Seminari Nkuru ya Kabgayi

Amakuru ya Filozofikumu

Filozofikumu Mutagatifu Tomasi wa Akwini y’i Kabgayi

Grand Séminaire de Kabgayi
Grand Séminaire de Kabgayi {JPEG}

Seminari Nkuru y’i Kabgayi yigisha filizofiya gusa ikaba ihuriweho na za diyosezi gatolika zose zo mu Rwanda. Kimwe n’izindi seminari nkuru, Filozofikumu ya Kabgayi na yo igengwa n’Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda ibiherwa ububasha n’inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi.
Filozofikumu ya Kabgayi iherereye mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo kuri kilometero 55 ugana mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Kigali. Iyi seminari nkuru iri muri paruwasi katedrali ya Kabgayi muri diyosezi ya Kabgayi.
Nk’uko bisanzwe bizwi,seminari ni ahantu abashaka kuba abapadiri bategurirwa ku butumwa bwabo, ku byo bagomba gukora no kubaho ubuzima bwa gipadiri.
Ivugurura ryakozwe na Konsili ya Trante (1545-1563) ryategetse ko abitegura kuba abapadiri bagomba kwiga icyiciro cya tewolijiya nyuma yo kwiga icya filozofiya. Ni muri urwo rwego, mu Rwanda icyiciro cya filozofiya cyashyizwe muri seminari nkuru ya Kabgayi (1913-1936), kigarurwa i Nyakibanda (1936-1950), kijya i Burasira, mu Burundi (1951-1952) mbere yo kugaruka mu Nyakibanda (1952-1989).
Nyuma yo gufungura imiryango ku wa 4 ugushyingo 1989, Filozofikumu y’i Kabgayi yaje kwibasirwa n’ibyago byagwiriye u Rwanda birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Byatumye ifunga nyuma y’iyicwa rya bamwe mu bakozi bayo ndetse no kwangirika kw’ibikorwaremezo. Mbere y’uko yongera gufungura imiryango ku wa 30 ukwakira 1998, Seminari Nkuru ya Kabgayi yabanje gucumbikirwa mu Nyakibanda. Kuva icyo gihe yakira abanyeshuri baturutse muri za diyosezi gatolika zo mu Rwanda n’abavuye mu miryango y’abiyeguriyimana.

Amatariki n’ibintu by’ifatizo byabayeho
Ku wa 26 kamena 1985 : Mu nama idasanzwe, abepiskopi gatolika basuzumye ubusabe bw’inama y’ubuyobozi ya seminari Nkuru ya Nyakibanda bwifuzaga ko icyiciro cya Tewolojiya cyatandukanywa n’icya Filozofiya.
Nzeri 1985 : Musenyeri Andereya PERRAUDIN, wari arkiyeskopi-umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi yemeye gutanga ku mutungo wa Seminari nto ya Mutagatifu Lewo ikibanza cyo kubakiramo Filozofikumu. Kabgayi ni yo yatoranyijwe.
Ukuboza 1988 : Mu nama yabo isanzwe, abepiskopi bagize inama y’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda (CEPR) bafashe icyemezo cyo gutangiza imirimo yo kubaka Filozofikumu y’i Kabgayi.
Gashyantare 1989 : Filozofikumu ya Kabgayi yatangiye kubakwa. Muri uku kwezi kandi ni bwo Umuyobozi wayo, Myr Venusiti LINGUYENEZA wari washyizweho n’inama y’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda yageze i Kabgayi.
Ku wa 4 ugushyingo 1989 : Seminari Nkuru-Filozofikumu ya Kabgayi yarafunguye itangirana abaseminari 120.
Ku wa 7 mata 1994 : Itangira rya jenoside yakorewe abatutsi. Filozofikumu y’i Kabgayi yarahababariye cyane : abeseminari 23 n’abarimu 3 barihswe abandi barahunga. Seminari yarangijwe, irasahurwa, ibitabo byayo birononwa bikabije.
Ku wa 15 nzeri 1994 : Ubwo icyiciro cya tewolojiya cyagufunguraga mu Nyakibanda, icya filozofiya cy’ i Kabgayi cyongeye kwimurirwa mu Nyakibanda kugeza mu w’1998 ubwo cyagarukaga i Kabgayi.
Ku wa 30 ukwakira 1998 : Icyiciro cya Filozofikumu cyagarutse i Kabgayi, Seminari Nkuru Mutagatifu Tomasi wa Akwini ifungura imiryango ifite abaseminari 171, iyobowe na Padiri Alufonsi RUTAGANDA.
Mu nama yabo yo kuva ku wa 6 kugera ku wa 9 nzeri 2011, abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bemeje iteka rivugurura imyigishirize y’isomo rya filozofiya mu mashuri makuru ya Kiliziya, icyiciro cya filozofiya cyari gisanzwe gifite imyaka ibiri gishyirwa ku myaka itatu.
Ku wa 4 ukwakira 2013 : Mu mwaka w’amashuri 2013-2014, Filozofikumu ya Kabgayi yatangiranye icyiciro cya filizofiya cy’imyaka 3.
Ku wa 28 mutarama 2014 : Myr Yohani Damaseni BIMENYIMANA yatangije yubile y’imyaka 25 ya Filozofikumu ya Kabgayi. Hari ku munsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi wa Akwini iyi Seminari yisunze.
Ku wa 27 mutarama 2015 : Seminari Nkuru ya Kabgayi yinjiye mu bufatanye n’ishami rya Filozofiya rya Kaminuza ya Papa y’i Roma (Université Pontificale Urbanienne).
Ku wa 28 mutarama 2015 : Hizihijwe yubile y’imyaka 25 seminari nkuru ya Kabgayi yari imaze. Ibirori by’uwo munsi byitabiriwe n’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda icyenda hamwe n’intumwa ya papa mu Rwanda, Myr Luciano RUSSO.
Ku wa 18 kanama 2015 : Bwa mbere, abaseminari bakoze ibizamini byanditse no mu buryo bw’ikiganiro bibahesha impamyabushobozi ya bakaloreya muri filozofiya (Kaminuza ya Papa y’i Roma ni yo yatanze ingingo z’ikizamini).
Ku wa 30 ukwakira 2016 : Ku bufatanye na Kaminuza ya Papa y’i Roma, abaseminari ba mbere bahawe impamyabumenyi muri filozofiya zemewe na Kiliziya gatolika. Hari mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2016-2017.
Ku wa 29 ukwakira 2017 : Icyiciro cya kabiri cy’abaseminari cyahawe impamyabumenyi za bakaloreya muri filozofiya zemewe na Kiliziya gatolika, ku bufatanye na Kaminuza ya Papa y’i Roma.
Aderesi :
B.P. 66 GITARAMA
Tel. Ubunyamabanga :(+250) 252 56 22 31
Tel. Umuyobozi : (+250) 788 77 21 25
Imeli : philokabgayi@yahoo.fr
Umuyobozi : Padiri Vedasiti KAYISABE

Umuyobozi Wungirije : Padri Fransisko TWAGIRUMUKIZA