GUSOZA IKORANIRO RY’UKARISITIYA 2021

IJAMBO RYA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI VISENTI MU GUSOZA IKORANIRO RY’UKARISTIYA MU RWEGO RW’IGIHUGU KU WA 12/12/2021Automatic word wrap
Kigali, Regina Pacis, 12/12/2021

JPEG

Nyiricyubahiro Antoni Kardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali,Automatic word wrap
Bepiskopi,Automatic word wrap
Nyakubahwa Uhagarariye Ibiro bya Papa mu Rwanda,Automatic word wrap
Bayobozi,Automatic word wrap
Basaseridoti, Automatic word wrap
Biyeguriye Imana,

Bakristu bavandimwe,

Imana mu rukundo rwayo rutagereranywa yaduhaye guhimbaza bwa mbere Ihuriro ry’Ukaristiya mu rwego rw’igihugu cyacu. Nisingizwe ihabwe ikuzo ubu n’iteka ryose.Automatic word wrap
Nk’uko mubizi, ikoraniro ry’Ukaristiya ni ihuriro ry’abakristu b’ingeri zose, rigamije kurushaho kumva no guha agaciro k’Ukaristiya mu buzima no mu butumwa bwacu.Automatic word wrap
Insanganyamatsiko y’Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya 52 ryabereye I Budapeste muri Hongiriya, tariki ya 5-12/9/2021 ni ibango rya Zaburi ya 87,7 : « NI WOWE SOKO Y’IMIGISHA YACU » (Zab87,7). Inama y’Abepiskopi yayihereyeho, ikurikije umwihariko w’Igihugu cyacu mu mateka twihariye no mu rugendo twagenze kandi tugikomeza, bahisemo insanganyamatsiko igira iti : « UKARISTIYA : ISOKO Y’UBUZIMA, URUKUNDO/IMPUHWE N’UBWIYUNGE ».Automatic word wrap
N’ubwo twari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Koronavirusi, twabashije guhimbaza ku rwego rwa Paruwasi, ahenshi twashoboye kurihimbaza ku matariki 27-30 Gicurasi 2021 ; ku rwego rwa Diyosezi, mu matariki 3-6 Kamena 2021. Twishimiye ko noneho iri Koraniro twagize amahirwe yo kurihimbaza ku rwego rw’igihugu kuva kuwa kane ushize tariki ya 9 kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021 ; ubu tukaba turimo kurisoza.Automatic word wrap
1.GushimiraAutomatic word wrap
Turashimira cyane Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA wemeye kwakira iri koraniro muri Arikidiyosezi ya Kigali bakabitegura neza nkaba mboneyeho no gushimira abantu b’inzego zose bitanze ngo bigende neza.Automatic word wrap
Turashimira abagize komite y’igihugu , komite mu madiyosezi zishinzwe Amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya kubera ubwitange yagize mu myiteguro n’ibikorwa by’aya makoraniro.Automatic word wrap
Turashimira abantu bose mu nzego zose batanze umuganda wabo mu buryo butandukanye. Turashimira kandi n’abakristu bashoboye kwitabirana ibakwe iri koraniro ry’Ukaristiya.Automatic word wrap
Nubwo byari kandi bikiri mu bihe bitoroshye Habayeho inyigisho zateguwe zihabwa abakristu b’ingeri zose, zibahugura ku byerekeye Ukaristiya kandi zibasobanurira kurushaho ukuntu Ukaristiya koko ari isoko y’ubuzima, urukundo/ impuhwe n’ubwiyunge. Automatic word wrap
Abakristu bakanguriwe kurushaho kwitabira imyitozo nyobokamana iganisha kuri Ukaristiya, nko guhimbaza Misa ku buryo bukwiye no gushengerera. Hari inyandiko nyinshi zasohotse zisobanura iyobera ry’Ukaristiya n’imihimbarize ya Misa ntagatifu. Twungutse indirimbo nyinshi z’Ukaristiya nshyashya, ndetse n’izari zisanzweho zongera kwigishwa bundi bushya. Imiryango ya Agisiyo gatolika n’amakoraniro y’abasenga ishingiye kuri Ukaristiya yitaweho ku buryo bw’umwihariko. Automatic word wrap
