« Misa si konseri, ni ugusenga » -Myr Visenti HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengereri akaba na Perezida wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) ishinzwe Liturujiya n’indirimbo zihimbaza Imana arashishikariza abahimbyi b’indirimbo zikoreshwa muri Liturujiya guha agaciro ‘imprimatur’. Aranasaba kandi za korali zo muri Liturujiya gushyira imbere isengesho risangiwe n’ikoraniro ryose mu gihe baririmba mu misa aho gushaka « kwemeza » kugira ngo bahabwe amashyi kuko Misa atari konseri ahubwo ari ugusenga.

Ibyo biri mu byo yatangarije DOCICO nyuma y’inama yahuje abayobozi ba za komisiyo zishinzwe Liturujiya muri za diyosezi gatolika zo mu Rwanda yateraniye i Kigali ku cyicaro cya CEPR ku itariki ya 04 mata 2022.
Muri uwo murongo kandi, Myr Visenti ashishikariza za komisiyo za diyosezi gukurikirana no gufasha abahimbyi b’indirimbo zikoreshwa muri Liturujiya kugira ngo indirimbo zabo zibe koko indirimbo zifasha abakristu gusenga.
Indirimbo zikoreshwa mu Kiliziya zigomba kubanza kwemezwa
Kuri Myr Harolimana, indirimbo ni uburyo bwo gusenga, umuhimbyi, iyo abyiyumvamo, byamujemo, akurikije icyamunyuze ku mutima kandi kigamije guhimbaza Imana,ntawe ugomba kumukumira, gusa hagomba kuboneka urwego rwa Kiliziya rwemeza indirimbo ye.
Ati “Hari intege nke zigaraga muri ibi bihe. Icyo tugomba kwitondera ni amagambo atagomba kugira icyo ahungabanya ku myemerere gatolika n’injyana inoze ifasha abantu gusenga. Nka komisiyo za diyoyezi zigomba kwita ku cyo twita ‘imprimatur’ itangwa n’umwepiskopi. Ubushake burahari kugira ngo za komisiyo za diyosezi zikurikirane abahanzi ngo bafashe abakristu gusenga neza, izo ndirimbo zibeho ariko zibereye liturijiya gatolika.”
Akomeza avuga ko kuba abahanzi ari benshi ari ibyo kwishimira, ariko icyo Kiliziya yifuza ari uko za komisiyo za diyosezi zabikurikira zifashijwemo n’abapadiri muri za paruwasi kugira ngo bahimbe indirimbo zinoze kandi zigezwe kuri komisiyo maze zemezwe mbere yo kuririmbwa mu kiliziya.
Hari ibyo abahanzi bakwiye kwitondera
Myr Harolima ashimira abahimbyi b’indirimbo zihimbaza Imana. Abashishikariza gukomeza guhimba indirimbo zo gusingiza Imana. Ariko akongeraho ati “Nibitondere ibijyanye n’amagambo n’injyana. Nk’amagambo ya zaburi, nibayehereho bayashyire mu ndirimbo ; ayandi bayakure mu byanditswe bitagatifu, naho ibindi bitekerezo n’imivugire babihuze n’ukwemera gatolika. Ikindi nibumve ko indirimbo kugira ngo ibe yaririmbwa muri liturijiya igomba kuba yemewe n’ abayobozi”.
Myr Visenti Harolimana avuga ko hari ibice bimwe bya misa, nk’indangakwemera kimwe na gloria abahanzi bagomba kwirinda gushyiramo amagambo yabo bwite. Myr Harolimana ati “Umuhanzi ntiyarakwiye kugira icyo yongeramo cyangwa akuramo. Kimwe n’ibindi bice bya misa nka Ntama w’Imana na Nyirubutagatifu, abantu bakwiye kubyubaha. Niyo wayishyiramo injyana runaka, ariko ntukwiye guhindura ayo magambo”.
Kwigisha indirimbo nshya abakristu mu misa ntibikibaho
Mu bihe byo ha mbere aha, iyo korali yabaga igiye kuririmba mu gitambo cy’Ukaristiya yabaga yeteguye gukoresha indirimbo nshya, yabanzaga kwigisha abakristu nibura inyikirizo yayo. Uwo muco ngo ntawigeze awukuraho, ahubwo habayeyo kudohoka.
Kuri iyi ngingo, Myr Harolimana aragira, ati “Ukabona korali zimwe na zimwe zimeze nk’izishaka gukora konseri. Kandi misa si konseri ni ugusenga. Hari indirimbo ziza ari nshyashya, ariko abantu bose gabomba kumenya ko ababa baje gusenga, nibura buri wese aba akwiye kwiyumva mu ndirimbo zo guhazwa. Ntibikuraho ko korali ishobora kuza yihariye, ariko byose tugomba kubihuza. Hari ikintu cyane cy’uko korali iba ishaka kwemeza, bahabwe amashyi, nyamara si cyo kigamijwe”.
Mu nama ya CEPR yabereye i Kigali guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya kane werurwe 2022, hemejwe ko Abepiskopi hamwe n’abapadiri bagomba gukomeza gufasha abakristu kwita kuri Liturujiya, bazirikana ko mu Rwanda tugendera ku mabwiriza ya “rite romain” bubahiriza amabwiriza ngenderwaho ya Misa.
DOCICO/CEPR