Mu muhango wo gufungura umwaka w’amashuri 2019 -2020, Padiri umuyobozi wa Seminari yatangiye yerekana abashyitsi anashimira Kaminuza ya Urbaniana ya Roma. Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ umwaka, umwaka uba umeze nk’inshinga iri mu mbundo, tukaba dufite inshingano zo kuyitondagura uko umwaka ugenda wigira imbere bitewe n’aho umwaka ugeze, mu gihe gikwiye tukaba tugomba kuwushakira icyuzuzo na ruhamya. Kugira ngo tubigereho tugomba kwiyambaza Roho Mutagatifu.
Umuyobozi w’amasomo Padiri François Xavier TWAGIRUMUKIZA yagaragaje ko impamyabumenyi zitangwa zemewe ku rwego rwa kaminuza ku isi hose kandi ko Kaminuza Urbaniana ya Roma, Iseminari yiyunzeho yujuje ibyangombwa byose bisabwa na za Kaminuza zo mu Burayi. Mu gutanga impamyabumenyi, yasabye Nyiricyubahiro Musenyeri n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Fortunée MUKAGATANA gushyikiriza impamyabumenyi abakoze icyo Kizamini.
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga yashimye abasoje ikiciro cya Filozofiya kandi abasaba gukomezanya umurava. Avuga ku bijyanye n’ubuzima busanzwe yagarutse ku guharanira amahoro aho turi hose kandi bityo amahoro duhana mu gitambo cya misa ajye akomeza gukwira hose. Kiliziya twibumbiyemo nidufashe kunga ubumwe n’abanyarwanda. Ati « mu gihe cyose muzakora ubutumwa mugamije gukiza roho, ntimuzibagirwe n’umubiri ». Yashimye kandi imibanire myiza iri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’uRwanda, by’umwihariko muri Diyosezi ya Kabgayi.
Mu kwerekana insanganyamatsiko y’uy’umwaka, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije ko impamvu yo gufungura umwaka bituma umuntu amenya neza umurimo azakora kandi akawutura Imana. Yatangaje ku mugaragaro insanganyamatsiko y’uy’umwaka igira iti « Au nom du Seigneur Jésus » ijambo rya Papa François yakunze kugarukaho ubwo yasuye bimwe mu bihugu by’ Afurika.
Fratri NKURIKIYIMANA Jean Pierre