UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA KANE W’ABAKENE

Ku wa 15 ugushyingo 2020, Icyumweru cya 33 gisanzwe
« No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama » (Sir 7, 32)
« No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama » (Sir 7, 32).

Kera, aya magambo y’Ubuhanga yari nk’itegeko ritagatifu rigomba gukurikizwa mu buzima. Na n’ubu ariko aracyafite agaciro kayo. Aratwibutsa natwe ko tugomba guhanga amaso ku by’ingenzi no kurenga inzitizi zitubuza kwita ku bantu. Akenshi, ubukene bwigaragaza mu buryo butandukanye.Ni yo mpamvu bisaba gushishoza kugira ngo umenye koko ko abantu babayeho mu bukene. Dore ko muri buri wese muri abo bakene dushobora kugira amahirwe yo guhura n’Umwami wacu Yezu Kristu wagaragaje ko ari muri abo bavandimwe baciye bugufi (reba Mt 25,40).
1. Amagambo dusanga mu gitabo cya Mwene Siraki tuyagire ayacu, ni kimwe mu bitabo byo mu Isezerano rya kera. Muri icyo gitabo dusangamo amagambo y’umunyabwenge wabayeho ahagana mu gihe cy’imyaka magana abiri mbere y’ivuka rya Kristu. Yashakishije ubuhanga,bwa bundi butuma abantu barushaho kuba beza bakanashobora gusesengura neza ibibabaho mu buzima. Yabikoze mu gihe cy’ibigeragezo bikaze ku bayisiraheli, igihe cy’imibabaro, intimba n’ubukene bitewe n’ubutegetsi bw’ibihugu by’amahanga. Nk’umuntu wari ufite ukwemera gukomeye kandi utsimbaraye ku migenzo y’abasekuruza be,ikintu cya mbere yatekereje ni uguhindukirira Imana no kuyinginga ngo imuhe impano y’ubuhanga. Kandi koko ubuvunyi bwa Nyagasani bwamubaye hafi.

Kuva ku mpapuro za mbere z’igitabo cya Mwene Siraki, umwanditsi wacyo atanga inama ku bintu bitandukanye bibaho mu buzima, kimwe muri ibyo kikaba ubukene. Ashimangira ko no mu ngorane tugomba gukomeza kwiringira Imana, ati « Umutima wawe ntugakangarane mu gihe cy’amakuba. Uzamukomereho, woye kumutatira, bityo uzakuzwa ku munsi wawe wa nyuma. Ibikubayeho byose, ujye ubyemera, kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege ; kuko zahabu isukurirwa mu muriro, n’intore zikagaragarira mu makuba. Mu burwayi no mu bukene, uziringire Uhoraho. Uziringire Uhoraho, azagutabara,uzajye unyura inzira iboneye kandi umwizere. Mwebwe abatinya Uhoraho,nimutegereze imbabazi ze, kandi ntimudohoke, hato mutazarimbuka. » (Sir 2, 2-7).

2. Kuri buri rupapuro, tugenda tuhasanga icyegeranyo cy’inama z’ingirakamaro z’uburyo twanoza ubusabane n’Imana, Umuremyi ukunda ibyo yaremye byose, Imana y’intabera kandi yita ku bana bayo bose. Uku guhora twerekeza ku Mana, ariko, ntibikuraho gutekereza ku bantu, ahubwo ku rundi ruhande, byombi bifitanye isano ya hafi.
Ibi bigaragazwa neza n’igice cyavuyemo insanganyamatsiko y’ubutumwa bw’uyu mwaka (reba Sir 7, 36). Gusenga Imana ntibitana no kwifatanya n’abakene n’abababara. Kugira ngo isengesho ryacu rishimwe na Nyagasani, tugomba mbere na mbere kumenya ko buri muntu, niyo yaba umekene cyane kandi usuzuguritse inyuma y’abandi bose, yaremwe mu ishusho y’Imana.Gutahura iri banga ni byo biduhesha imigisha y’Imana, ikuruwe n’ubuntu tugirira abakene. Bityo rero, igihe twahariye amasengesho ntigikwiye kutubera urwitwazo rwo kwirengagiza umuturanyi wacu uri mu bibazo, kuko byaba bihabanye n’ukuri : imigisha ya Nyagasani idusenderaho n’amasengesho yacu akagera ku ntego yayo igihe aherekejwe no kwita ku bakene.

