Guhera ku wa 25/01/2019 Myr Antoni KAMBANDA ni arkiyepeski wa Diyosezi irimo umujyi wa Kigali

Ku wa 25/01/2019, imbere y’intumwa ya Papa mu Rwanda, myr Andrzej JOZWOWIC, umunyamabanga w’arkidyosezi, Abapadri ba arkidiyosezi ya Kigali, by’umwihariko abashinzwe imirimo y’ibanze, Myr Tadeyo Ntihinyurwa yashyikirije icyemezo cy’ubuyobozi Myr Antoni Kambanda uzamusimbura. Uyu muhango ukomeye ukaba warabereye muri archeveché, i Kigali.

.