Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasomye misa yo guherekeza Papa Benedigito wa 16

Kuri uyu wa 5 mutarama 2023, Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda akikijwe n’abepiskopi gatolika bagenzi be 5, Intumwa ya Papa mu Rwanda, abapadri, abihaye Imana n’Abakristu benshi bahuriye mu gitambo cy’Ukaristiya cyo guherekeza Papa Benedigito wa 16, wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru, witabye ku wa 31/12/2022. Ibi bikaba byabereye muri paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali mu gihe i Vatikani na bo bari mu muhango nk’uyu.

Mu ijambo intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnoldo Catalan, yagejeje ku bakristu mu ntangiriro ya misa, yagize ati « Duteraniye hano ngo tumusabire ngo Roho ye irihukire m mahoro ; twifatanyije n’abagatolika n’abandi bafite ubushake bwiza ku isi yose ngo dushimire Imana ku bw’ingabire y’ubuzima n’umurage mwiza wo kwitangira Kiliziya ».
Mu ntangiriro ya misa, Kardinali Kambanda yasabye abari aho kwifatanya na Papa Fransisko hamwe na Kiliziya yose guherekeza no gushyira mu biganza by’Imana Papa Bendigito igihe kugira ngo Nyagasani amwakire kandi amugororere ku butumwa bwe yashohoje mu bwitange, ukwemera no kwizera, umurage ukomeye asigiye Kiliziya.

Mu nyigisho ye kandi, Kardinali Kambanda yagize ati « Buri muntu agira igihe Imana iba yaramugeneye cyo gusohoza ubutumwa yamuhaye no kugira uruhare mu buzima Imana iba yaramuhaye. Yaranzwe n’ukwemera gukomeye kandi nk’umusimbura wa Petero, yashohoje ubutumwa Yezu yamushinze bwo gukomeza abavandimwe. »

JPEG - 40.3 ko

Yagaragaje ko Papa Benedigito yakomeye ku kwemera kuva kuri Vatikani ya 2, ahangana n’ubuyobe bwari bugamije kuganisha iby’Imana aho bushaka. Ikindi ngo cyamuranze ni ukwicisha bugufi no kuba yari umuntu w’umuhanga. Kardinali Kambanda yavuze ko ubuhanga bwe yabuhuzaga n’ukwemera kandi byose akabikora mu kwicisha bugufi. Ati “ Ni na byo yerekanye yegura ku buyobozi bwa Kiliziya”.
Ikindi cyagarutsweho ni inyandiko ze 3 nk ‘umupapa yanditse zigaragaza ubuhanga bwe no gushimangira amahame n’umurage w’ukwemera kwa Kiliziya. (“Caritas in veritate”, “Spe salvi” na “Deus caritas est”).
“Yari umuntu ukurikira kandi wita ku bababaye”. Aha Kardinali Kambanda yibukije ko ubwo Papa Benedigito yakiraga abapeskopi bo mu Rwanda muri 2005 yabasabye guhumuriza abanyarwanda, kubaka ubwiyunge, amahoro n’ubumwe. Yongeyeho ko uyu mupapa yagumye kuzirikana u Rwanda na jenoside yarubayemo. Ati “Ubwo natorerwaga kuba Kardinali nagiye kumuramutsa nabwo yarabinyibukijie, mu mbaraga nke ze, ambwira ko akomeje gusabira Kiliziya n’abanyarwanda.

Kardinal Kambanda ahamya ko Papa Benedigito wa 16 yaranzwe n’Ukwizera, bikamuha n’imbaraga zo kutagira ikimuhungubanya imbere y’ibyago n’amakuba. Ati “Yizeraga bikomeye Imana guhera no mu bihe yabyirutsemo ku ngoma ya Hitireri na nyuma ya Vatikani II ubwo Kiliziya yagiye iregwa ibintu bikomeye. Aha hose yaranzwe no kwizera no kubinyuramo gitwari. Mu minsi ye yanyuma yahoraga asenga bucece akeye, bitewe n umukiro w’Imana yari afite kandi yizeye.”

Papa Benedigito, amazina yari yarahawe n’ababyeyi ni Joseph Ratzinger. Yavutse mu mwaka w’1927, i Marktl am Inn mu Budage. Imyaka ye y’ubuto yayimaze mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Budage hafi n’umupaka icyo gihugu gihana na Otrishe. Yahawe ubupadiri mu w’1951. Mu w’1977 Papa Pawulo wa 6 yagennye Ratzinger nk’umwepisikopi wa Munich na Freising ndetse nyuma aza no kumugira Karidinali. Muri mata 2005, yayoboye misa yo gushyingura Papa Yohani Pawulo wa 2, ndetse muri uko kwezi aza gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika wa 265.

Ubwo yatunguraga isi yose mu w’2013 agatangaza ko yeguye, icyo gihe Papa Benedigito yavuze ko atagifite imbaraga, zaba iz’umubiri n’izo mu mutwe, ku buryo yabasha kuzuza inshingano nka Papa.
DOCICO/CEPR