“Nkeneye inshuti”, Papa Fransisko asobanura impamvu adatuye mu nzu ya papa

Nkeneye inshuti. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye ntajya gutura mu nzu yagenewe ba papa . ” Iki ni cyo gisubizo Papa Fransisko yahaye umunyamakuru kuri tereviziyo ya leta mu Butaliyani wari umubajije niba atajya agira irungu mu kiganiro bagiranye ku wa 6 gashyantare 2022.

Muri iki kiganiro cyamaze isaha, Papa Fransisko wari aho atuye muri “Maison Sainte-Marthe “yashubije ibibazo by’umunyamakuru Fabio Fazio ku ngingo zikomeye, ariko no ku bintu byihariye. Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga gikurikirwa n’abantu barenga miliyoni umunani.
Papa Fransisko wagaragazaga ko yishimiye kuba muri “Maison Sainte-Marthe” yisobanuye agira, ati “Nkeneye kuba aho abantu bashyikirana, aho usanga umuntu avugana na bose, ukahasanga inshuti. Ni ubuzima bworoshye kuri njye, sinshaka kubaho ubundi bizima. Nta mbaraga mfite, kandi kugira inshuti bintera imbaraga.” Yunzemo ko ba papa bambanjirije bashoboye kubaho bonyine “bari abatagatifu, njyewe ntabwo ndi umutagatifu nkabo”.
Papa Fransisko yakomeje kandi agira ati “Nkeneye inshuti, mfite nke ariko za nyazo. Nkunda kuba hamwe n’inshuti zanjye rimwe na rimwe kugira ngo nzibwire ibindimo, nzitege amatwi”. Yagaragaje kandi ko afite inshuti zimufasha, zizi ubuzima bwe nk’umuntu kimwe n’abandi bose. Ati “Mfite inenge. Ariko nk’umuntu usanzwe ufite inshuti”.
Papa Fransisko yavuze no ku bwana bwe i “Buenos Aires”, uko yakundaga isomo ry’ubutabire mbere yo gusubira mu iseminari. Yibukije uburyo yari yaratwawe n’umuziki, cyane cyane umuziki wa kera na “tango”, ndetse n’indahiro yarahiriye Bikiramariya, Mwamikazi wa Karumeli, ku wa 16 Nyakanga 1990, yo kutareba televiziyo. Ati “Kutayireba kuri njye ntibivuga ko nyamagana… Ni icyemezo nahaye Nyagasani, kuko yabinsabye”.

DOCICO/CEPR

SRC : https://fr.zenit.org/2022/02/07/jai-besoin-damis-declare-le-pape-francois/