Ibi yabisabwe na Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali akaba na Perezida wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda i Kigali ku wa 1 ukwakira 2019. Musenyeri Kambanda ayaboye uyu muhango yavuze ko ubutumwa bwa Komisiyo, ari ubutumwa bukomeye bw’iyogezabutumwa. Yagize ati « CEJP si umuryango nterankunga. Si ‘ ONG ‘, ni iyogezabutumwa kuko twemera ko Kristu ari we mahoro yacu. Tumurikiwe n’ivanjili ya Yezu Kristu n’inyigisho za Kiliziza ku mibano n’imikoranire n’abantu, bituma amahoro n’iterambera bishobora kubaho ».
Myr Kambanda yatanze umurongo w’imikorere ya CEJP Myr Antoni Kambanda yasabye umunyamabanga mushya kwita kuri za komisiyo za diyosezi, kugira ngo hataba gutatanya imbaraga, ati « Ni ho dufite imbaraga. Ni inzego zidufasha kumanuka no kugera mu miryangoremezo, ni zo twubakiyeho. Bisaba kuzitaho ».
Ikindi yamusabye ni ukwita ku nshingano afite yo kuba ahagarariye Kiliziya y’u Rwanda mu ishuri ry’Amahoro n’Ubwiyunge, ihuriyeho n’u Burundi na RD-Congo « ISPR/ACEAC : Institut Supérieur de Paix et Réconciliation ». By’umwihariko, yasabye abakozi ba CEJP kuba maso, bakajya baburira abepiskopi ahari ikibazo muri sosiyeti, amazi atararenga inkombe. Yagize ati « Iyo uje gutabara utazi aho icyabaye cyaturutse, ugendera ku wateye imbyino, ntutange igisubizo kirambye ku kibazo gihari ». Myr Kambanda yashimiye kandi padiri Gasana Visenti wari umaze imyaka 15 ari umunyamabanga wa CEJP umusanzu yatanze mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Yagaragaje ko ubutabera n’amahoro ari yo nkingi y’iterambere. Ati « Iterambere ry’ibintu gusa ritajyanye n’iterambere ry’abantu bose n’umuntu mu mpande ze soze, baragaruka n’ibintu bagezeho bakabisenya . Kiliziya rero ikomeye ku iterambere ry’umutima, akaba ari yo mpamvu ubutabera n’amahoro ari ubutumwa bukomeye iha agaciro ». Ibyo CEPJ yagezeho ibikesha Umuyobozi wayo
Mu gusezera kwe, padiri Gasana yagaragaje bimwe mu byo komisiyo yagezeho aho yavuze ko ubwo yayigeragamo muri 2004 yari ifite abakozi 4 none ubu ikaba ifite 11. Akaba yashimiye Myr Antoni Kambanda umuyobozi wayo ubwitange bwe mu gufasha CEJP kwiyubaka. Ati « Mu myaka 15 nari maze muri CEJP, twagiye tubona abaterankunga ; nkaba nshimira mwebwe Myr Arkiyeskopi ubuvugizi mutahwemye gukora mu kubaka iyi komisiyo kugera muri za diyosezi no gushyiraho urwego rw’abakomiseri. Ibyiza iyi komisiyo muyoboye yagezeho ni byinshi, abaterankuga n’abafatanya bikorwa haba imbere mu gihugu no hanze. Ibi byose tubikesha mwebwe ». Yaboneyeho no gushimira abantu bose bagize uruhare mu kubaka komisiyo barimo n’abakozi bayo.
Padri valensi yashimiye icyizere yagiriwe, asaba inkunga y’isengesho n’ubufatanye.
Padiri Valensi yashimiye Inama y’abepiskopi yamusabye kuza mu butumwa ku rwego rw’igihugu n’icyizere yamugiriye mu kumubonamo umuntu watanga umuganda muri Komisiyo. Yashimiye Padri Gasana wushije ikivi kandi watanze umuganda ufatika muri iyi Komisiyo ikaba ishinze imizi. Yasabye inkunga y’isengesho n’ibitekerezo. Ati : « aho nari indi, si umurimo woroshye, ariko dufatanyije twese, umurimo uzatworohera kuko tuzaba dufite n’ubufasha bw’abepiskopi bacu, by’umwihariko arkiyeskopi wa Kigali. Nzakomereza aho padiri Gasana yari agejeje kandi nzakomeza kumugisha inama nk’umuntu w’inararibonye wahanganye n’ibihe bikomeye ».
JMV UWITONZE DOCICO