UBUTUMWA BW’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA BUGENEWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’IYOGEZABUTUMWA RY’ABANA

UBUTUMWA BW’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA BUGENEWE UMUNSI MPUZAMAHANGA
W’IYOGEZABUTUMWA RY’ABANA

« TUJE KUMURAMYA » (Mt 2, 2)

KU WA 7 MUTARAMA 2024

UBUTUMWA BW’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA BUGENEWE UMUNSI MPUZAMAHANGA
W’IYOGEZABUTUMWA RY’ABANA

KU WA 7 MUTARAMA 2024

« TUJE KUMURAMYA » (Mt 2, 2)

INTANGIRIRO

1. Bana dukunda, tubifurije gukomeza kugira Noheli nziza ! Kuri iki cyumweru cya kabiri cya Noheli, turahimbaza Umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, ari wo Epifaniya. Turahimbaza kandi Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Iyogezabutumwa ry’Abana. Ni umwanya mwiza Kiliziya igenera abana, kugira ngo batozwe kandi bitoze kugera ikirenge mu cy’Umwana Yezu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Tuje kumuramya !” (Mt 2, 2). Nk’uko rero Abanyabwenge baje kuramya Yezu, natwe dukere kumuramya, tumwakire mu buzima bwacu kandi twemere ko adutuma.
I. TWABONYE INYENYERI YE TUZA KUMURAMYA
2. Bana dukunda, mu Ivanjili ya none twumvise ko Abanyabwenge bayobowe n’Inyenyeri baza kuramya Yezu ; bityo huzuzwa ibyanditswe n’umuhanuzi Izayi ngo « Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho » (Iz 60,3). Yezu ni we Rumuri, akaba n’Inyenyeri iyobora abantu bose ku Mana. Urugendo Abanyabwenge bakoze, ni rwo natwe dukora dusanga Yezu wavutse kandi uhora avukira mu mitima yacu. Kumuramya ni ukumuha icyubahiro kimukwiye nk’Umukiza w’abantu, Umwana w’Imana. Ni ukumugaragariza ko tumukunda n’umutima wacu wose, tugahamya ko ubuzima bwacu ari We bushingiyeho, ko kandi twemeye kumuyoboka no kuyoborwa na We. Aba Banyabwenge batwereka ko ubwenge bwose, bwaba ubwo twigira mu ishuri, bwaba ubwo dutorezwa ahandi,butatugeza ku cyiza twifuza, mu gihe butaduhuza na Yezu.
3. Yezu Kristu twaje kuramya yavukiye mu buzima bworoheje, mu kiraro cy’amatungo, kandi ari Imana. Uko kwiyoroshya no kwicisha bugufi kwe, ni ikimenyetso cy’uko yazanywe no kurokora no guhuza abantu bose. Muri Kristu abakire n’abakene, abakomeye n’abanyantege nke ni ho bahurira, maze bagafatanya urugendo rugana Imana. Kwicisha bugufi kwa Yezu Kristu rero, ni inzira atwereka tugomba kunyura kugira ngo tubashe gukiza isi. Isi yacu izakizwa n’ukwicisha bugufi kwacu.
II. MUZAMBERE ABAHAMYA
4. Bana dukunda, uwahuye na Kristu asabwa kuba umuhamya w’umukiro atanga. Yezu yabwiye Abigishwa be ati : « Muzambere abahamya » (Int.1,8). Kuba umuhamya wa Kristu ni ukugira ishyaka ryo kubwira abandi, uti : « Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye » ( Yh 18, 20). Ni ukumwakira muri ba bandi baciye bugufi kuko atubwira, ati : « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi ni njye mwabaga mubigiriye » (Mt 25, 40). Umuhamya wa Kristu arangwa n’umutima ugira impuhwe, utega amatwi, wumva akababaro n’amaganya by’abandi. Musenyeri Charles de Forbin, Umwepiskopi wa Nancy, watangije Ibikorwa bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana, amaze kumva ibibazo byari byugarije abana bo mu Bushinwa, yifashishije umutima mwiza w’abana bo mu gihugu cy’Ubufaransa, bahurije hamwe imbaraga zabo batanga igiceri kimwe kimwe, bagera ku gikorwa gikomeye cyo gutabara bagenzi babo. Uyu murage mwiza twasigiwe uratwereka ko nta nkunga iba ntoya mu gushyigikira bagenzi bacu.
5. Uburyo bwa mbere Yezu abasabamo kumubera abahamya ni ukugira umutima ukunda. Ku mashuri mwigaho, aho muhurira, mugire umwanya wo gutega amatwi bagenzi banyu, mwumve ibibazo bafite, mubasure iwabo, mubagire incuti, kugira ngo mukorane na bo urugendo rugana Yezu. Mumenye gutabariza abandi bana bafite ibibazo. Mugire umwete wo kumenya bagenzi banyu bavuye mu ishuri, mubafashe kurigarukamo ; mushyigikirane muri Caritas mu mashuri. Gukundira Yezu muri bagenzi bacu ni cyo n’abandi bazamenyeraho ko turi abigishwa ba Kristu (Yh 13, 35).
6. Uburyo bwa kabiri bwo guhamya Yezu ni isengesho. Mu isengesho dukora tubyutse, tugiye kurya, cyangwa tugiye gutangira no gusoza indi mirimo iyo ari yo yose ; mu isengesho tugirira hamwe n’abandi mu matsinda y’abana, ku ishuri, mu miryango remezo, ndetse cyane cyane hamwe n’abandi mu misa zo ku cyumweru, tuba duhamya ko twemera ko Kristu ahorana na twe, adufata ukuboko, akatubera ingabo idukingira. Aratwumva, akadusubiza nk’umubyeyi wumva icyo umwana we amusaba. Bana rero, nimukunde isengesho. Muri iri sengesho niho dukura umutima wo gufasha no gusabira abandi bana, baba abo duturanye, baba abari mu bihugu hirya no hino ku isi birimo intambara, abana b’imfubyi, n’abandi bose bababaye.
