Papa Fransisko arashishikariza abakristu kwitabira icyumweru cy’amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu

Nyuma yo kuvuga Indamutso ya Malayika ku wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, Papa Fransisko yibukije abakristu bose ko hari icyumweru cy’amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu, gitangira ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama, kandi ahamagarira buri wese gukora ibishoboka byose mu gushyigikira ubumwe bw’abemera Kristu.

Gusabira Ubumwe bw'Abemera Kristu : 18-25/01/2022

Muri uyu mwaka wa 2022, amasengesho y’iki cyumweru akaba yibanda ku nsanganyamatsiko ivuga ku banyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Betelehemu kuramya Umwami wari warategerejwe igihe kinini : “Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya”.

Papa avuga ko mu buryo nk’ubwo, abakristu bo mu mico itandukanye n’imigenzo ari abasangirangendo bagana ku bumwe bwuzuye, bashobora kugeraho gusa mu kurangamira Yezu.
Papa akaba ashishikariza abakristu kwitabira iki cyumweru, gusengera ubumwe bw’abemera Kristu ndetse no kubwitangira.
Iki cyumweru cy’amasengesho, kiba buri mwaka kuva ku wa 18-25 Mutarama, gihurirwaho n’amadini n’amatorero by’abemera Kristu ku isi yose. Insanganyamatsiko yo mu 2022 yatoranijwe n’Inama y’Amatorero yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ifatanije n’ Inama Ifasha Papa Guteza Imbere Ubumwe bw’Abakristu. Mu gihe cy’icyumweru, abakristu bose bahamagarirwa kuzirikana buri munsi ku gice cyagenwe cy’insanganyamatsiko rusange.

Buri munsi ufite ingingo izirikanwaho
“Twabonye inyenyeri ye iburasirazuba” ni ingingo y’umunsi wa mbere, naho uwa kabiri uzayoborwa n’insanganyamatsiko igira, iti “Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe ?”
“Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n’abaturage bose b’i Yeruzalemu” ni byo bizibandwaho ku munsi wa gatatu.
Iya kane izibanda kuri “Nawe Betelehemu …., ntabwo uri uw’inyuma” ".
Ku munsi wa gatanu, hazazirikanwa ku nteruro igira, iti “Ni bwo iyo nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibagiye imbere”.
Ku munsi wa gatandatu, insanganyamatsiko izaba igira, iti “Nuko binjira mu nzu basanga umwana ari kumwe na nyina Mariya, bamwikubita imbere baramuramya”.
Ku munsi wa karindwi, abakristu bararikiwe gusenga bazirikana ku mpano z’abanyabwenge : “Bahambura ibintu bazanye bifite agaciro barabimutura. Byari izahabu n’ububani n’imibavu y’igiciro”.
Hanyuma, umunsi wa munani ari na wo wa nyuma uzibanda kuri : “Banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo”.

Papa ubwe azasoza iki cyumweru
Ibiro bya Papa Bishinzwe Liturujiya byatangaje, ku wa gatanu, ko Papa azayobora amasengesho yo ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki 25 Mutarama 2022, mu gusoza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’abemera Kristu. Ni umuhango uzabera muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Pawulo i Roma, bikazaba ari ku munsi Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru ukomeye wo guhinduka kwa Mutagatifu Pawulo.

Ikoraniro rya mbere ry’ Iminsi umunani y’amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abakristo ryabaye mu mwaka w’1908, biturutse ku gitekerezo cya Nyakubahwa Padiri Pawulo Wattson.
Mu bihugu byo mu majyaruguru y’isi, Icyumweru cy’Amasengesho yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu gitangira kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama. Ayo matariki yagenwe na Pawulo Wattson mu mwaka w’1908, ayahuza n’igihe kiri hagati y’iminsi mikuru y’abatagatifu Petero na Pawulo.
Mu bihugu byo mu majyepfo y’isi, aho ukwezi kwa Mutarama guhurirana n’ibiruhuko by’igihe cy’ubushyuhe, bahisemo gufata indi tariki, nko hafi ya Pentekote.

DOCICO/Conférence Episcopale du Rwanda.
https://eglisecatholiquerwanda.org/kn/ecrire/?exec=article&id_article=1460

Ivomo : https://www.vaticannews.va/en/pope/news/2022-01/pope-may-we-all-join-in-week-of-prayer-for-christian-unity.html