Save (27-10-2019) : “Gusoza ukwezi kw’Iyogezabutumwa ntibivuze gusoza ubutumwa”-Mgr MWUMVANEZA

Mgr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe iyogezabutumwa ku isi arashishikariza abakristu kurushaho kwishimira kwamamaza Inkuru nziza ya Kristu kuko urugendo rukiri rurerure ngo “Ingoma ya Kristu iganze, urukundo rwimikwe na bose” !

JPEG - 45.6 ko

Ibi akaba yabivugiye mu gitambo cy’Ukaristiya cyo gusoza ukwezi kudasanzwe kwahariwe iyogezabutumwa cyaturiwe muri paruwasi ya Save ku wa 27 ukwakira 2019.

Mgr Mwumvaneza yatangaje ko gusoza uku ‘Ukwakira 2019’ bitavuze gusoza ubutumwa. Asaba ko ibyo abakristu bagezeho muri uku kwezi byabafasha kurushaho kwishimira kwamamaza inkuru nziza kuko muri iki gihe bikenewe cyane kurusha igihe cyahise.

Ati “Ibyo twakoze ntibihagije, abamisiyoneri barakoze cyane ariko kugeza na n’ubu no kuri uyu murambi wa Save, hari ibimenyetso bigaragaza ko Ivanjiri itarashinga imizi mu bantu kandi ari ho babanjirije. Hano iwacu mu Rwanda, ishyano rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ryatugararije ko hakiri urugendo rurerure ngo umunyarwanda ahindurwe n’Inkuru Nziza y’Urukundo Kristu yatuzaniye mu iyobera ry’urupfu n’izuka bye. No mu bindi bihugu twumva ibitambo by’inabi inuka mu isi. Turacyasabwa gukora cyane kugira ngo ngoma ya Kristu iganze, urukundo rwimikwe na bose”.

Mgr Anaclet avuga ko guhimbaza uku kwezi ari intambwe ikomeye yo kubaho nk’uko abakristu ba mbere babagaho, byatumaga nta mukene, nta mukire ubabamo. Ati “Uko gushyira hamwe, utarebye imbibi z’ibihugu, uturere n’amoko, ni byo byatumye abamisiyoneri bava iyo gihera, baza gushinga ibirindiro i Save kandi bazenguruka n’indi misozi y’u Rwanda, none Kiliziya iganje iwacu. Ubu n’abanyarwanda turi intumwa mu mahanga yose ku isi”.

Yibukije ko Papa Fransisko yashyizeho uku kwezi kudasanzwe agamije gushimangira ubutumwa bw’abamubanjirije, by’umwihariko Papa Benedigito wa XV wabyanditse mu baruwa ye ya Gishumba, ‘Maximum Illud-Ubutumwa buhebuje’, aho agaragaza ko “Kiliziya ibereyo kwamamaza igihe cyose n’ahantu hose Ko Yezu Kristu ari we Mukiza w’abantu”.
Mgr Anaclet yasabye ko ingaga zigize Iyogezabutumwa ku isi hose zahabwa imbaraga muri za diyosezi. Avuga ko gushimangira izo nzego no kuziha abaziyobora ari uburyo bukomeye bugaragaza ko Kiliziya y’u Rwanda yunze ubumwe na Papa nk’umusimbura wa Petero intumwa.

Ukwezi kudasanzwe n’ibikorwa bidasanzwe

Ibyakozwe byose muri uku kwezi k’Ukwakira 2019 byari bishingiye ku insanganyamatsiko yatanzwe na papa Fransisiko : “Batisimu itugira Intumwa. Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwo kogeza inkuru nziza ku isi hose”.
* Muri buri diyosezi, umwepiskopi afatanyije n’abakristu be bagize umwanya wo kujya ku cyicaro cya paruwasi Inkuru Nziza yahereyemo iwabo, bakahasengera, bakahasangirira ubutumwa bwa Kiliziya ndetse bagafata n’ingamba ngo imbuto yabibwe iwabo izahore yera izindi.
* Habaye amasengesho y’iminsi 9 yavugiwe mu matsinda anyuranye hirya no hino mu gihugu asabira Iyogezabutumwa.
* Hakusanyijwe inkunga y’ibintu ndetse n’amafaranga kugira ngo imbaga y’Imana iri mu Rwanda yifatanye n’abatuye isi mu gushyigikira Papa mu bikorwa by’iyogezabutumwa ku isi hose.

Save, irembo ry’iyogezabutumwa mu Rwanda

Mu Rwanda, Save ni yo paruwasi yashinzwe bwa mbere, tariki ya 8/2/1900 na padiri Brard hamwe na Barthelemy na Furere Anselme. Bashinga iyi paruwasi bafashijwe n’abaketejiste b’Abaganda bari baje babaherekeje. Yeguriwe Umutima mutagatifu wa Yezu ku wa 14/01/1901. Ihabwa umugisha ku wa 26/02/1907.

Batisimu ya mbere i Save yahawe abasore 24 n’inkumi 4 ku wa 14/04/1903. Isakramentu ryo gushyingirwa gikristu bwa mbere ryahatangiwe ku wa 27/01/1904. Aloys Mugoyi ni we wahawe batisimu wa mbere ari uruhinja ku wa 24/11/1904 aza no kuba umwogezabutumwa i Katanga muri Tanzaniya kuva 1926 kugeza 1938.
Nyuma y’Imyaka 17 ishinzwe, Padri Donat Reberaho uhavuka yahawe ubupadiri ari kumwe na Padiri Baritazari Gafuku uvuka i Zaza (Kibungo). Hari ku itariki ya 07/10/1907. Aba padiri bombi bafatwa nk’abakurambere b’ubusaserdoti mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ubu ifite abapadiri ba diyosezi basaga 1417 n’abari mu miryango inyuranye y’abiyeguriyimana basaga 100. N’aho abakatejiste bagera 9 000.
JMV UWITONZE
DOCICO/CEPR