Umunyamabanganshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (CNUR) Fideli Ndayisaba, wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko Leta y’u Rwanda by’umwihariko Komisiyo ashinzwe bishimira umurimo Kiliziya Gatolka yakoze muri urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ati “Mu muryango nyarwanda hari icyuho gikomeye. Byasabye imbaraga nyinshi harimo n’uruhare rwa Kiliziya rukomeye. Yatanze umusanzu wayo, nko kwita ku bikorwa bigarura ihumure ry’Abanyarwanda ; binyuze mu nyigisho no mu bikorwa byo kuramira abari bakeneye gufashwa, ngo bagarure ikizere cyo kubaho, batekane. Imitima yari ibabaye ishobore koroherwa, abantu bashobore kugira aho bahurira, bongere gusobeka igihango cyo kubana mu mahoro”.
CNUR irasaba Kiliziya gukomereza aho igeze
Bwana Fideli Ndayisaba yishimiye ibiganiro Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri gutegura. Ati “Ni umwanya mwiza Kiliziya yafashe. Nyuma ya kimwe cya 4 cy’ikinyejana ni igihe cyiza cyo kwisuzuma no kurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’izigikenewe kuko ni urugendo rudahagarara, ikivi cy’ubumwe n’ubwiyunge ntikigra aho cyusirizwa”.
Kimwe mu bibazo CNUR avuga ko bigihari, harimo guhangana n’ingaruka za jenoside no komora ibikomere byasizwe n’amateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo. Ashingiye ku bikorwa bitandukanye Kiliziya yagiye ifatanyamo na Leta muri iyi myaka 25, Fideli Ndayisaba asanga ifite ubuzobere, ubunararibonye n’ubushobozi bwo gufasha Abanyarwanda ku bisohokamo.
JMV UWITONZE DOCICO/CEPR