3. Nubwo iyi nyigisho ari iya kera, natwe ubwacu iratugenewe ! Mu by’ukuri, ijambo ry’Imana rirenga imbibi, igihe, amadini n’imico. Ubuntu bushyigikira abanyantege nke, buhumuriza abababaye, bugabanya imibabaro, bugarurira icyubahiro abacyambuwe, ni bwo bukwiye kuranga ubuzima bwa muntu bwuzuye. Kwiyemeza kwita ku bakene no ku byo bakeneye byinshi kandi bitandukanye, ntibikwiye gukorwa gusa igihe dufite akanya cyangwa ku nyungu zacu bwite, habe yewe no gushingira ku mishinga y’ikenurabushyo cyangwa igamije imibereho myiza. Imbaraga z’ubuntu bw’Imana ntizishobora gukomwa imbere n’imigambi yacu y’ubwikunde butuma duhora twirebaho.
Guhoza ijisho ku bakene biragoye, ariko birakenewe cyane kurusha ikindi gihe cyose niba dushaka guha icyerekezo gikwiye ubuzima bwacu bwite n’imibanire yacu n’abandi. Ntihakenewe amagambo meza, ahubwo hakenewe ubwitange bufatika, bubyukijwe n’urukundo rw’Imana. Buri mwaka, kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abakene, ngaruka kuri ibi bigaragara mu buzima bw’ibanze bwa Kiliziya, kuko abakene bahari kandi tuzabahorana (reba Yh 12,8) kugira ngo badufashe kwakira Kristu mu mibereho yacu ya buri munsi.
4. Guhura n’abakene bikunze kudutera ibibazo kandi bigatuma dutekereza cyane. Ni gute dushobora kubafasha gukuraho cyangwa byibuze kugabanya guhezwa kwabo n’ububabare bwabo ? Ni gute dushobora kubafasha mu bukene bwa roho ? Umuryango wa gikirisitu urahamagarirwa kugira uruhare muri ubu buryo bwo gusangira no kwiyumvisha ko nta bandi byaharirwa. Kandi kugira ngo dufashe abakene, natwe ubwacu dukeneye kubaho mu bukene dutozwa n’Ivanjili ntagatifu. Ntidushobora kumva ‘tuguwe neza" mu gihe umwe mu bagize umuryango w’abantu asigaye inyuma n’ahantu habi. Umuryango w’abana b’Imana aho waba uri hose no mu gihe icyo ari cyo cyose ugomba gufata iya mbere mu kumva ugutabaza bucece kw’abakene batabarika barimo abagabo, abagore n’abana , kugira ngo ubahe uruvugiro, ubarengere kandi wifatanye na bo imbere y’ababaryarya n’ababasesezeranya ibyo batazasohoza,bityo na bo bagire uruhare mu buzima bw’umuryango.
Yego Kiliziya ntifite ibisubizo bihagije yageza ku batuye isi, ariko ku bw’ubuntu bwa Kristu ishobora gutanga ubuhamya n’ibimenyetso by’urukundo. Yifitemo kandi umuhate wo kuvugira ababuze iby’ibanze byo kubaho. Ku bakristu, kwibutsa buri wese agaciro gakomeye k’inyungu rusange ni ubwitange bukomeye, bugaragarira mu mbaraga zishyirwa mu kugenzura ko nta muntu n’umwe wavukijwe icyubahiro akwiye nk’umuntu, mu by’ibanze akenera.
