KACYIRU/KAGUGU

Incamake ku Mateka ya Paruwasi

Paruwasi Kacyiru yitirize Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe yashinzwe kuwa 29 Kanama 2004. Yabanje kuba ari Centrale ya Ste Famille, abakristu basengera muri salle yari iya CSR muri quartier y’abaturage mu mwaka w’1987-90.

Mu mwaka w’1991-2002 nibwo yimukiye ahubatswe icumbi rya Musenyeri kuko ariho hari hateganyijwe icyicaro cye n’ubu gitegerejwe. Abakristu bagasengera muri salle yayo bakajya babona misa kabiri mu cyumweru. Nyuma abakristu biyubakiye aho bazajya bumvira Misa ari yo Kiliziya ihari ubu. Mu mwaka w’2003 yabaye Quasi Paruwasi Kacyiru ihabwa Umupadiri Anastase NZABONIMANA.

Ku itariki 29/8/2004 nibwo Musenyeri yaje kuyiha umugisha abakristu barayitaha aribwo yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi w’Impuhwe. Ikaba yizihiza umunsi mukuru ngaruka mwaka wayo buri 25/03.

Paruwasi Kacyiru iri mu mujyi wa Kigali igizwe n’Umurenge wa Kacyiru wose ari nawo Paruwasi yubatswemo n’ibindi bice by’umurenge wa Kimihurura, Remera , Kinyinya, Bumbogo na Gisozi. Iyo mirenge yose ikaba iri mu Karere ka Gasabo. Ikikijwe n’Amaparuwasi Remera na Gishaka iburasirazuba, Kabuye na Ste Famille iburengerazuba.

Igizwe kandi na masantrali ane ari yo Kacyiru( 91), Kagugu (35), Kinyinya (33) na Nyarutarama (19). Ikaba ituwe n’abaturage : 70.567. Abakristu ?

Abapadiri bayobora paruwasi
1. Padiri Jean Claude MUVANDIMWE (Curé)
2. Padiri Jean Claude NKUNZIMANA
3. Padiri Jean Bosco BIZUMUREMYI
4. Padiri Ildephonse UWIMANA
5. Lambert DUSINGIZIMANA (snec)

Adresse  :
BP 442 KIGALI.
Tél. : 078
E-mail :umubyeyiwimpuhwe@gmail.com