CEPR/BNC : Ubutumwa bw’umukateshisti bukwiye no kuba umurimo wamutunga- Myr Rukamba

Ibyo ni bimwe mu byo Musenyeri Filipo Rukamba yatangarije mu nama yahuje abapadri, abarimu n’abakangurambaga bashinzwe Katesheze ku rwego rwa za diyosezi, i Kigali, mu gihe cy’iminsi 2, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2021 kugira ngo bigire hamwe ibikwiye kuranga umukateshisti muri paruwasi n’umwarimu w’isomo ry’Iyobokamana mu mashuri ndetse n’ibyo yagombye guhabwa kugira ngo arangize neza ubutumwa bwe.

Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama Y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda unafite mu nshingano ze Iyobokamana na Kateshezi wayoboye iyo nama, avuga ko umurimo wo kwigisha uza mu y’ibanze Yezu yaraze abazakomeza ubutumwa bwe akaba ari na yo mpamvu nk’abayobozi ba Kiliziya bafite inshingano zo kwita no
kuvugurura umurimo w’Ubutumwa bw’Umukateshisti. Ati ”Turasababwa kugira icyo dukora kugira ngo ubukristu bwacu bwinyagambure no gusobanurira abantu ibijyanye n’ukwemera. Ntabwo umurimo w’ubwigishwa wakorwa na padiri gusa, dukeneye n’abakristu bitangira Kiliziya mu nzego zose, abakuru, urubyiruko, abana, kugeza no mu miryango. Kandi barahari”.

Nubwo hari byinshi byakozwe muri uru rwego, Myr Filipo ngo asanga hari ibikeneye kurushaho kunozwa nk’inyigisho n’amasomo bihabwa abitegura ubutumwa bw’umukateshisti n’umwarimu w’ísomo ry’iyobokamana mu mashuri n’uburyo boherezwa mu butumwa. Muri uwo murongo, uyu Mwepiskopi akaba yamenyesheje ko amategeko agenga umukateshisti mu Rwanda ari hafi gutangazwa kugira ngo ubutumwa akora bube n’umurimo ushobora kumutunga. Ikindi kandi ngo hari ibiganiro biri kuba hagati ya Kiliziya na Ministeri y’Uburezi aho bari gusuzumira hamwe uko abarangije muri “Catholic Universty of Rwanda” bajya bahabwa akazi.

Iyi nama y’abashinzwe Kateshezi mu Rwanda ibaye nyuma y’uko Papa Fransisko aherutse kwandikira abayobozi ba Kiliziya ku isi hose ku wa 10 Gicurasi 2021 abamenyesha ko ashyizeho ku mugaragaro urwego rw’abakateshisti muri Kiliziya. Muri iyi baruwa, Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi akaba asaba abepiskopi n’abapadri kwita ku bakristu bitangira ubu butumwa bw’ubwigishwa n’isomo ry’Iyobokamana kuko ari wo mutima shingiro w’iyogezabutumwa rya Kiliziya.

Mu gika cya 8 cy’iyo baruwa, Papa Fransisko aragira, ati “Ubu butumwa bufite agaciro gakomeye mu mirimo isaba ubushishozi buhagije bw’umwepiskopi kandi ibyo bikaba bigaragazwa n’umuhango ubyemeza ku mugaragaro. Ni ngombwa ko ubu butumwa buhabwa abagore n’abagabo bafite ukwemera gukomeye n’ubumuntu buhamye. Bagomba guhabwa ubumenyi mu bya Bibiliya, ubumenyamana, kwigisha n’iby’ibanze muri Kateshezi. Barasabwa by’umwihariko gukorana ubudahemuka n’abapadiri, gukorana ubushake aho bahawe ubutumwa no kurangwa n’ishyaka nk’iry’intumwa.” Papa Fransisko akaba yaratangaje ko mu minsi ya vuba agiye kohereza amabwiriza y’uburyo bazajya bashyirwaho (boherezwa mu butumwa) ku mugaragaro.

Myr Filipo avuga ko igishya iyi baruwa izanye ari uko Papa Fransisko abashishikariza kubyitaho. Ati “Urebye muri iki gihe abapadri n’abihayimana barasa n’aho bitaye cyane ku mirimo yo kuyobora no gutagatifuza imbaga gusa. Kwegera abakristu, abigishwa, ba bandi basonzeye ijambo ry’Imana babirekeye abalayiki. Aha rero hakenewe kuvugururwa.”

Itangazo risoza imirimo y’igihembwe cya kabiri cy’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda yo ku wa 4 - 7 Gicurasi 2021, rigaragaza ko Abepiskopi basesenguye imbogamizi ziri mu isomo ry’Iyobokamana mu mashuri na Kateshezi n’ubufatanye ngombwa hagati ya Leta na Kiliziya mu burezi.

Mu nama yaberaga i Kigali kuva ku wa 24 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2021, abagize Komisiyo y’Abepiskopi ya Kateshezi mu Rwanda bakaba bahawe umukoro wo kwegeranya amakuru akenewe arebana n’ubutumwa bw’abaketeshisti mu maparuwasi n’abarimu b’iyobokamana mu mashuri, uko bwari busanzwe bukorwa n’ibikwiye kuvugururwa. Ibi bikazafasha Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda gutanga umurongo n’icyerekezo cy’ubutumwa bwa Kateshezi n’isomo ry’Iyobokamana ku buryo bushya kandi buvuguruye.

JMv Uwitonze
DOCICO