5. Kurambura ukuboko, byerekana ko twifitemo ubushobozi karemano bwo gukora ibikorwa bitanga ubuzima. Mbega amaboko arambuye dushobora kubona buri munsi ! Ikibabaje, ni uko umuvuduko w’ubuzima udusunikira mu muhengeri wo kutagira icyo twitaho ugenda wiyongera, kugeza n’aho tutakibasha kumenya ibyiza byose bikozwe bucece, bikorwa buri munsi no mu buntu bwinshi kandi hafi yacu. Gusa iyo habayeho ikintu gihungabanya inzira y’ubuzima bwacu ni bwo amaso yacu abasha kubona ibyiza by’”abatagatifu” duturanye, by’abatuba hafi, bagaragaza ko Imana ihari ”(reba urwandiko rwa papa rwitwa “Gaudete et Exultate”, n. 7), ariko bucece. Mu binyamakuru, ku mbuga zo kuri murandasi no kuri televiziyo, huzuyeho amakuru menshi avuga ku bibi ku buryo byatuma umuntu atekereza ko ikibi kiganje. Nyamara si ko bimeze. Yego ntitwahakana ko ububi n’ubugizi bwa nabi, ihohoterwa na ruswa biriho byinshi, ariko ubuzima bugirwa kandi n’ibikorwa byubaha n’iby’ubugwaneza, bitagamije gusa gukemura ibibazo byatejwe n’ikibi, ahubwo biduhatira gutera indi ntambwe tukarenga iyo nabi, tukanigiramo icyizere.
6. Kurambura ukuboko ni ikimenyetso kibutsa ko uri hafi, ubufatanye, n’urukundo. Mbega amaboko arambuye twabonye muri aya mezi, ubwo isi yose yari yibasiwe na koronavirusi yateje ububabare n’urupfu, ukwiheba no gushya ubwoba ! Ukuboko kurambuye k’umuganga wita kuri buri murwayi kandi agerageza gushaka umuti ukwiye. Ukuboko kurambuye k’umuforomo n’umuforomokazi bakoraga amasaha y’ikirenga kugira ngo bite ku barwayi. Amaboko arambuye y’abayobozi bashakishaga uburyo bwo kurokora ubuzima bwinshi bushoboka. Amaboko arambuye y’abanyafarumasi bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga baha abantu ibyo bakeneye cyane. Amaboko arambuye y’abapadiri batangaga umugisha nyamara imitima yabo yarashegeshwe. Amaboko arambuye y’abakorerabushake bafashaga abatuye mu mihanda n’abadafite icyo kurya. Amaboko arambuye y’abagabo n’abagore batangaga ubufasha butandukanye bw’ibanze bakanacunga umutekano. Hari n’andi maboko arambuye atabarika tudashoboye kurondora, yose yagira igisingizo kirekire cy’imirimo myiza. Aya maboko yose yarwanyije kwandura n’ubwoba atera inkunga kandi atanga ihumure.
7. Iki cyorezo cyaradutunguye, kidutera tutiteguye, gituma dushya ubwoba ndetse tuniheba. Nyamara, amaboko ntiyigeze areka kwegera abakene. Ibi byatumye twese turushaho kumenya ko abakene bahari hagati yacu kandi bakeneye ubufasha. Ibikoresho by’impuhwe ntibijya bitungurwa. Gahunda ihoraho hamwe n’imyitozo birakenewe, bishingiye ku buryo natwe twumva dukeneye ukuboko kurambuye.
