Kiliziya gatolika : Ingamba nshya mu kurwanya ubusambanyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu nama y’abepiskopi gatolika bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika izabera i Balitimore kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 ugushyingo, biteganyijwe ko bazakomeza kwigira hamwe ingamba zo kurwanya ubusambanyi bukorwa n’abihayimana.

Izi ngamba zikaba zigomba kwibanda cyane ku ruhare rw’abepiskopi muri uru rugamba.
Guhashya ubusambanyi muri Kiliziya biri mu by’ingenzi bizaganirwaho n’inama itaha y’abepiskopi gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bakaba bazafata umwanzuro ku buryo bufasha gutahura ahabaye ubusambanyi bukozwe n’abepiskopi cyangwa kugaragaza ubushake bucye bwabo mu gukirikirana ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakozwe n’abapadiri bo muri za diyosezi zabo

Mu nama iheruka, abepiskopi bagombaga gukora amatora kuri izo ngamba zashyizweho nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bitewe n’ubusambanyi muri Kiliziya gatolika muri Amerika, ariko ntibyaba kuko ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika ku isi bwasabye ko byigizwa inyuma. Vatikani ikaba yarabihagaritse ishaka kubanza kumenya ibyavuye mu nama yigaga ku kurengera abana yabaye muri gashyantare 2019 itumijwe na Papa Fransisko yari igamije gushyiraho ingamba zo kurwanya icyo cyago zihuriweho na Kiliziya yose.

Komisiyo nshya yigenga yo gukirikirana abepiskopi bagaragayeho icyaha

Hagendewe ku bikubiye mu butumwa buri mu nyandiko “Vos estis lux mundi “(Muri urumuri rw’isi) bwatangajwe na Vatikani mu kwezi kwa gicurasi, inama y’abepiskopi izakomeza kungurana ibitekerezo ku ishyirwaho rya komisiyo yigenga igizwe n’abalayiki igamije kugaragaza bitagoranye uruhare rw’abepiskopi mu gikorwa iki n’iki cy’ihohotera,baba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa bafite aho bahuriye n’abagikoze, nk’igihe habayeho gushaka gusibanganya ibimenyetso.Ubwo buryo bwo gukirikirana ibyaha ntibusimbura ibikorwa bya komisiyo zisanzwe, ahubwo buzaba buje kuzunganira.

DOCICO