3. Icyo twimirije imbereAutomatic word wrap
Banyakubahwa , Bakristu bavandimwe,Automatic word wrap
Dushoje Ikoraniro ry’Ukaristiya, ariko ibikorwa twagezeho ntibirangiriye aha, ahubwo tuzabikomeza. Imbuto twasaruye kuri iri Koraniro ntizizadupfire ubusa, ahubwo tuzaziteho kugira ngo zitwerere n’izindi nyinshi. Ukaristiya izakomeza kutubera isoko tuvomaho ubuzima bwa gikristu. Izakomeze idufashe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge turimo. Koko rero, muri uru rugendo, dukeneye imbaraga dukomora kuri Ukaristiya nyine, kuko tutari kumwe na Nyagasani nta cyo twakwishoborera.Automatic word wrap
1)Tuzarushaho guhugukira Ijambo ry’Imana n’inyigisho zisobanura rwose uburyo Ukaristiya ari Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu : akaba ubuzima n’imbaraga za Kiliziya ye, tukamwubaha kandi tukamuhabwa neza ; Automatic word wrap
2)Tuzarushaho kunoza imihimbarize y’Igitambo cya Misa uko Kiliziya ibiteganya, mu buyoboke no mu cyubahiro gikwiye, twirinda ibintu byose byashobora gupfukirana iyo ngabire twiherewe n’Imana ; ari nako duharanira agaciro umunsi w’icyumweru.Automatic word wrap
3)Muri za Paruwasi zacu, tuzagira umwanya uzwi kandi uboneye wo gushengerera Isakaramentu ritagatifu mu rwego rwa Paruwasi, Santarali,shapeli no mu ngo z’abasaseridoti n’abihayimana.Automatic word wrap
4) Tuzakomeza guhugura abakateshiste n’abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya. Abakristu bazakomeza kwibutswa icyubahiro bagomba kugirira Ukaristiya n’aho Igitambo cya Misa giturirwa.Automatic word wrap
5)Gutegura neza kurushaho abana bitegura guhabwa guhazwa bwa mbereAutomatic word wrap
6)Tuzagaruka ku nshingano y’uhabwa Yezu muri Ukaristiya yo kugira ibikorwa by’ubwitange mu gufasha abandi cyane cyane abakene, kimwe no kugaragaza ubumwe, ubuvandimwe, urukundo n’impuhwe muri twe, kuko twebwe abasangira Yezu mu Ukaristiya tugomba no gufata iya mbere mu kubaka isi izira ubusumbane n’akarengane, mu gihe tugitegereje ihindukira rya Nyagasani.Automatic word wrap
7) Tuzakomeza kwifatanya na Kiliziya y’isi yose mu guhimbaza amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya. Twibukiranye ko iry’ubutaha : iya 53 rizabera i Quito mu gihugu cya Equateur- ni muri Amerika y’amajyepfo muri 2024.Automatic word wrap
8) Kubera ko Amakoraniro y’Ukaristiya ari uburyo bw’iyogezabutumwa bwimbitse, mu gihe Inama y’Abepiskopi izaba ibona bikwiye, izajya ihimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rw’igihugu, ibihe Diyosezi yiteguye kuryakira kandi iteganye umurongo ngenderwaho waryo. Umwepiskopi muri Diyosezi ye, abonye bikwiye yakoresha ikoraniro muri Diyosezi ye.Automatic word wrap
Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya nakomeze atubere isoko idudubiza ingabire n’imigisha.Automatic word wrap
Nsoje mbaragiza mwese Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.Automatic word wrap
Mugire mwese amahoro n’umugisha by’Imana.

+Visenti HAROLIMANAAutomatic word wrap
Umwepiskopi wa Diyosezi ya RuhengeriAutomatic word wrap
Intumwa y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda mu Makoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya