UMUGISHA UDASANZWE WO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE A KUBERA IMYITEGURO YO GUTANGIRA SINODI Y’ABEPISKOPI 4-29 UKWAKIRA 2023

ICYICARO GIKURU CYA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI

KU CYUMWERU CYA XXVI GISANZWE

UMUGISHA USOZA IGITAMBO CY’UKARISTIYA

Mu bushishozi bwe, uwayoboye Igitambo cy’Ukaristiya ashobora kugisoza atanga umugisha mu buryo bukurikira. Ni we ubwe ubishishikariza ikoraniro muri aya magambo :

Bavandimwe, Yezu yasezeranyije abigishwa be kuba rwagati muri bo igihe cyose bazaba bateraniye hamwe mu izina rye. Mu minsi iri imbere, i Roma, Papa Fransisiko azatangiza imirimo y’icyiciro cya mbere cy’Inteko rusange ya XVI isanzwe ya Sinodi y’Abepiskopi. Mu gusaba umugisha wa Nyagasani, twerekeze imitima yacu ku Mana, kugira ngo, ku bwa Roho Mutagatifu, idukomeze mu busabane, ituyobore ku kuri kose kandi imurikire ubudahwema abitabiriye Inteko ya Sinodi.

Gusezerera ikoraniro : Uyoboye Misa, aramburira amaboko ku ikoraniro, agira ati

« Nyagasani Yezu nabane namwe ! »

Ikoraniro rigasubiza :
« Nawe kandi muhorane »

Noneho, umudiyakoni cyangwa yaba adahari, padiri ubwe akararika ikoraniro akoresheje aya magambo :
Nimuce bugufi twakire umugisha.

Hanyuma padiri, akaramburira amaboko ku ikoraniro, agatanga umugisha, maze bose bakajya basubiza bati « Amen ».

Imana Data, Yo yavuganye kenshi kandi mu buryo butandukanye n’Abasekuruza bacu ikoresheje abahanuzi, nibayobore igihe cyose, mwebwe na Kiliziya yose, mu budahemuka ku Ijambo ryayo no kurushaho kumenya ugushaka kwayo.
R/ Amen.
Imana-Mwana, woherejwe igihe kigeze kugira ngo agaragarize bose impuhwe z’igisagirane z’Imana Data, nabakomeze mu bumwe na We ndetse n’abavandimwe banyu.
R/Amen.
Roho Mutagatifu nabayobore mwese, cyane cyane abitabiriye Inteko ya Sinodi, kugira ngo bashobore gusobanukirwa neza n’ibihe turimo, maze mu gukurikiza ugushaka kw’Imana muri byose, mwese murumbuke imbuto nyinshi z’ubumwe, bityo Kiliziya igire ubuzima busagambye n’Inkuru nziza yamamazwe hose.
R / Amen.
Umugisha w’Imana Ishobora byose,

Data, Mwana na Roho Mutagatifu

Nubasakareho mwese kandi ugumane namwe iteka.

R/Amen.