Myr Edouard arashima uruhare rw’ikoranabuhanga mu ikenurabushyo n’iyogezabutumwa.

Yabitangarije mu nama ya Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (CEPR) ishinzwe kwita ku ikenurabushyo yateraniye i Kigali ku Cyicaro cya CEPR kuri uyu wa mbere tariki ya 14 kamena 2021.

Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, wayoboye imirimo y’iyi komisiyo yongeye guterana nyuma y’igihe kitari gito bitewe n’ingaruka za covid-19 akaba asanga ikoranabuganga ryaragize uruhare rukomeye cyane mu iyogezabutumwa no mu ikinerabushyo kuko ryabafashije kugera aho batari gushobora kugera kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo. Ati “Turashima uruhare rwa Radio Maria Rwanda na Pacis TV mu ikenurabushyo n’iyogezabutumwa muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo”.
Uretse kandi ibyo bitangazamakuru, Myr Edouard yishimiye uburyo hari abapadiri ndetse n’abalayiki bagenda bagira uruhare rukomeye mu ikenurabushyo n’iyogezabutumwa bakoresheje nk’imbuga za yutube (Youtube) n’izindi mbugankoranyambaga. Ariko, ku rundi ruhande, atanga inama ko abalayiki bakora iyogezabutumwa bifashishije imbugankoranyambaga bakwiye kugendera mu murongo wa Kiliziya babifashijwemo n’abapadiri babayobora. Ati “Ibyo bizatuma hatabaho abantu batanga inyigisho zidahuye n’amahame tugenderaho”.

Muri uru rwego akaba asaba abashinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo ku rwego rwa za diyosezi kumenya abo bafatanya kandi abo na bo bakamenyesha komisiyo ibyo bakora.
Inama ya Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (CEPR) ishinzwe kwita ku ikenurabushyo yari yahuje abashinzwe ikenurabushyo ku rwego rwa za diyosezi zose zo mu Rwanda yasuzumye uko rihagaze muri ibi bihe. Yashimangiye kandi icyifuzo cya Papa Fransisko ko urugo rukwiye kuba kiliziya nto, ihamagarira abalayiki kurushaho kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya.

JMV UWITONZE
DOCICO/CEPR