CEPR : DIYOSEZI YA BYUMBA YABONYE UMWEPISKOPI MUSHYA

Nk’uko tubikesha itangazo ry’Ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, NYIRUBUTUNGANE Papa Fransisko yagize Musenyeri Papias MUSENGAMANA umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba. Akaba asimbuye kuri uyu mwanya Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA wemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Myr Papias MUSENGAMANA watorewe kuba umwepiskopi wa Byumba

Myr Papias Musengamana avuka muri diyosezi ya Kabgayi. Yari asanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, yitiriwe Mutagafu Karoli Boromewo.
Uyu mushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba yavutse ku wa 21 Kanama 1967 muri paruwasi ya Byimana, muri diyosezi ya Kabgayi. Amaze kwiga amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), yinjiye muri Seminari Nto ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi (1982-1988). Yize mu iseminari nkuru ya Rutongo kuva 1988 kugeza 1989 akomereza mu iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi kuva mu 1989 kugeza 1991. Amasomo ya tewolojiya yayigiye muri kaminuza Gatolika y’i Yaoundé muri Kameruni (1991-1996) aho yakuye impamyabumenyi muri Tewolojiya na Bibiliya. Yahawe ubupadiri ku wa 18 Gicurasi 1997.
Kuva yaba padiri, yagiye akora imirimo itandukanye.
Yabaye Umunyamabanga w’umwepiskopi (1997-1999). Kuva mu 1999 kugeza muri 2005 yagiye kwiga mu Budage muri Albert-Ludwigs-Universität Freiburg ahakura impamyabumenyi y’ikirenga muri tewolojiya na Bibiliya. Yabaye padiri wungirije wa Paruwasi ya Kamonyi kuva 2005-2006, aba ushinzwe umutungo wa diyosezi ya Kabgayi kuva 2006 kugeza 2013. Yabaye igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi kuva 2013-2017, maze kuva 2018 kugeza ubu, akaba yari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

JMV UWITONZE
DOCICO/CEPR