7. Uburyo bwa gatatu bwo guhamya Yezu Kristu ni ukuba abigishwa be atuma, kugira ngo tugire uruhare ku mukiro wa bagenzi bacu. Bana, namwe Yezu arabatuma. Nk’uko yabwiye Abigishwa be, ati : « Nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye » (Yh20, 21), ni na ko namwe abatuma ku bandi kugira ngo mubashyikirize Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana. Namwe rero mugomba kugandura abaguye muhereye iwanyu mu miryango, kandi mukibutsa bagenzi banyu guhabwa amasakramentu.
III- TWITOZE KUBAKA IBIRARO BIHUZA ABANTU
8. Bana dukunda, Kristu ni umuhuza w’abantu bose ; muri We n’ubwo dutandukanye kandi tukaba turi benshi, ariko dukoze umuryango umwe. Pawulo mutagatifu yabihamije yibutsa Abanyagalati ko kuba abakristu bibahuza, bigakuraho amacakubiri ashingiye ku moko, ku butunzi, ku busumbane hagati y’ibitsina byombi, kuko twese turi umwe muri Kristu (reba Ga 3, 28). Muri Kristu, twiga gusanga abandi no kwakira abaza badusanga bose. Twirinde kugira abo duheza haba ku ishuri, mu miryango n’ahandi hose. Aho turi twubake ibiraro bihuza abantu kandi uwo muco tuwukurane. Mbega ngo biraba byiza gukurana umutima wakira bose, wishimira bose, uhuza bose !
9. Bana dukunda, Yezu Kristu wavutse, yaje kuduhishurira ko turi abana b’Imana, turi abavandimwe be, bityo ko turi abana b’Umubyeyi umwe. Koko kandi, kuko Yezu watuvukiye ari Umwana w’Imana nyirizina, atwereka ko iyo twakiriye abandi, iyo tubagirira neza, ari Imana bwite tuba twakira. Koko ntawe ushobora gukunda Imana atarebesha amaso, yananiwe gukunda mugenzi we babana, bahura, baturanye (1Yh 4, 20-21). Twisunze Umwana Yezu, dushobora kuba abahuza b’ababyeyi bacu, abahuza b’ababyeyi bacu n’abaturanyi. Dushobora kandi kuba ijwi rivugira abatagira kivurira.
UMWANZURO
10. Bana dukunda, nimukure musanisha ubuzima bwanyu n’ubwa Yezu Kristu. Nimwirinde ibintu byose bibacisha ukubiri no gusa n’Umwana Yezu aho muri hose : Ku mashuri, mwige mutarangara ; mu rugo, mwite kandi mwumve inama nziza z’ababyeyi. Mwirinde ababashuka n’ababashora mu ngeso mbi. Nimukunde Yezu kandi mumubwire n’abandi bana. Mwibuke kuzirikana abana bose bari mu bibazo bitandukanye, mubasabire kandi mubafashe.
11. Bayobozi mu nzego zitandukanye, turabasaba gufasha abana kubona ubwisanzure bwo gukora icyiza no kugiharanira. Nimwite ku kunoza neza amategeko arengera abana kandi abatoza gukurana indangagaciro zibafasha kuba abantu byuzuye, bifungurira abandi, kandi bazi guharanira uburenganzira bw’abandi.
12. Babyeyi, barezi, namwe mwese mugira uruhare mu burere bw’umwana, nimutoze abana gusenga, kubaha, mubarinde kwigiramo ibitekerezo byose by’amacakubiri. Nimuhe abana banyu umwanya, mubatege amatwi. Nimwimakaze umuco w’ubusabane mu ngo, mu baturanyi no ku mashuri ; bityo n’abana banyu bakurizeho kubana neza n’abandi, babikesha urugero rwiza mubatoza. Ku mashuri, abana babone umwanya wo kwiga isomo ry’Iyobokamana, kandi bafashwe kujya mu miryango y’Agisiyo Gatolika kuko bibafasha gukura neza.
13. Igihe Abanyabwenge bageze aho Umwana Yezu yari ari, nyuma yo kumuramya « bapfunduye impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu » (Mt 2, 11). Turabashimira mwese inkunga mutanga kuri uyu munsi no ku yindi Minsi Mpuzamahanga yagenewe Iyogezabutumwa rya Papa. Iyi nkunga ifasha Kiliziya kurangiza neza ubutumwa bwayo bwo kwamamaza Yezu kugeza ku mpera z’isi.
Yezu inshuti y’abato, abahe umugisha we.
Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo !
Bikorewe i Kigali, ku wa 17 Ukuboza 2023

Musenyeri Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU,
Umwepiskopi wa Diyosezi ya KIBUNGO na
Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’Abana

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA

Nyagasani,

Tugutuye abana b’isi yose,
Ubahe gukurana urukundo,
Bakumenye banagukunde,
Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,
Bazire kwangana no kurwana,
Birinde ibiyobyabwenge,
Bazire kuzerera no kubahuka,
Bace ukubiri no gusuzugura ababarera,
Birinde gusambana no kubeshya,
Bazire kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,
Bahe kujijuka no gushishoza,
Bakire imico ubatoza,
Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,
Bagusingize uko bukeye,
Isi yacu inogere Imana,

Ku bwa Kristu Umwami wacu.

Amina.