Diocèse de Cyangugu

Incamake ku Mateka ya Diyosezi ya Cyangugu

Diyosezi ya Cyangugu igizwe n’uturere tubiri aka Rusizi ”aka Nyamasheke, ikaba ifite ubuso bushobora guturwaho bungana na Km² 1 125, ahandi hasigaye akaba ari icyanya cy’ishyamba rya Nyungwe n’ikiyaga cya Kivu.

Yashinzwe ku wa 14/11/1981, yomowe kuri diyosezi ya Nyundo. Ibarura riheruka (2016) rigaragaza ko ituwe n’abaturage ibihumbi 700,633 birimo abakristu ibihumbi 286,592. Muri abo ababatijwe ni ibihumbi 277,776 n’abigishwa 8,806.

Magingo aya, Diyosezi ya Cyangugu ifite paruwasi 18, santarali 95, sikirisari 60 n’imiryango -remezo 1996.

Ifite abapadiri bagengwa na diyosezi bari mu butumwa 74, abadiri 9 bo mu miryago y’abiyeguriyimana, abafurere 13 n’ababikira 110 bo mu miryango itandukanye.

Kuva yashingwa imaze kuyoborwa n’abashumba 2.

Myr Tadeyo NTIHINYURWA, umwepiskopi wa 1 wa Cyangugu

Myr Tadeyo NTIHINYURWA yavukiye muri paruwasi ya Kibeho ku wa 25 Nzeri 1942, diyosezi ya Gikongoro, intara y’amajyepfo. Yahawe ubupadri ku wa 11 nyakanga 1971. Mu 1981, mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yamutoreye kuba umwepiskopi wa 1 wa Diyosezi yari imaze kuvuka ya cyangugu. Ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 24 Mutarama 1982. Ku wa 3 ukuboza 1994 yatorewe kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali, aza kugirwa arkiyeskopi wayo ku wa 25 werurwe 1996.

Kuva ubwo kugeza ku wa 18 Mutarama 1997, yabifatanyaga no kuyobora diyosezi ya Cyangugu. Yabaye kandi n’umuyobozi (mu kigwi cya papa) wa diyosezi ya Kabgayi (2004-2006) n’uwa diyosezi ya Kibungo (2010-2016). Intego ye ni "Babe umwe" (Ut unum sint)

Myr Jean Damascène Bimenyimana, umwepiskopi wa 2 wa Cyangugu

Myr Yohani Damaseni BIMENYIMANA yavutse ku wa 22/06/1953 i Bumazi, Paruwasi ya Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubupadri ku wa 6/07/1980 ku Nyundo. Yatorewe kuba umushumba wa Cyangugu ku wa 18 mutarama 1997 ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 16 werurwe 1997 i Cyangugu. Yitabye Imana ku wa 11 werurwe 2018. Intego ye yari "Mu bwiyoroshye no mu rukundo" (IN HUMILITATE ET CARITATE).

Ushaka kumenya byinshi kuri iyi diyosezi fungura iyi linki Cyangugu

RETOUR