Papa Yohani Pawulo wa 1 wayoboye Kiliziya iminsi 34 agiye kugirwa umuhire

Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’abatagatifu yatangaje ku mugaragaro itariki ya 4 Nzeri 2022 nk’itariki yo gushyira mu rwego rw’abahire Papa Yohani Pawulo wa mbere. Mu Ukwakira, Papa Fransisiko yemeje itegeko ryemera igitangaza cyitiriwe uriya mupapa w’Umutaliyani wayoboye Kiliziya mu gihe cy’iminsi 34.

Papa Yohani Pawulo wa mbere azashyirwa mu rwego rw’abahire ku wa 4 Nzeri 2022 mu birori bizayoborwa na Papa Fransisiko i Vatikani. Mu ukwakira 2021, Nyirububutungane Papa Fransisko ni bwo yashyize umukono ku itegeko ryemera igitangaza cyatewe no gutakambira Yohani Pawulo wa mbere (Albino Luciani), kimuharurira inzira yo gushyirwa mu bahire.

Nyuma y’amezi abiri, Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’abatagatifu yamenyesheje ku mugaragaro ukugirwa umuhire kwa Papa Yohani Pawulo wa mbere. Ibikorwa byo gusaba ishyirwa mu batagatifu rya Albino Luciani byatangiye ku wa 23 Ugushyingo 2003, birangira ku wa 9 Ugushyingo 2017, hatangazwa imico ye y’ubutwari.

Papa wa gatandatu wo mu kinyejana cya makumyabiri mu nzira y’ubutagatatifu
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani L’Avvenire, yanditswe n’uwungirije umuyobozi w’itsinda ryasabye ishyirwa mu butagatifu kwe, Stefania Falasca, igaragaza ko Yohani Pawulo wa mbere yabaye Papa wa 263, yamaze iminsi 34 ku ntebe y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi. Akaba abaye umupapa wa gatandatu wo mu kinyejana cya makumyabiri utangirijwe urugendo rumuganisha ku gushyirwa mu rwego rw’abahire n’urw’abatagatifu uhereye mu mwaka w’1900. Muri iri tsinda, bane bamaze kugirwa abatagatifu, ari bo Mutagatifu Piyo wa 10, Yohani wa 23, Pawulo wa 6 na Yohani Pawulo wa 2.

Kwinjira mu rwego rw’abahire
Nyuma y’urupfu rw’uyu mupapa w’Umutaliyani ku wa 28 Nzeri 1978, ibyifuzo bisaba diyosezi yavukiyemo ko yagirwa umutagatifu byatangiye kuva mu mpande zose z’isi. Bihereye ku nzego z’ibanze, gukusanya imikono byaratangiye, bigera ku rwego mpuzamahanga, harimo ibihugu nk’ u Busuwisi, u Bufaransa, Kanada, na Amerika. Mu 1990, abepiskopi 226 bo mu nama y’Abepiskopi bo muri Berezile na bo bashyize umukono ku cyifuzo gisaba Papa Yohani Pawulo wa 2 gutangiza urugendo rwo kumushyira mu batagatifu.
Iperereza rya Diyosezi ku mico ye y’ubutwari no kutangaza ko ari umutagatifu, nk’uko inkuru ya L’Avvenire ibivuga, ryabaye kuva mu 2001-2004 riyobowe na Musenyeri Vincenzo Savio wa Belluno-Feltre, mu 2003, akaba yarasabye ku mugaragaro uruhushya rwo gutangiza icyo gikorwa akabyemeretwa ku ya 17 Kamena 2003 n’Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’abatagatifu.
Ku wa 23 Ugushyingo 2003, urugendo rwafunguwe ku mugaragaro mu birori byabereye muri Bazilika ya Katedarali ya Belluno papa Yohani Pawulo wa 1 yavukiyemo. Iperereza ry’urukiko rwa Kiliziya ku rwego rwa diyosezi ryatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2003, risozwa nyuma y’imyaka itatu. Mu nama 203 zakorewe ku rwego rwa Diyosezi, hasuzumwe ubuhamya 167. Nyuma y’uko Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’abatagatifu igaragarije ko hari icyuho mu makuru yagezweho muri iri perereza, ku wa 25 Werurwe 2008, umwepiskopi wa Belluno-Feltre, Giuseppe Andrich, yashyizeho urukiko rukora iperereza ry’inyongera. Ibyarivuyemo byemejwe n’Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’abatagatifu ku wa 13 kamena 2008.

Ubuhamya bwa Papa Benedigito wa XVI
Hagati y’umwaka wa 2008 na 2015, hakiriwe ubundi buhamya 21 bushingiye cyane ku gihe cy’ubuyobozi n’urupfu bya Yohani Pawulo wa mbere, aho ubuhamya bwa Papa Benedigito wa XVI ari ingenzi cyane kuko bwabaye ubwa mbere umupapa atanga ubuhamya imbona nkubone ku mupapa wabayeho mbere ye.

Nubwo yabaye umwe mu bapapa bicaye ku ntebe ya Petero mu gihe kigufi cyane mu mateka, Papa Yohani Pawulo wa mbere, wibukwa cyane nka “Papa umwenyura,” yasize Kiliziya ifite isura nziza mu buryo budasubirwaho.
DOCICO/CEPR