IKIGANIRO NYIRICYUBAHIRO ANTONI KARDINALI KAMBANDA YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU KU NAMA YA 169 Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA

MURI YUBILE Y’IMPURIRANE HAZAFUNGURWA UMURYANGO W’IMPUHWE Z’IMANA

Muri Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda hazafungurwa umuryango w’impuhwe z’Imana aho abakristu bazinjira mu muryango w’impuhwe z’Imana uzafungurwa kuri Pasika hanyuma bakazajya borohrerezwa kubona amasakramentu ku bayakeneye.

Ibi ni ibyagarutsweho na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hasozwaga imirimo y’inteko rusange y’169 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye i Kigali ku cyicaro cya CEPR kuva taliki 5/3-8/3/2024.

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda Myr Arnaldo Sanchez Catalan ageza ku Bepiskopi amakuru ya Kiliziya ku isi anabashyikiriza intashyo ya Nyirubutungane Papa Fransisko kandi nabo bakamugezaho uko Kiliziya mu Rwanda ihagaze.

Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yagarutse kuri gahunda ebyiri zikomeye Kiliziya ku isi yibandaho muri iki gihe : Sinodi na Yubile y’impurirane yo muri 2025.
Ku ngingo ya Sinodi, Kardinali yavuze ko Sinodi yatangiye mu mwaka wa 2021 kandi ko igikomeza ubu ikaba igeze ku cyiciro cyayo cya 2 kizaba mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka. Ubu ikaba iri gutegurwa n’abakristu bose mu maparuwasi. Igishya kizaranga iyi Sinodi Nyirubutungane Papa yongeyemo ni uko mu kwezi kwa 5 uyu mwaka hazaba Sinodi i Roma izahuza abapadiri bakuru bahagarariye amaparuwasi, umwe umwe mu bihugu bitarenza amadiyosezi 25, babiri ku bihugu bifite amadiyosezi arenga 25, na batatu ku bihugu bifite amadiyosezi arenga 50. U Rwanda rukazohereza umupadiri umwe nk’uko no ku Bepiskopi rwohereza umwe we akazagenda mu kwezi kwa 10/2024.

Kuri gahunda ya ya Yubire y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugukizwa kwa bene muntu
n’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, nyuma y’uko itangijwe ku mugaragaro muri Diyosezi ya Kabgayi taliki ya 10/2/2024, izakomeza yizihizwe mu mihimbazo itandukanye izabera mu madiyosezi yose.
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yavuze ko Yubike ari umwaka w’impuhwe
z’Imana. Hazafungurwa umuryango w’impuhwe z’Imana muri buri Diyosezi, abakristu bakazakora urugendo nyobokamana rubinjiza mu muryango w’Impuhwe z’Imana bagahabwa Indurugensiya zishyitse kuko no mu byanditswe bitagatifu Yubile yari umwanya wo kwiyunga n’Imana ndentse b’abantu hagati yabo, abafitanye ibibazo bakiyunga, abakene bakabaremera n’ibindi. Muri iyi Yubile kandi amadiyosezi n’amaparuwasi ashishikarizwa kuzorohereza abakristu kubona amasakramentu batagowe n’inzitizi zisanzweho.

Taliki ya 6/7/2024 hazizihizwa batisimu i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo aho umukristu wa mbere yabatirijwe, yitwaga Elizabeth NYIRAMBEBA.
Mu kwezi kwa 8/2024 hateganyijwe ihuriro ry’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, naho mu kwezi kwa 12 hizihizwe Ikoraniro ry’Ukaristiya rizabera muri diyosezi ya Butare rikazaba ari irya 2 mu Rwanda rizaba rikurukira iryabaye mu Rwanda 2021. Insanganyamatsiko y’Ikoraniro ry’Ukaristiya ni :"Ubuvandimwe buzadufasha gukiza isi”. Taliki ya 27/12/2024 hazizihizwa Yubile y’abana i Kibeho.

Inama y’Abepiskopi yanize ku ngingo ishishikaje Kiliziya ku isi yo kwita ku ireme ry’uburezi ku nsanganyamatsiko igira iti : "Umwana ushoboye kandi ushobotse" aho Kiliziya isaba abayobozi bayo mu nzego zinyuranye gutegura ejo hazaza binyuze mu burezi n’uburere buhabwa abana.
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yanavuze ko uyu mwaka wa yubile ari akanya keza ko kunoza iyogezabutumwa ry’ubuvandimwe burushaho kunga ubumwe, gukira ibikomere ndetse n’ubwiyunge buhamye, bizashingira ku gufasha abantu kwiyunga n’amateka yabo.

Abepiskopi mu nama yabo basanze Kiliziya y’isi yose ihuriye ku kibazo cyanatumye Papa ahitamo insanganyamatsiko ya Yubile. Bityo asaba abakristu kwiyumva
nk’Abasangirangendo mu rugendo rutagatifu bafite ukwizera. Bitewe n’ukwiheba gushingiye ku ngaruka za Covid-19, intambara zinyuranye ku isi, bituma abagize umuryango bibaza ngo ejo nzamera nte, abantu barasabwa kwemera ko Kristu ari we mizero yacu kuko ari we wadutsindiye icyaha n’urupfu. Ibi nibyo bizarinda abantu kwiheba kuko iyo bihebye bituma badashyira umutima hamwe ngo batekereze neza babashe no guhangana n’ibibazo bafite babishakire ibisubizo bikwiye.

Byegeranyijwe na Madame Agnes MUKANDINDA