Ubuzima twabayemo mu gihe cy’icyorezo bwateje impagarara zikomeye mu mitekerereze yacu. Twasanze dukennye kurushaho kandi tutihagije ubwacu nyuma yo kubona aho ubushobozi n’umudendezo byacu bigarukira. Kubura akazi n’amahirwe yo kuba hafi y’abo dukunda ndetse n’abo dusanzwe tuziranye, kubura ubusabane, byatumye dutahura inzira nshya tutari tumenyereye. Twahungabanye kuri roho no mu butunzi, twisanga mu bwoba. Aho twari twifungiranye mu ngo zacu, twongeye kubona akamaro ko koroshya no guhanga amaso ku by’ingenzi. Twabonye ko dukeneye imyumvire mishya y’ubuvandimwe kugira ngo dufashanye kandi twubahane. Ubu ni igihe cyiza cyo kongera kumva ko dukeneranye, ko dufite inshingano dusangiye bamwe ku bandi no ku isi [...]. Twari twariyandaritse bihagije, twabaye mu byangiza roho zacu, dutesha agaciro ingengamyitwarire, ubuntu, ukwemera, ubunyangamugayo. […] Uku gusenya urufatiro rwose rw’imibanire myiza kwaduteje ubushyamirane, buri wese aharanira kubungabunga inyungu ze ; kwatumye havuka uburyo bushya bw’ihohoterwa n’ubugome, kandi kubuza iterambere ry’umuco nyawo wo kurengera ibidukikije”(reba urwandiko rw’ububwirize rwa Papa rwitwa “. Laudato Si ’, n. 229). Muri make, ihungabana rikomeye ry’ubukungu, imari na politiki ntirizigera rirangira igihe cyose tutazita ku nshingano buri wese afite kuri mugenzi we no kuri buri kiremwa muntu.

8. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka" No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama " iraduhamagarira gusohoza inshingano zacu no kwitangirana bamwe ku bandi, nta guca ku ruhande nk’abantu twumva dusangiye gupfa no gukira. Iradushishikariza kwikorera umutwaro w’abanyantege nke, nk’uko Pawulo mutagatifu abitwibutsa, ati “Umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo. Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo : Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. (…) Nimwakirane imitwaro yanyu ”(Gal 5,13-14 ; 6,2). Pawulo Intumwa aratwigisha ko umudendezo twaronkewe n’urupfu n’izuka rya Yezu Kristu uha buri wese muri twe inshingano yo kwita ku bandi, cyane cyane abanyantege nke. Si ibyo umuntu yakora abishatse rero, ahubwo ni ikimenyetso nyakuri cy’ukwemera twamamaza.
Aha na none igitabo cya Mwene Siraki gishobora kudufasha. Kigaragaza uburyo bufatika bwo gushyigikira abanyantege nke gikoresheje amashusho adukora ku mutima. Ubwa mbere, kiradusaba kugirira impuhwe abababaye : "Ntugatererane abarira" (Sir 7, 34). Icyorezo cyatumye twigunga mu ngo tutabishaka, bitubuza guhura no gufata mu mugongo inshuti n’abo dusanzwe tuziranye bagize ibyago byo kubura ababo. Umwanditsi aravuga kandi, ati "Ntugatinye gusura umuntu wese urwaye" (7, 35). Ntabwo twashoboye kuba hafi y’abababaye, kandi twanarushijeho kumenya intege nke z’ubuzima bwacu. Muri make, Ijambo ry’Imana ntirihwema kudushishikariza gukora ibikorwa by’urukundo.
9. Ni muri ubwo buryo rero iri tegeko " No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama " ku rundi ruhande, rirwanya imyifatire y’abigira ntibindeba kandi ntibaterwe impungenge n’ubukene kenshi baba bagizemo uruhare. Kutagira icyo bitaho n’ubushinyaguzi ni byo byabaye ifunguro ryabo rya buri munsi. Mbega uburyo batandukanye n’amaboko atangana umutima mwiza twasobanuye haruguru ! N’iyo bagize ngo bararambura amaboko, baba bihutira gukora kuri za mudasobwa zabo kugira ngo bimure amafaranga bayavana mu bice bimwe by’isi bayajyana mu bindi, bagakungahaza abakire,bagatindahaza rubanda rutagira ingano cyangwa bakagusha ibihugu byinshi mu bukene. Amaboko amwe aramburiye mu gukusanya amafaranga aturutse mu kugurisha intwaro abandi, harimo n’abana, bakoresha mu kwica no guteza ubukene. Andi maboko aramburiye mu guhanahana rwihishwa imiti yica kugira ngo yikungahaze, abeho mu buryo bwiza kandi burenze cyangwa mu gutanga ruswa rwihishwa kugira ngo abone inyungu mu buryo bworoshye kandi atari abikwiye. Abandi bigaragaza nk’abiyubashye maze bagashyiraho amategeko bazi neza ko na bo ubwabo badashobora kuyubahiriza.
