiri Balthazar GAFUKU na Padiri Donati REKERAHO.
Kuri uwo munsi abaseminali bari kumwe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda. (C.EP.R), Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida wa Komisiyo ya C.EP.R ishinzwe Abapadiri n’Abaseminali, hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba.
Mu butumwa yabagejejeho mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yabwiye abafratiri ko baje kubatura Umubyeyi Bikira Mariya kuko ari umubyeyi w’Abasaseridoti akaba kandi n’umubyeyi w’ubusaseridoti kuko yabyaye umusaseridoti mukuru ari we Yezu Kristu. Yabasabye kujya bamwiyambaza akazabafasha kubaho nka Mutagatifu Christophe, izina risobanura uhetse Kristu. Abafratiri n’abapadiri bakwiye kumva ko umusaseridoti aheka Kristu ku bitugu bye akamugeza ku bantu nk’uko Bikira Mariya yamutwaye mu nda akamushyira Elizabeti akamutera ibyishimo.
Yanabibukije ko Seminali ari yo Senakolo cyangwa icyumba cyo hejuru intumwa zari zirimo zikikije Bikira Mariya zitegereje kwakira Roho Mutagatifu kuri Pentekosti. Bityo urugendo bakoze rubafashe kujya bagumana n’Umubyeyi Bikira Mariya abatoze gusenga nta buryarya, bamwigireho kuvuga Rozali ntagatifu , bajye bayifata nka murumuna wa Breviaire (Buriviyari) , hanyuma bamenye ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho kandi babwigishe n’abandi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA yasabye abaseminali ko urugendo nyibokamana bakoreye i Kibeho rwabafasha kumenya ishapure n’amibukiro yayo yose kuko batajya bigisha abandi ibyo nabo batazi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yifashishije inyigisho ya Pawulo Mutagatifu (Rom 12,2) yabwiye Abafratiri kudatega amatwi amajwi ariho muri iki gihe asakuza avuga ko atari ngombwa kubahiriza indangagaciro ko ahubwo umuntu afite uburenganzira bwo kugendana n’ibigezweho kandi usanga bitajyanye n’imigenzo myiza umubyeyi Bikira Mariya atoza abana be.Yasabye abafratiri kandi kutagira ubwoba kubera byinshi bahura nabyo bibaca intege, kuko bari kumwe n’Imana, bakunzwe n’umubyeyi Bikira Mariya ubaherekeje mu rugendo barimo, bafite kandi n’abakristu babasabira. Ati “mukunde kwiga no gusenga, mukunde ijambo ry’Imana ribayobore ribafashe gusesengura ibihe turimo, mukunde gushengerera kandi byose umubyeyi Bikira Mariya azabibafashamo”.
Yanashimiye abapadiri bafite ubutumwa muri za Seminali ubutumwa bukomeye bakora mu buzima bwa barumuna babo bwo kubakuzamo impumuro, indoro n’imyitwarire ya gisaseridoti kandi abasaba kubabera ingero nziza zifatika z’Abasaseridoti bizihiye uwabatoye.
Uyu mwaka Seminali nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo ya Nyakibanda irimo abafratiri 208 barimo abadiyakoni 47, iya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Tomasi wa Akwini ifite abafratiri 237 ba za diyosezi n’abo mu miryango y’Abihayimana, naho iya Rutongo yitiriwe Mutagatifu Yozefu irimo 85.