ABEPISKOPI BATANGIJE UMWAKA W’UBUCAMANZA WA 2024-2025 MU RUKIKO RWA KILIZIYA
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA asanga umuryango ugomba kwitabwaho mu guca imanza no kugira inama abagana urukiko rwa Kiliziya Gatolika. Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 muri uru rukiko, umuhango wabaye kuri uyu wa 19/12/2024 witabirwa n’Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye mu nama y’inteko rusange yabo.
Yavuze ko imanza ziburanishwa muri uru rukiko zibanda ahanini ku bibazo abashakanye bagirana bikabaviramo gutandukana, bityo asaba abakora muri uru rukiko ko bajya barangwa no gutega amatwi no kwishyira mu mwanya w’ufite ikibazo kugira ngo babashe kumwumva no kumufasha, hagamijwe kurengera ubumwe bw’umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana. Kuko Kiliziya yagennye ko uko abantu babana ku isi bakwiye no guherekezanya bakazagerana ku butagatifu, nk’uko ubu bisigaye bikorwa umuryango wose ugahererwa ubutagatifu hamwe, yemwe no kugera ku bana bari bakiri mu nda. Yatanze urugero rw’umuryango wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu aho ababyeyi be bose bagizwe abatagatifu, agaruka no ku rugendo Kiliziya irimo ikora rwo kuzashyira umuryango wa Cyprien Rugamba na Daphrose Rugamba mu rwego rw’abatagatifu.
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA ukuriye uru rukiko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko umwaka ushize w’ubucamanza wagenze neza, uyu ukurikiyeho watangijwe ku mugaragaro ukazibanda ku kongerera imbaraga urwego rw’uru rukiko muri za diyosezi (Section locale), hazasohoka kandi inyandiko ebyiri zirimo ivuga ku burenganzira bw’umwana ndetse n’iya “Tugemdere hamwe” imaze igihe kirekire itegurwa.
Umucamanza mukuru w’uru rukiko Padiri Sylvere KOMEZUSENGE avuga ko mu manza zirenga 30 bakiriye mu mwaka ushize wa 2023-2024, izigera kuri 23 ari zo zari zujuje ibisabwa zikaba zaremewe. Mu bibazo bikunze kugaragara mu madosiye bakira ni ugusenyuka kw’ingo z’abari barahanye isakramentu ryo gushyingirwa, akenshi bigashingira ku binyoma abashakanye baba barabeshywe mbere y’uko bashyingirwa, ndetse n’ibishingiye ku buharike kandi wasesengura ugasanga bwaratangiye kera. Mu gukemura ibi bibazo hitabwa ku kuba abagana urukiko rwa Kiliziya baba bagomba kuba baramaze guhabwa ubutane mu nkiko za leta.
N’ubwo bwose hariho uru rukiko rwa Kiliziya, abakristu bagirwa inama yo kujya bagira ubushishozi mbere yo gufata inshingano zijyanye n’isakramentu ryo gushyingirwa, ariko no mu gihe hari ibibazo bivutse mu miryango yabo bakabikemura mu bwumvikane bakurikije inama ivanjiri ibagira, aho kwihutira kujya mu manza.