UBUTUMWA BWA PAPA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIMUKIRA N’IMPUNZI 2023

UBUTUMWA BWA PAPA FRANSISKO KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA 109 W’ABIMUKIRA N’IMPUNZI 2023

Ku wa 24 Nzeri 2023
« Ubwisanzure mu guhitamo kwimuka cyangwa guhama hamwe »

Bavandimwe nkuda,
Inkubiri yo kwimuka ni ikimenyetso cy’ibihe bigoye kandi bidasobanutse ku buryo kubyumva bisaba ubusesenguzi bukomeye bwa buri kintu cyose mubyo abantu bahura na byo mu kwimuka, inzego z’uko kwimuka, uko byagiye bikorwa mu bihe byahise, kureba igihe uko kwimuka bitangirira n’igihe bimara , umuntu agahera ku buhamya bw’ababibayemo ariko bakaza kugaruka aho bavuye. Kubera inyota mfite yo kugira uruhare mu gushyira ukuri ahagaragara, nahisemo ko ubutumwa bwo ku munsi mpuzamahanga w’109 w’Abimukira n’impunzi bwaharirwa kuvuga ku bwisanzure umuntu akwiye kugira buri gihe mu guhitamo kuva mu gihugu cye. ˝Umudendezo mu kugenda, umudendezo mu guhama hamwe” ni wo mutwe w’umugambi wo guteza imbere ubufatanye byakozwe n’Abepiskopi bo mu Butaliyani mu myaka ya vuba aha nk’igisubizo gifatika ku bibazo by’abimukira muri iki gihe. Mu guhora numva ibituruka muri za kiliziya zo hirya no hino nibwo nashoboye kubona ko ubwo bwisanzure bushishikaje Abashumba mu butumwa bwabo ku buryo buhuriweho.
« Bamaze kugenda, Umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati" Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri ; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwira, kuko Herode agiye guhigahiga umwana ngo amwice. »(Mt 2, 13).
Guhungira mu Misiri k’Umuryango mutagatifu ntabwo byabaye amahitamo yawo, kimwe n’imihungire myinshi yagiye iranga amateka y’umuryango wa Isiraheli. Kwimuka byakagombye buri gihe kuba amahitamo y’umuntu, ariko mu by’ukuri, kenshi, cyane ndetse no muri iki gihe, si ko bimeze. Amakimbirane, ibiza cyangwa gusa kuba abantu badashobora kubaho mu buzima bukwiye kandi butera imbere mu gihugu bakomokamo bihatira abantu babarirwa muri za miriyoni gushyira nzira bakagenda. Mu mwaka wa 2003, Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yatangaje ko " ku bijyanye n’abimukira n’impunzi, kubaka amahoro, bisobanura kwiyemeza gushyiraho ibikorwa bituma abantu badashaka kwimuka, ni ukuvuga, batuye mu mahoro kandi bubashywe mu gihugu cyabo bwite "(Ubutumwa bujyanye no kwizihiza ku ncuro ya 90 umunsi mpuzamahanga w’abimukira n’impunzi, n. 3).
"Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu guhugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose" (Intg 46, 6). Inzara ikabije yatumye Yakobo n’umuryango we wose bahungira mu Misiri, aho umuhungu we Yozefu yabasezeranyije kuzita ku mibereho yabo. Gutotezwa, intambara, ihindagurika ry’ikirere n’ubukene bukabije biri mu bintu bigaragara muri iki gihe bihatira abantu kwimuka. Abimuka bahunga ubukene, ubwoba, kwiheba. Kugira ngo dukureho izo mpamvu kandi duhagarike kwimuka ku gahato, dukeneye gushyira hamwe tukiyemeza, buri wese akurikije inshingano ze. Kwiyemeza gutangirana no kwibaza icyo dushobora gukora, ariko kandi n’ibyo tugomba guhagarika gukora. Tugomba guharanira guhagarika ibyo gusiganwa mu kwigwizaho intwaro, ubukoloni bushingiye ku bukungu, gusahura umutungo w’abandi, gusenya inzu yacu rusange.
“Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye” (Int 2, 44-45). Icyo ikoraniro rya mbere ry’abakristu ryari rishyize imbere kirasa n’aho gitandukanye cyane rwose n’ibiriho muri iki gihe cyacu ! Kugira ngo abimuka babikore mu bwisanzure, tugomba guharanira ko buri wese agira uruhare rukwiye ku mutungo rusange, kubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze no kugera ku iterambere ryuzuye rya muntu. Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo guha buri wese amahirwe yo kubaho mu cyubahiro no kwigaragaza ku giti cye cyangwa mu muryango. Biragaragara ko inshingano nyamukuru ireba ibihugu bakomokamo n’abayobozi babyo, bahamagariwe kugira politiki nziza, ikorera mu mucyo, itariganya, ireba kure kandi ikorera bose, cyane cyane abanyantege nke. Muri icyo gihe ariko bagomba guhabwa imbaraga zo kubikora, batambuwe umutungo wabo kamere n’uw’abantu kandi nta kwivanga guturutse hanze kugamije guharanira inyungu za bake. Kandi mu gihe hari ibintu bituma umuntu ashobora guhitamo kwimuka cyangwa kutimuka, hagomba kwitonderwa ko iri hitamo rimurikirwa kandi rigatekerezwaho, kugira ngo abagabo, abagore n’abana benshi batarenganira mu nzozi zidashoboka cyangwa mu bacuruzi batagira amakenga.
« Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye » (Lev 25,13). Ku bayisiraheli, kwizihiza umwaka wa yubile byagereranywaga n’igikorwa cy’ubutabera rusange : buri wese yashoboraga gusubira mu bihe yari arimo mbere, hakurwaho imyenda yose, gusubizwa ubutaka ndetse n’amahirwe yo kongera kwishimira umudendezo ukwiye ku bagize ubwoko bw’Imana"(Inyigisho, ku ya 10 Gashyantare 2016). Mu gihe twegereje Yubile yo muri 2025, ni byiza kwibuka iyi ngingo yo kwizihiza Yubile. Hakenewe imbaraga zihuriweho na buri gihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo abantu bose bagire uburenganzira bwo kudahatirwa kwimuka, mu yandi magambo, bagire amahirwe yo kubaho mu mahoro no mu cyubahiro mu bihugu byabo. Ubu burenganzira ntiburashyirwaho, ariko ni bumwe mu by’ibanze, kandi kuburinda bigomba gufatwa nk’inshingano zisangiwe n’ibihugu byose ku bijyanye n’inyungu rusange irenga imipaka y’igihugu. Mu by’ukuri, kubera ko umutungo w’isi utagira imipaka, iterambere ry’ibihugu bikennye cyane mu by’ubukungu riterwa n’ubushobozi bwo kugabana bushobora gushyirwaho hagati y’ibihugu byose. Mu gihe cyose ubwo burenganzira buzaba budahari, kandi koko haracyari inzira ndende, benshi bazakomeza guhatirwa kugenda bashaka ubuzima bwiza.
« Kuko nashonje mukamfungurira ; nagize inyota mumpa icyo kunywa ; naje ndi umugenzi murancumbikira ; nari nambaye ubusa muranyambika ; nari ndwaye muransura ; nari imbohe muza kundeba » (Mt 25, 35-36). Aya magambo aradushishikariza kutabona mu bimukira abavandimwe bacu gusa bari mu bibazo, ahubwo no kubabonamo Kristu ubwe ukomanga ku rugi. Ni yo mpamvu, no mu gihe dukora ibishoboka byose kugira ngo ukwimuka kose kube imbuto zo guhitamo mu bwisanzure, tunahamagariwe kubaha cyane ubwigenge bwa buri mwimukira. Ibi bivuze guherekeza no gucunga urujya n’uruza rwabo mu buryo bwiza bushoboka, kubaka ibiraro aho kubaka inkuta, kwagura inzira abimuka banyuramo nta nkomyi kandi ku buryo buhoraho. Ahantu hose twahisemo kubaka ejo hazaza hacu, mu gihugu twavukiyemo cyangwa ahandi, icy’ingenzi ni uko buri gihe haba hari umuryango witeguye kwakira abimukira, kubarinda, kubateza imbere no kubashyira mu bandi, nta vangura kandi ntawe usizwe ku ruhande.
Urugendo rwa sinodi twakoze nka Kiliziya rutuyobora ku kubona mu bantu bugarijwe n’ibibazo - kandi muri bo harimo abimukira n’impunzi benshi - abasangirangendo badasanzwe, bo gukundwa no kwitabwaho nk’abavandimwe. Mu kugendera hamwe ni bwo bwonyine dushobora kugera kure no kugera ku ntego imwe y’urugendo rwacu.

Bikorewe i Roma, kuri Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterani, ku wa 11 Gicurasi 2023

Papa Fransisko

Isengesho
Mana, Data Ushoborabyose
duhe inema yo guharanira ubutabera, ubufatanye n’amahoro tudacogora,
kugira ngo abana bawe bose bagire ubwisanzure bwo
guhitamo kwimuka cyangwa guhama aho bari.
Duhe ubutwari bwo kwamagana
amahano yose yugarije isi yacu,
kurwanya akarengane kose
gahindanya ubwiza bw’ibyo waremye
n’ubusabane bw’inzu yacu rusange.
Dushyigikirishe imbaraga za Roho wawe,
Kugira ngo tubashe kwerekana urukundo rwawe kuri
buri mwimukira ushyira mu nzira zacu
no gukwiza mu mitima n’ahantu hose
umuco wo guhura no guharanira kurengera.

Bwahinduwe mu Kinyarwanda n’Ibiro bishinzwe guhindura inyandiko mu zindi ndimi mu Bunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda