“Abakora mu buvuzi ntibakwiye kugarukira ku kuvura abarwayi gusa ahubwo bagomba no kubagaragariza kubaba hafi”, Papa Fransisiko

Aya ni amwe mu magambo ari mu butumwa Nyiricyubahiro Papa Fransisko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yageneye abakristu gatolika n’abatuye isi bose kuri uyu munsi Kiliziya Gatolia ihimbaza ku ncuro ya 30 umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abarwayi.

Muri ubu butumwa bwe, Papa Fransisko yavuze ko asabira abantu bakora mu buvuzi aho bari hose kurushaho kuba abanyampuhwe kugira ngo ntibagarukire mu kuvura gusa, ahubwo banagaragarize abarwayi ukubaba hafi bya kivandimwe. Akaba anashishikariza kandi abatuye isi gusura abarwayi n’abageze mu zabukuru.
Insanganyamatsiko yatoranijwe kuri uyu munsi wa mirongo itatu iragira iti : « Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe » (Lk 6,36). Papa Fransisko ahera aha asaba abaganga by’umwihariko, n’abatuye isi muri rusange kwigana Imana, « Nyirimpuhwe zihebuje », Yo ihora irebana abana bayo indoro yuje urukundo rwa kibyeyi, kabone n’iyo baba bitandukanyije na Yo. Kimwe n’umuhanuzi Izayi, Papa asanga impuhwe z’Imana zibumbatiye icyarimwe iz’umubyeyi w’umugabo n’iz’uw’umugore (reba Iz 49,15).
Abaganga bakora ku mubiri ubabaye wa Kristu
Ahereye kuri iriya nsanganyamatsiko, Papa Fransisko abona ubutumire bwa Yezu bwo kuba abanyampuhwe nka Data bufite igisobanuro cyihariye ku baganga, abaforomo, abakora ahatangirwa ibizami, abashinzwe gufasha no kwita ku barwayi, ndetse n’abakorerabushake benshi baha umwanya wabo w’agaciro abababaye.
Papa, ati, “Nshuti, mukora mu buvuzi, serivisi zanyu ku barwayi, mukorana urukundo n’ubuhanga, zirenga imipaka y’ubunyamwuga zikaba ubutumwa. Ibiganza byanyu bikora ku mubiri wa Kristu ubabaye bishobora kuba ikimenyetso cy’ibiganza by’Imana Data byuje impuhwe. Mumenye neza icyubahiro gikomeye cy’umwuga wanyu, kimwe n’inshingano zijyana na wo.”
Ikoranabuhanga mu buvuzi rigomba gushyira imbere umurwayi
Mu butumwa bwe kandi, Papa Fransisko yishimira ikoranabuhanga mu buvuzi rimaze kugerwaho, aho asanga ryaratumye bishoboka gutunganya imiti ishobora gufasha abarwayi ; ubushakashatsi bukomeje kandi gutanga umusanzu wabwo mu kurwanya indwara za kera n’inshya, ndetse n’ubuvuzi bwo kongera gutanga uburere na bwo bukaba bwariyunguye ubumenyi n’ubuhanga. Cyakora ariko ngo ibi byose ntibigomba na rimwe gutuma habaho kwibagirwa umwihariko wa buri murwayi, icyubahiro n’intege nke bye.
Ati, “Buri gihe, umurwayi aba afite akamaro kanini kuruta uburwayi bwe. Ni na yo mpamvu rero uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuvura budashobora kwirengagiza gutega amatwi umurwayi, amateka ye, ibimuhangayikishije n’ubwoba bwe. Nubwo byaba bidashoboka ko akira, buri gihe agomba kuvurwa, guhumurizwa, no kugira hafi ye umuntu ugaragaza ko yitaye cyane ku bumuntu bwe kuruta uko yitaye ku ndwara arwaye”.
Papa akaba yifuza ko amasomo ahabwa abakozi bo mu buvuzi yabasha guteza imbere ubushobozi bwo gutega amatwi no kwisanisha n’abandi.


Uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi washyizweho mu w’ 1992 na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, mu rwego rwo gukangurira umuryango w’Imana, ibigo nderabuzima bya Kiliziya gatolika n’indi miryango itabogamiye kuri Leta kwita ku barwayi ndetse n’ababafasha bose.
DOCICO/CEPR