Muri ibi bintu byose, « abashyizwe ku ruhande » baracyategereje.Ikibabaje ni uko mu rwego rwo gushyigikira ubuzima butarimo abandi, cyangwa gushimishwa n’uku kwikunda, twateje imbere isi irangwa no kutita ku bandi. Mu buryo dusa n’aho tutazi, ntitukibasha kugirira impuhwe abakene batabaza, ntitugiterwa amarira n’ibyago by’abandi, yewe no kubitaho ntacyo bikitubwiye, nk’aho ibyo byose bigomba gukorwa n’abanyamahanga twebwe twigaramiye. ” (Ap. Evangelii Gaudium Guhugura, n 54). Ntidushobora kwishima igihe cyose aya maboko abiba urupfu azaba atarahindukamo ibikoresho by’ubutabera n’amahoro ku isi yose.
10. “Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe” (Sir 7, 36). Aya ni yo magambo asoza umutwe wa 7 w’ Igitabo cya Mwene Siraki. Uyu murongo ushobora gusobanurwa ku buryo bubiri. Ubwa mbere ni uguhora tuzirikana ko ejo cyangwa ejobundi ubuzima bwacu bwo kuri iyi si buzarangira. Kwibuka ko iherezo ry’ubuzima bwacu ari rimwe, bishobora gutuma mu mibereho yacu twita ku bakennye kuturusha, batahiriwe n’ubuzima nkatwe. Ubwa kabiri ni uko hariho iherezo cyangwa intego buri wese agana. Ibi bishatse kuvuga ko ubuzima bwacu ari umushinga n’urugendo. “Iherezo” ry’ibikorwa byacu byose rigomba kuba urukundo gusa. Iyi ni yo ntego nyamukuru y’urugendo rwacu, kandi nta kintu na kimwe gikwiye kuturangaza. Uru rukundo ni rumwe rusangira n’abandi, rwitangira abandi, ni rumwe tugira nyuma yo kumenya ko Nyagasani yadukunze mbere kandi akaduhamagarira kurangwa n’urukundo. Ibi tubibonera mu buryo umwana yishima cyane iyo ahuye n’umubyeyi akamusekera,kuko aba yumva akunzwe kubera gusa ko ariho. Ni no muri ubwo buryo rero inseko dusangiye n’abakene iba isoko y’urukundo kandi igakwirakwiza urukundo hose. Ukuboko kurambuye gukwiye guhora guherekejwe n’ukumwenyura kuri ba bandi batanga bucece, babikora bashimishijwe gusa no kubaho nk’abigishwa ba Kristu.
11. Umubyeyi w’Imana ajye aduherekeza muri uru rugendo rwa buri munsi rwo guhura n’abakene, we Mubyeyi w’abakene ku buryo buhebuje. Bikira Mariya azi neza ingorane n’imibabaro by’ababaye ibicibwa, kuko na we yisanze ari kubyarira Umwana w’Imana mu kiraro. Byongeye kandi igihe umwami Herode ahagurukiye kubagirira nabi, yahungiye mu kindi gihugu ari kumwe n’umugabo we Yozefu n’Umwana Yezu. Uyu muryango mutagatifu wabaye mu buhunzi imyaka myinshi. Ngaho rero nidusabe Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene ahurize hamwe abana be akunda n’ababitangira bose mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu. Kandi iri sengesho ritume turamburira amaboko gusangira no guhoberana nk’abavandimwe bongeye guhura.
Bikorewe i Roma, Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterani, ku wa 13 Kamena 2020, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umwaka wa munani ndi ku buyobozi bwa Kiliziya gatolika ku isi.

Papa Fransisko